Ni
igitaramo kiri mu ruzinduko rwabo rw’ibitaramo byiswe “The Big Love Tour” kizahuza
umwuka w’urukundo, amahoro n’ubumwe, indangagaciro za Reggae yamamaje kuva mu
myaka myinshi ishize.
Kwamamaza
iki gitaramo byajyanye n’ubutumwa bwibutsa indirimbo zabagize ibyamamare ku Isi
nka “Can’t Help Falling in Love”, “Red Red Wine” na “Kingston Town”.
Ku
nshuro ya mbere, ayo majwi yagiye yumvikanira mu bitaramo bikomeye i Burayi no
muri Amerika, agiye gusakara mu murwa mukuru w’u Rwanda.
Ku
bakuriye ku ndirimbo za UB40, bizaba ari ugusubira mu bihe byiza; ku rubyiruko,
bizaba ari amahirwe yo kubona imbona nkubone itsinda ryanditse izina mu mateka
ya reggae.
UB40: Izina rifite
igisobanuro kirenze umuziki
UB40
ni itsinda ryashinzwe mu Bwongereza mu 1978, rikaba ryarahinduye isura ya
reggae riyihuza n’indi njyana nka pop na dub, bituma irenga imbibi z’ibirwa bya
Jamaica igakwira Isi yose.
Ali
Campbell, wabaye ijwi nyamukuru ry’iri tsinda imyaka myinshi, ni umwe mu
batumye UB40 iba ikimenyabose ku rwego mpuzamahanga.
Uru
ruzinduko rwabo rwiswe The Big Love Tour rugaruka ku ntego yabo yo gusakaza
ubutumwa bw’urukundo n’ubwiyunge, mu gihe Isi ikomeje guhangana n’imbogamizi
zitandukanye.
Mu
myaka ishize, u Rwanda rwakiriye ibitaramo bikomeye by’abahanzi mpuzamahanga.
Ariko ku bakunzi ba reggae, uku kuza kwa UB40 ni indi ntambwe ikomeye,
igaragaza ko Kigali iri ku ikarita y’imijyi yakira ibitaramo by’amateka.
BK
Arena, imaze kumenyerwa kwakira ibitaramo by’imbaturamugabo, izongera kwakira
ibihumbi by’abazitabira iri joro rishobora kwitwa “reggae history in Kigali.”
Abakunzi
b’iri tsinda biteze kumva indirimbo zabaye ibirango byabo, bakaririmba bazamura
amatara ya telefone, mu mujyo w’ijwi rya Ali Campbell rituma benshi
“badashobora kwirinda kugwa mu rukundo.”
Ku
wa 9 Kamena 2026, ntabwo bizaba ari igitaramo gusa, bizaba ari ijoro ryo guhuza
ibisekuru, ryo kwibuka, no kwandika amateka mashya ya reggae mu Rwanda.
UB40 na Ali
Campbell: Inkuru y’urugendo rwa reggae yahinduye Isi
Hari
amatsinda y’umuziki aza akishima, akavaho. Hari n’aza akandikwa mu bitabo
by’amateka. UB40 ni rimwe muri ayo matsinda atigeze aba umuziki gusa, ahubwo
yabaye ijwi ry’ibihe, ijwi ry’abatagira kivurira, ijwi ry’urukundo n’impinduka.
Yashinzwe
mu 1978 mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, mu gihe igihugu cyari kiri mu
bihe bikomeye by’ubukungu n’ubushomeri.
Nta
mpanuka rero ko bahisemo kwiyita “UB40”—izina ryakomotse ku rupapuro rwahabwaga
abashomeri (Unemployment Benefit Form 40).
Uko
kwiyita gutyo kwari nko gutangaza ko bavuye mu buzima busanzwe, kandi ko bagiye
kuvuga inkuru z’abasanzwe.
Mu
gihe reggae yari isanzwe ifitanye isano n’ikirwa cya Jamaica, UB40 yayihinduye
injyana mpuzamahanga. Bayivangaga na pop na dub, bituma igera ku masoko manini
y’i Burayi no muri Amerika.
Indirimbo
nka “Red Red Wine”, “Kingston Town” na “(I Can’t Help) Falling in Love With
You” zabaye ibirango by’ibihe byose. Ntabwo zari indirimbo zo kubyina gusa,
ahubwo zari indirimbo zifite ubutumwa, urukundo, amahoro, n’ubumwe.
Mu
myaka ya 1980 na 1990, UB40 yari mu matsinda akunzwe cyane ku Isi, igurisha za
album mu buryo bukomeye ndetse igahora ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe.
Ali Campbell: Ijwi
ryabaye ikirango
Mu
gihe havugwa UB40, ntihabura kuvugwa Ali Campbell. Yavutse mu 1959, aba umwe mu
bashinze iri tsinda, ndetse aba n’ijwi nyamukuru (lead vocalist) ryaryo mu gihe
cy’imyaka irenga 30.
Ijwi
rye rifite umwihariko, riroroshye ariko rifite imbaraga, rifite amarangamutima
ariko rikagumana ituze rya reggae. Ni ryo ryumvikanye mu ndirimbo hafi ya zose
zakunzwe za UB40, bituma benshi bamufata nk’ikirango cyaryo.
Ariko
nk’uko bigenda ku matsinda amaze igihe kinini, haje kubaho kutumvikana ku
miyoborere n’imari. Mu 2008, Ali Campbell yavuye muri UB40, atangira urugendo
rwe ku giti cye.
Nyuma
y’igihe, yagarutse ku rubyiniro ari kumwe n’abandi bakoranye, batangiza UB40 featuring
Ali Campbell, itsinda rikomeza kuririmba indirimbo zakunzwe kandi rikazigeza ku
bakunzi b’ibihe bishya.
Uyu
munsi, hari UB40 isigaye igizwe n’abandi banyamuryango, hakaba na UB40
featuring Ali Campbell. Nubwo hari impaka hagati y’abakunzi ku bijyanye n’“UB40
nyayo”, ukuri ni uko indirimbo zakunzwe cyane zifite ijwi rya Ali Campbell ari
zo zikomeje kumenyekana cyane mu bitaramo mpuzamahanga.
Icyakora,
icy’ingenzi si impande ebyiri, ni umurage umwe. Umurage w’indirimbo zahumurije,
zibyinisha ibisekuru byombi, zigahuriza hamwe abantu batandukanye ku Isi.
Reggae nk’ururimi
rw’isi
UB40
ntabwo yabaye itsinda riririmba gusa; yabaye urugero rw’uko umuziki ushobora
kurenga imbibi z’indimi n’imico. Mu gihe baririmbaga ku rukundo, ku buzima
busanzwe, no ku butabera, barimo kubaka ikiraro hagati y’imigabane.
Ni
yo mpamvu n’uyu munsi, nyuma y’imyaka irenga 40, izina UB40 rikivugwa mu
ruhando rw’umuziki mpuzamahanga.
Ni
yo mpamvu kandi Ali Campbell akiri ku rubyiniro, aririmba indirimbo zaririmbiwe
n’ababyeyi, none zikaba ziri kuririmbwa n’abana babo.
Mu
mateka ya reggae, UB40 si igice gito, ni igitabo cyose. Kandi icyo gitabo kiracyandikwa.

UB40 ni itsinda ryavanye reggae mu mihanda ya Birmingham riyigeza ku Isi, riba kimwe mu byamamare byanditse amateka mu muziki wo mu myaka ya 1980 na 1990

Ali Campbell, wabaye ijwi nyamukuru rya UB40 imyaka irenga 30, ni we waririmbye indirimbo zakunzwe nka “Red Red Wine” na “Kingston Town” zikomeje kuririmbwa n’ibisekuru bitandukanye

Nubwo UB40 yaje kuvamo amashami abiri, umurage w’indirimbo zayo n’ijwi rya Ali Campbell bikomeje kuba ikirango cya reggae mpuzamahanga


UB40
featuring Ali Campbell bagiye gutaramira i Kigali ku wa 9 Kamena 2026, mu
gitaramo kizabera muri BK Arena ku nshuro yabo ya mbere bageze mu Rwanda
