Mu
ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2026, BK Arena yari yahindutse nk’urubuga rw’amateka
ya reggae. Ntabwo byari igitaramo gisanzwe cyari cyahuje abantu ngo babyine
cyangwa bishimishe gusa, ahubwo cyari urugendo rwabagaruye mu myaka myinshi
ishize binyuze mu ndirimbo zabaye igice cy’ubuzima bwabo.
Bitandukanye
n’ibindi bitaramo bikunze kubera muri iyi nyubako, iki cyitabiriwe cyane
n’abakuze mu myaka, ibintu byahise bigaragaza uburemere bw’izina UB40 rifite mu
muziki mpuzamahanga.
Uwaranganyaga
amaso mu bari muri BK Arena yahitaga abona abantu bakuriye ku ndirimbo za
reggae, abigeze gukundana bazumva, abigeze kuziririmbiraho inshuti zabo
n’abazigize igice cy’urwibutso rw’ubuzima bwabo.
Mbere
y’uko UB40 Ft Ali Campbell ijya ku rubyiniro, abari bitabiriye iki gitaramo
basusurukijwe n’abashyushyarugamba ndetse n’aba-DJ bahisemo gususurutsa imitima
y’abari aho binyuze mu ndirimbo zakunzwe mu myaka yo hambere. Indirimbo za Bob
Marley, Shaggy, Sean Paul, Rihanna, Beyoncé n’izindi nyinshi zakomeje gusubiza
benshi mu bihe byabo.
By’umwihariko,
igihe hacurangwaga indirimbo za Bob Marley, byagaragaraga ko abari muri BK
Arena batari baje kureba igitaramo gusa, ahubwo bari baje kongera guhura
n’amateka y’umuziki bakunze kuva kera.
Ubwo
UB40 Ft Ali Campbell yageraga ku rubyiniro, umwuka wahise uhinduka. Abantu
bahagurutse mu myanya yabo, bamwe basanga abandi imbere y’urubyiniro, abandi
bafata telefoni zabo bashaka gufata amashusho y’urwibutso.
Icyo
gihe BK Arena yahindutse nk’ikoraniro ry’abazi amagambo y’indirimbo hafi ya
zose z’iri tsinda.
Indirimbo
zirimo “If It Happens Again”, “Big Love”, “One In Ten” na “Cherry Oh Baby”
zakiriwe nk’aho zasohotse ejo hashize. Buri ndirimbo yatangiraga, abantu
bakayisanganira mu majwi menshi mbere y’uko n’abahanzi ubwabo bayiririmba.
Ali
Campbell, ufatwa na benshi nk’ijwi ry’ukuri rya UB40, ntiyahwemye kuganiriza
abakunzi be no kubashimira uburyo bamwakiriye. Hari aho yagaragaraga afata
akanya ko kuruhuka, bagenzi be bagakomeza gutera indirimbo, hanyuma agasubira
imbere y’abafana bagakomezanya urugendo rw’umuziki.
Ubwo
igitaramo cyari kigeze ku musozo, UB40 Ft Ali Campbell yahisemo gusezera ku
bakunzi bayo ikoresheje indirimbo zayigize ikirangirire ku Isi. “Red Red Wine”,
“Kingston Town” na “(I Can’t Help) Falling In Love With You” zashyize iherezo
ku gitaramo mu buryo bwatumye benshi bumva ko igihe cyihuse cyane.
Ni
indirimbo zakomeje kuririmbwa n’abari muri BK Arena n’igihe abahanzi bari
bamaze kuva ku rubyiniro.
Ariko
kugira ngo umuntu yumve impamvu iki gitaramo cyari gikomeye kuri benshi, bisaba
gusubira inyuma mu mateka y’iri tsinda ryahinduye amateka ya reggae ku Isi.
Hari
amatsinda y’umuziki aza akishima agashira. Hari n’aza akandikwa mu bitabo
by’amateka. UB40 ni rimwe muri ayo matsinda atigeze aba umuziki gusa, ahubwo
yabaye ijwi ry’ibihe, ijwi ry’abatagira kivurira, ijwi ry’urukundo n’impinduka.
Yashinzwe
mu 1978 mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, mu gihe igihugu cyari kiri mu
bihe bikomeye by’ubukungu n’ubushomeri. Nta mpamvu yo gutungurwa n’uko bahisemo
kwiyita “UB40”, izina ryakomotse ku rupapuro rwahabwaga abashomeri rwitwaga "Unemployment Benefit Form 40".
Iryo
zina ryari ubutumwa bukomeye. Ryagaragazaga ko aba basore baturutse mu buzima
busanzwe kandi ko bashaka kuvuga inkuru z’abaturage basanzwe banyuze mu muziki.
Mu
gihe reggae yari ifitanye isano cyane na Jamaica, UB40 yayihaye isura
mpuzamahanga. Bayivangaga na pop ndetse na dub, bituma indirimbo zabo zambuka
inyanja zikagera ku masoko akomeye yo mu Burayi no muri Amerika.
Indirimbo
nka “Red Red Wine”, “Kingston Town” na “(I Can’t Help) Falling In Love With
You” zabaye ibirango by’ibihe byose. Ntabwo zari indirimbo zo kubyina gusa,
ahubwo zari zifite ubutumwa bw’urukundo, amahoro n’ubumwe.
Mu
myaka ya 1980 na 1990, UB40 yari mu matsinda akunzwe cyane ku Isi, igurisha
album mu buryo budasanzwe ndetse igahora ku rutonde rw’abahanzi bafite
indirimbo zikunzwe.
Iyo
havuzwe UB40, izina rya Ali Campbell ntirishobora kubura.
Yavutse
mu 1959, aba umwe mu bashinze iri tsinda ndetse aba n’ijwi nyamukuru ryaryo mu
gihe cy’imyaka irenga 30. Ijwi rye rifite umwihariko watumye benshi bafata UB40
n’ijwi rye nk’ibintu bidatandukana.
Ni
ryo ryumvikanye mu ndirimbo hafi ya zose zakunzwe z’iri tsinda, bituma abakunzi
benshi ba reggae bamufata nk’ikirango cya UB40.
Icyakora,
nk’uko bigenda ku matsinda menshi amaze imyaka myinshi akora, kutumvikana ku
miyoborere n’imari byaje gutuma Ali Campbell asezera muri UB40 mu 2008.
Nyuma
yaho yatangiye urugendo rwe ku giti cye, aza no gushinga UB40 featuring Ali
Campbell, itsinda rikomeje kuririmba indirimbo zakunzwe ndetse rikazigeza ku
bakunzi b’umuziki bo mu bindi bisekuru.
Uyu
munsi, hari UB40 isigaye igizwe n’abanyamuryango bayikomokamo, hakaba na UB40
featuring Ali Campbell.
Nubwo
abakunzi ba reggae bakunze kujya impaka ku cyitwa “UB40 nyayo”, ikigaragara ni
uko indirimbo nyinshi zakunzwe cyane ku Isi zifite ijwi rya Ali Campbell ari zo
zikomeje kuba inkingi y’ibitaramo byinshi iri tsinda rikora hirya no hino.
Ariko
icy’ingenzi si ayo mashami abiri. Icy’ingenzi ni umurage umwe.
Ni
umurage w’indirimbo zahumurije abantu, zibyinisha ibisekuru bitandukanye,
zigahuriza hamwe abantu bafite amateka n’imico itandukanye.
UB40
yabaye gihamya ko umuziki ushobora kurenga imbibi z’ibihugu, indimi n’umuco. Mu
gihe yaririmbaga ku rukundo, ku buzima busanzwe no ku butabera, yarimo kubaka
ikiraro gihuza abantu bo mu mpande zose z’Isi.
Ni
yo mpamvu n’uyu munsi, nyuma y’imyaka irenga 40, izina UB40 rigikomeza kuvugwa
mu ruhando rw’umuziki mpuzamahanga. Ni yo mpamvu kandi Ali Campbell akiri ku
rubyiniro aririmba indirimbo zaririmbiwe n’ababyeyi, ubu zikaba zinaririmbwa
n’abana babo.
I
Kigali, ntibari baje gutanga igitaramo gusa. Bari baje kwibutsa abakunzi babo
impamvu reggae ari ururimi rwumvwa n’abatari bake ku Isi, no kwerekana ko hari
indirimbo zidasaza n’igihe cyazigendaho.
Mu mateka ya reggae, UB40 si igice gito cyanditse ku rupapuro rumwe. Ni igitabo cyose. Kandi nk’uko byagaragaye muri BK Arena, icyo gitabo kiracyandikwa.

UB40 Ft Ali Campbell yataramiye i Kigali mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, aho abakunzi ba reggae biganjemo abakuze bagarutse mu bihe by’imyaka ishize binyuze mu ndirimbo zabaye amateka ku Isi nka “Red Red Wine” na “Kingston Town”

Mu ijoro ry’amateka i Kigali, UB40 Ft Ali Campbell yageze ku rubyiniro abakunzi bayo bahita bahaguruka, bahuriza hamwe amajwi mu kuririmba indirimbo zakomeje kubaka izina ry’iri tsinda mu myaka irenga 40 ishize

BK Arena yari yuzuye umwuka w’amateka ya reggae ubwo UB40 Ft Ali Campbell yaririmbaga indirimbo zakunzwe cyane, bituma benshi bumva nk’aho basubiye mu bihe by’ubuto bwabo

Ali Campbell, ijwi ry’ikirangirire cya UB40, yanyuzagamo akaganiriza abakunzi be i Kigali, abasaba gukomeza kuririmbana na we mu ndirimbo zabaye ikimenyetso cy’urukundo n’amahoro ku Isi

Nubwo hari UB40 ebyiri ziriho ku Isi, i Kigali hatambutse UB40 Ft Ali Campbell, itsinda rikomeje kuririmba indirimbo zatumye reggae yambuka imipaka igera ku migabane yose

Abitabiriye igitaramo cya UB40 Ft Ali Campbell i Kigali biganjemo abakuze, ibintu byagaragaje uburyo indirimbo z’iri tsinda zikiri igice cy’ubuzima bw’abantu batandukanye bo mu bice bitandukanye by’Isi

I Kigali, UB40 Ft Ali Campbell yacurangaga indirimbo za reggae zivanze n’amarangamutima, aho buri ndirimbo yasubizaga abakunzi mu mateka y’urukundo, ubuzima n’ubumwe bwaziririmbwaga mu myaka ya 1980 na 1990

Mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, UB40 Ft Ali Campbell yagaragaje ko nubwo imyaka igenda, umuziki wayo ukiri muzima, aho indirimbo nka “Cherry Oh Baby” zakiriwe nk’aho ari nshya

Ali Campbell na bagenzi be bashimishije abakunzi babo i Kigali mu buryo budasanzwe, basoza igitaramo bakoresheje indirimbo zabaye ibirangirire ku Isi, bituma benshi batashye bafite amarangamutima akomeye


UB40 Ft Ali Campbell yagarutse ku rubyiniro i Kigali yongera kwemeza ko reggae atari injyana gusa, ahubwo ari umuco n’umurage w’ibihe byose uhuza ibisekuru bitandukanye ku Isi








































