Kuri
iyi nshuro, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Muze Turwubake”, igamije
gukangurira buri wese gukunda u Rwanda, kururwanirira no kururinda kubera
ibimaze kugerwaho.
Justin
Nsengimana amaze kumenyekana nk’umuhanzi wiyemeje gukora indirimbo zifite
ubutumwa bwubaka igihugu, zishishikariza Abanyarwanda kugira indangagaciro za
kinyarwanda no gukomeza kwiyubaka.
Muri
iyi ndirimbo ye “Muze Turwubake” igaragaramo amagambo akomeye asaba
Abanyarwanda gushyira imbere ubumwe n’ubunyarwanda. U Rwanda tugenda ruruta u
Rwanda tugendamo, ni muze turwubake. Amahitamo yacu ni ubunyarwanda, amahitamo
yacu ni ubumwe, twahitamo gupfa aho guhemukira u Rwanda.”
Aya
magambo yerekana ko Nsengimana asaba buri Munyarwanda gushyira imbere urukundo
n’ubumwe, no guharanira kubaka igihugu aho kubihonyora.
Mu
gihe kitarenze ukwezi kumwe gishize, uyu mugabo amaze gushyira hanze indirimbo
eshatu zirimo: Muze Turwubake, Ubumwe Bwacu ndetse na Leta y’Ubumwe
Izi
ndirimbo zose zifite intego imwe: gushishikariza Abanyarwanda, cyane cyane
urubyiruko, gukunda igihugu no gushyira hamwe mu rugendo rwo kurubaka no
kururwanirira.
Amashusho
y’iyi ndirimbo agaragaza neza ubutumwa bw’indirimbo, n’imibereho y’abaturage
n’urubyiruko, ndetse n’urukundo bagirira igihugu cyabo.
Justin
Nsengimana yizera ko indirimbo ze zizafasha Abanyarwanda kwiyumvamo ishema ryo
kuba Abanyarwanda, no gushyira imbere ubumwe, urukundo n’indangagaciro
z’igihugu mu buzima bwabo bwa buri munsi
Indirimbo
ze zubaka igihugu ni isomo ryiza ry’uburere mboneragihugu, ry’umuryango
nyarwanda n’urubyiruko rukiri mu nzira yo kwiyubaka.
Justin
Nsengimana w’Ikingogo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Muze Turwubake’
asaba Abanyarwanda gukunda no kurinda igihugu
“Ubutumwa
bukomeye bwa Justin Nsengimana: ‘Amahitamo yacu ni Ubunyarwanda, amahitamo yacu
ni Ubumwe.’”
Indirimbo
nshya ya Justin Nsengimana igaragaza urukundo n’ubumwe Abanyarwanda bagomba
kugira ku gihugu cyabo
Justin
Nsengimana yizera ko indirimbo ze zifasha Abanyarwanda kurangwa n’ishema,
ubumwe n’urukundo rw’igihugu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘MUZE TURWUBAKE’ YA JUSTIN