Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, mu gihe abayobozi ba Polisi z’ibi bihugu bari i Kigali bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) iri kubera muri Kigali Convention Centre.
Iyi nama yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Sisitemu Zigenga Zishingiye ku Ikoranabuhanga: Icyo Bisobanuye ku Mutekano n’Ingabo muri Afurika.”
Mu biganiro yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Sudani, Lt Gen Amir Abdel Moneim Fadl, IGP Namuhoranye yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bukomeye hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byombi, cyane cyane mu kongerera ubushobozi abapolisi no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.
IGP Namuhoranye yavuze ko hakwiye gutegurwa amasezerano azagaragaza neza aho ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Sudani buzibanda.

Ati: “Dukwiye gushyiraho urwego rukomeye rw’ubufatanye, cyane cyane mu bijyanye no kongerera ubushobozi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ababishinzwe bashobora gutangira gutegura amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ingingo zose z’ubufatanye.”
Ubu bufatanye bushobora gufasha inzego z’umutekano guhanahana amakuru n’ubumenyi, guhugurana ndetse no kurushaho gukorera hamwe mu guhangana n’ibyaha bishobora kurenga imbibi z’igihugu kimwe.
Lt Gen Amir Abdel Moneim Fadl yavuze ko Polisi ya Sudani ifite ubunararibonye mu bice bitandukanye byo kurwanya ibyaha, ku buryo ubufatanye n’u Rwanda bushobora gutuma ibihugu byombi bisangira ubumenyi n’ubuhanga.
Yagaragaje by’umwihariko ko Sudani ifite ikigo cy’ubutabera mu by’ubumenyi (forensic center), akaba ari rumwe mu nzego zishobora gutanga amahirwe yo kungurana ubumenyi n’ubunararibonye.

Ati: “Dufite ubunararibonye buhagije mu kurwanya ibyaha, kandi dufite ikigo cy’ubutabera mu by’ubumenyi (forensic center), ni yo mpamvu ubufatanye bukwiye kuko dushobora gusangizanya ubumenyi n’ubuhanga.”
Yashimiye IGP Namuhoranye ku biganiro bagiranye, avuga ko bishobora gufasha kurushaho kwagura umubano hagati ya Polisi y’ibihugu byombi.
Yanamutumiye muri Sudani kugira ngo hakomeze ibiganiro no gushyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye azagena ahantu hazibandwa mu mikoranire hagati y’inzego zombi.
IGP Namuhoranye kandi yagiranye ibiganiro na Commissioner of Police Godfra Henry Hermitte, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Seychelles.
Ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza no gushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Seychelles, by’umwihariko mu kongerera ubushobozi abapolisi no guteza imbere umwuga w’inzego z’umutekano.

Aba bayobozi kandi baganiriye ku buryo ubwo bufatanye bwakomeza gutera imbere binyuze mu mikoranire hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu rwego rw’Umuryango w’Abakuru ba Polisi bo mu Karere k’Iburasirazuba (EAPCCO).
Ubu bufatanye buzafasha mu gutuma Polisi z’ibihugu byo muri aka karere zirushaho gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bisangiye.
Polisi y’u Rwanda n’iya Seychelles zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 28 Kamena 2023.

Ayo masezerano akubiyemo ubufatanye mu bice bitandukanye, birimo guhanahana ubumenyi, kurwanya ibyaha, kongerera ubushobozi abapolisi no guteza imbere ubunyamwuga bw’inzego za Polisi.
Ibiganiro bya IGP Namuhoranye na CP Hermitte byabaye mu rwego rwo kureba uburyo ubwo bufatanye bwakomeza gushyirwa mu bikorwa no kurushaho gutanga umusaruro.
Ibiganiro bya IGP Namuhoranye n’abayobozi ba Polisi ya Sudani na Seychelles bibaye mu gihe Afurika ikomeje guhangana n’ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa byangiza umutekano.
Ibyaha nk’ibi bishobora gukorerwa mu gihugu kimwe ariko bikagira aho bihurira n’ibindi bihugu, bigatuma ubufatanye no guhanahana amakuru hagati y’inzego z’umutekano biba ingenzi.
Inama ya ISCA iri kubera i Kigali ikaba ari urubuga ruhuriramo abayobozi n’inzobere mu by’umutekano kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo bishya by’umutekano muri Afurika, cyane cyane ibijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’uburyo rishobora gukoreshwa mu kurinda umutekano.
Kuri Polisi y’u Rwanda, ibiganiro n’abafatanyabikorwa bayo bo mu karere no hanze yako ni kimwe mu bigize ingamba zo gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano no kurwanya ibyaha mu bufatanye n’ibindi bihugu.
