Iyi ndirimbo yayishyize hanze mu gihe
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32
Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashatse gukoresha impano ye mu gusigasira
amateka no gukomeza ubutumwa bw’icyizere n’ihumure.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Aline Gahongayire yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ashaka kugaragaza ko u Rwanda ari
igihugu cyubakiye ku kwihangana, ashimangira ko ari imwe mu nkingi zatumye
igihugu kigera aho kigeze uyu munsi.
Yagize ati: “Indirimbo nahimbye yitwa
‘Rwanda Ramba Sagamba’ navugaga ko u Rwanda ni igisobanuro cyo kwihangana. Kandi
kwihangana ni ko kutugejeje hano nk’Abanyarwanda. Umuntu udafite kwihangana ashobora gutekereza aho agana.”
Yakomeje asobanura ko impamvu Abanyarwanda
babasha gukomeza ubuzima bwabo bwa buri munsi, harimo kubyara, gukora no
kwidagadura, ari uko igihugu cyabashije kwiyubaka gishingiye ku kwihangana.
Ati: “Impamvu turi hano twese, impamvu
tugikora ibi byose, ni uko igihugu gihagaze, ni uko igihugu cyihanganye. Iyo
kitaza kwihangana uyu munsi ntabwo tuba turi imbuto.”
Aline Gahongayire yagaragaje ko “Rwanda
Ramba Sagamba” ari indirimbo ifite ubutumwa bwagutse burenze kuba indirimbo gusa,
ahubwo ari igihango cyo gukunda igihugu no gusigasira ibyo Abanyarwanda bamaze
kugeraho.
Yagize ati: “Ntabwo u Rwanda ari igihugu
gusa, ni n’amateka, ni imbuto. Tuzi neza intego yacu kandi tuzi aho tugana,
ntabwo twayoba.”
Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo,
yanasangije abamukurikira amafoto ya bamwe mu bo mu muryango we
bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko basaza be, agaragaza ko Kwibuka kuri we atari amagambo gusa ahubwo ari inshingano ikomeye.
Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga
nkoranyambaga, yagarutse ku busobanuro bwimbitse bwo kwibuka, avuga ko n’ubwo
kwibuka bizana agahinda, ari n’isoko y’imbaraga zituma Abanyarwanda bongera
guhaguruka.
Yagize ati: “Kwibuka si amagambo gusa.
Kwibuka ni inshingano. Kwibuka akenshi bidusubiza inyuma, ariko bikadusunikira
imbere.”
Yongeyeho ko uwo mubabaro uterwa no
kwibuka atari uwo gusenya, ahubwo ari uwo gukomeza umuntu no kumutoza kongera
guhaguruka, agaharanira kubaka ejo hazaza heza.
Gahongayire yanashimangiye ko Kwibuka ari
igihango cyo kutazibagirwa amateka mabi igihugu cyanyuzemo, anaburira abantu
kwirinda icyabasenya, kuko ushaka gusenya umuntu aba ashaka no gusenya igihugu.
Yagize ati: “Wibuke ko igihugu ari
umubyeyi. Ushaka umwana aba ashaka umubyeyi. Ba maso, iyubake kandi usigasire.”
Agaruka ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 32
ishize, yavuze ko ari urugendo rwuzuyemo kwihangana, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse
no kongera kubaho.
Yagaragaje ko aho hambere hari amatongo
n’amarira, ubu hari ibikorwa remezo n’icyizere, ashimangira ko ari intambwe
ikomeye yatewe n’Abanyarwanda ubwabo.
Mu butumwa bwe, yanibukije urubyiruko ko
rugomba gusigasira ibyo igihugu cyagezeho, rukamenya agaciro kacyo no
kugikunda, kuko icyizere cy’Abanyarwanda ari uko amateka mabi atazongera kubaho
ukundi.
Yagarutse kandi ku gaciro k’ubutwari,
agaragaza ko kuba Inkotanyi atari izina gusa, ahubwo ari igisobanuro cy’ubuzima
bwo gutabara no kudatezuka ku ndangagaciro zo gukunda igihugu.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Aline Gahongayire
yahamagariye Abanyarwanda bose gukomeza kubaho no gukora bashyize imbere
igihugu cyabo, ashimangira ko kwibuka ari ugukomera, naho kwiyubaka bikaba
inshingano ya buri Munyarwanda.
Iyi ndirimbo “Rwanda Ramba” ije
ishimangira uruhare rw’abahanzi mu kubungabunga amateka no gutanga ubutumwa
bwubaka sosiyete, by’umwihariko mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,
aho hibutswa agaciro ko kwihangana, ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza.


KANDA HANO UBASHE KUREBA KUMVA INDIRIMBO ‘RWANDA RAMBA SAGAMBA’ YA ALINE GAHONGAYIRE
