Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, abasoje ayo masomo ni Inspector of Police (IP) Caleb Turatsinze na Assistant Inspector of Police (AIP) Ezechiel Ntirenganya, barangije amasomo yatanzwe mu Carabinieri Officers School, rimwe mu mashuri akomeye yo guhugurirwamo aba ofisiye ba polisi n'inzego z'umutekano mu Butaliyani.
Mu myaka ibiri bamaze muri iri shuri, bize amasomo atandukanye arimo amategeko, gukora iperereza ku byaha ndetse n'ubumenyi bwihariye bwa kinyamwuga bufasha aba ofisiye kunoza inshingano zabo zo kurinda umutekano n'umutekano rusange.
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye ku wa 28 Nyakanga 2026, uyoborwa n'Umuyobozi w'Amashuri ya Carabinieri, Lt. Gen. Marco Minicucci, witabirwa kandi n'uhagarariye inyungu z'u Rwanda mu Butaliyani, Hon. Enrico Lalia Morra, hamwe n'abayobozi batandukanye bo mu nzego z'umutekano n'iza dipolomasi.
Kohereza aba bapolisi kwiga mu Butaliyani biri mu rwego rw'amasezerano y'ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda na Carabinieri yashyizweho umukono mu mwaka wa 2017.
Aya masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu kubaka ubushobozi bw'abapolisi, guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya iterabwoba no gusangizanya ubunararibonye hagati y'impande zombi.
Kuva icyo gihe, u Rwanda n'Ubutaliyani byakomeje gukorana mu guhugura abapolisi mu nzego zitandukanye zirimo ibikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, umutekano wo ku bibuga by'indege, kurinda abayobozi bakuru b'ibihugu, kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, umutekano wo mu muhanda no kurengera ibidukikije.
Kubaka ubushobozi bw'abapolisi binyuze mu mahugurwa mpuzamahanga biri mu ngamba Polisi y'u Rwanda ikomeje gushyira imbere hagamijwe kongera ubumenyi n'ubushobozi bw'abakozi bayo mu guhangana n'ibyaha bigenda bifata indi ntera.
Ubumenyi aba bapolisi bavanye muri Carabinieri Officers School butegerejweho kugira uruhare mu kunoza imikorere ya Polisi y'u Rwanda, cyane cyane mu iperereza, kurwanya ibyaha bibangamiye umutekano rusange, ndetse no gukomeza guteza imbere ubufatanye n'inzego z'umutekano zo mu bindi bihugu.
Mu myaka ishize, ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda na Carabinieri bwagize uruhare mu guhugura abapolisi benshi b'Abanyarwanda, ndetse no gusangizanya ubunararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n'umutekano haba mu Rwanda no mu butumwa mpuzamahanga.

