Byabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025, aho byatangajwe ko u Rwanda ruteganya gukoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 7.032 Frw. Ni mu gihe ingengo y’imari ivuguruye y'umwaka wa 2024/2025 ingana na 5.816,4 Frw.
Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026 ingana na miliyari 7.032 Frw, amafaranga azava imbere mu Gihugu ni miliyari 4.105,2 Frw; inkunga z’amahanga ni miliyari 585,2 Frw mu gihe inguzanyo z’amahanga zizaba zingana na miliyari 2.151,9 Frw.
Hagati ya Nyakanga 2024 na Werurwe 2025, mu ngengo y'imari yateganyijwe hakoreshejwe miliyari 4.101,7 Frw, ugereranyije na miliyari 4.096,1 Frw yari gukoreshwa.
Minisitiri w’Imari
n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yagize ati: “Turabona ko ishyirwa mu bikorwa
ry’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2024/2025 igenda neza.”
Yavuze kandi ku bikorwa
by’ingenzi byagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, kugeza mu mpera
za Gicurasi 2025, aho yagize ati: “Mu bucuruzi n’inganda, litiro zisaga
miliyoni 67 z’amata zagejejwe ku nganda ziyatunganya, ugereranyije na litiro
miliyoni 63 zari ziteganyijwe.”
Mu byo yasangije
Abadepite n’Abasenateri, harimo n’ishusho y’umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu
mahanga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025. Ati “Hongerewe umusaruro
w’ibihingwa bisanzwe byoherezwa mu mahanga, byinjiza miliyoni 83,3$ aturutse ku
ikawa, ugereranyije na miliyoni 110$, yari ateganyijwe. Miliyoni 81$ yaturutse
ku cyayi ugereranyije na miliyoni 96$ yari ateganyijwe.”
Amafaranga yaturutse ku
ndabo yageze kuri miliyoni 3$, ayaturutse ku buhinzi bw’imboga n’imbuto agera
kuri miliyoni 20$, ugereranyije na miliyoni 16,4$ yari ateganyijwe.
Mu mwaka w’ingengo
y’imari wa 2024/2025, ingo zisaga ibihumbi 124 zahawe amashanyarazi afatiye ku
muyoboro mugari n’ibigo 393 bihabwa amashanyarazi mu gihe ingo ibihumbi 95
zahawe amashanyarazi ashingiye ku mirasire y’izuba.
Minisitiri w’Imari
n’Igenamigambi yavuze ko umushinga wo kubaka Uruganda rw’amashanyarazi rwa
Nyabarongo II ruzatanga megawati 43,5, igeze ku gipimo cya 44%.
Ni mu gihe imirimo yo
gusana umuhanda Muhanga-Rubengera, igice cya Rambura-Nyanza [22 Km] yarangiye naho iyo gusana gusana ikindi gice cyawo kireshya n’ibilometero 24, kigeze
ku gipimo cya 32%.
Minisitiri w’Imari
n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko u Rwanda ruteganya gukoresha ingengo
y’imari ingana na miliyari 7.032 Frw
Abadepite n'abasenateri
bakurikiye ibikubiye mu mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta
y’umwaka wa 2025/2026