REMA ivuga ko kugeza ubu imishinga 29 ari yo yamaze kwandikwa nk’ijyanye n’isoko rya carbone. Iyi mishinga ikorera mu nzego zitandukanye zigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin, yasobanuye ko carbon credit imwe ihagarariye toni imwe ya CO₂ umushinga wabashije gukumira cyangwa kugabanya ko ijya mu kirere.
Muri iyi mishinga harimo iyibanda ku gutera no kubungabunga amashyamba, gukoresha ingufu zisubira, gucunga imyanda, ubuhinzi n’ubwikorezi. Hari imwe yamaze kugera ku rwego rwo kugurisha carbon credits, mu gihe indi ikiri mu byiciro byo kwandikwa, gusuzumwa no gukurikiranwa.
Mbere y’uko umushinga winjira ku isoko rya carbone, ubanza gushyikirizwa REMA kugira ngo usuzumwe. Nyuma yaho, harebwa niba wujuje ibisabwa n’inzego zibifitiye ububasha ndetse n’ibigo mpuzamahanga byemewe.
Igiciro cya carbon credit ntigihoraho kuko gishingira ku miterere y’isoko ndetse n’ubwoko bw’umushinga. Kugeza ubu, carbon credit imwe ishobora kugura hagati y’amadolari 14 na 45.
U Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze mu 2030. Muri iyi gahunda, toni miliyoni 3.5 z’imyuka ziteganyijwe kugabanywa binyuze mu bikorwa by’imbere mu gihugu, mu gihe izindi toni miliyoni 4.5 zizagabanywa hifashishijwe inkunga n’imishinga mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ibidukikije, Bernadette Arakwiye, yavuze ko isoko rya carbone rishobora no gufasha Abanyarwanda kubona amafaranga binyuze mu mishinga igabanya imyuka ihumanya ikirere.
Yatanze urugero ku gutera ibiti, avuga ko ababitera bashobora gutegura imishinga, bakagaragaza ingano y’imyuka igabanywa cyangwa ikurwaho, maze bakabona carbon credits bashobora gucuruza ku isoko mpuzamahanga.
Kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ukwakira 2026, i Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga ku Masoko ya Carbone muri Afurika. Iyi nama izahuza abategura imishinga, abashoramari ndetse n’abaguzi ba carbon credits.
