U Rwanda rwemeje amasezerano mashya yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere no gukumira ibiza

Amakuru ku Rwanda - 03/08/2026 1:17 PM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda rwemeje amasezerano mashya yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere no gukumira ibiza

Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yatangaje ko, Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje imishinga y'amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano u Rwanda rwasinyanye n'ibihugu icyenda yerekeranye no gutwara abantu n'ibintu mu kirere, n'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika Gifasha mu Gukumira no Guhangana n'Ingaruka z'Ibiza (African Risk Capacity – ARC).

Aya mategeko yemejwe mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kwagura ubufatanye n’ibindi bihugu, haba mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere no mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo biterwa n’ibiza birimo amapfa, imyuzure n’izindi ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Amasezerano yerekeranye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere (Bilateral Air Services Agreements – BASAs) ni amasezerano ibihugu bisinyana kugira ngo byemeranye uburyo indege z’ibi bihugu zizajya zitwara abagenzi n’imizigo hagati yabyo.

Aya masezerano ateganya uburyo ibigo by’indege byagenwe n’ibihugu bishobora gukora ingendo z’ubucuruzi, hakagenwa uburenganzira bwo gukoresha inzira zo mu kirere, inshuro z’ingendo z’indege, uburyo bwo gutwara imizigo n’abagenzi, ndetse n’izindi ngingo zirebana n’umutekano n’imikorere y’indege.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko amasezerano nk’aya ari kimwe mu bifasha kwagura ishoramari, koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu no guteza imbere ubukerarugendo, kuko yorohereza ibigo by’indege gutangiza ingendo nshya no kongera umubare w’indege zihuza ibihugu.

Ni amasezerano kandi afasha kompanyi z’indege zirimo RwandAir kubona amahirwe yo kwagura ibikorwa byazo ku masoko mashya, bityo u Rwanda rukarushaho kuba ihuriro ry’ingendo zo mu kirere mu karere no ku mugabane wa Afurika.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwakomeje gushyira imbere gahunda yo kwagura ubufatanye mu bwikorezi bwo mu kirere. Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yigeze gutangaza ko igihugu cyamaze kugirana amasezerano nk’aya n’ibihugu byinshi ku migabane itandukanye, hagamijwe gufungura inzira nshya z’indege no kongera amahirwe y’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Abasesenguzi mu rwego rw’ubwikorezi bavuga ko amasezerano nk’aya ari ingenzi cyane cyane ku bihugu biri mu nzira y’iterambere, kuko afasha kugabanya inzitizi z’amategeko zishobora kubangamira ingendo z’indege, bikorohereza abashoramari n’abakerarugendo kugera ku masoko mashya.

Uretse ayo masezerano yo mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, Abadepite banemeje itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho African Risk Capacity (ARC).

ARC ni ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyashyizweho kugira ngo gifashe ibihugu kwitegura no guhangana n’ibiza mbere y’uko bigera ku rwego rwo guteza ibihombo bikomeye.

Iki kigo gikoresha uburyo bw’ubwishingizi n’izindi gahunda z’imari zifasha ibihugu kubona amafaranga yihuse igihe habaye ibiza nk’amapfa, imyuzure cyangwa izindi ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bityo ibikorwa by’ubutabazi ntibitinde.

Mu gihe cyashize, ibihugu byinshi bibinyujije muri ARC byashoboye kubona inkunga yihuse yo gufasha abaturage babo bahuye n’ingaruka z’ibiza.

Kwemeza aya masezerano bishimangira gahunda y’u Rwanda yo gukomeza kwagura ubufatanye n’ibihugu by’amahanga no kubaka ubukungu bushingiye ku buhahirane mpuzamahanga.

Mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, biteganyijwe ko aya masezerano azafasha kongera amahirwe y’ubucuruzi, koroshya ingendo z’abagenzi n’imizigo no gukomeza guteza imbere ubukerarugendo.

Ku rundi ruhande, kwinjira muri gahunda ya ARC bizafasha igihugu kongera ubushobozi bwo kwitegura no guhangana n’ibiza, cyane cyane muri iki gihe ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo amapfa, imyuzure n’ibindi biza bikunze kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage n’ubukungu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...