U Rwanda rwegukanye umudali wa mbere wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Imikino - 22/11/2025 6:50 AM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda rwegukanye umudali wa mbere wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Akimana Donatha yegukanye umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17 mu gusiganwa mu muhanda muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2025.

Kuva ku wa Kane mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya hari kubera shampiyona Nyafurika y’Amagare yitabiriwe n’ibihugu 30.

Ku munsi wa mbere abakinnyi basiganwe n’ibihe ku giti cyabo, hanyuma ejo haba gusiganwa mu muhanda.

Icyiciro cyabanje gukinwa ni icy’amakipe y’abagore n’abagabo bavanze basiganwa n’ibihe aho ikipe y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ abakinnyi batandatu barimo abagore batatu n’abagabo batatu.

Abo ni Mugisha Moise, Nsengiyumva Shemu, Tuyizere Etienne, Ingabire Diane, Nirere Xaveline na Ntakirutimana Martha.

Aba basoreje ku mwanya wa kabiri babona umudali w’Umuringa bakoresheje igiteranyo cy’iminota 35 n’amasegonda 24.

Ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Maurice ni yo yabaye iya mbere isigaho u Rwanda iby’ijana bitatu (amatsiyerise atatu). Algeria yabaye iya gatatu irushwa amasegonda 53.

Hakurikiye isiganwa ryo mu muhanda ku b’abangavu bari munsi y’imyaka 19 aho ho Kahsay Tsige wo muri Ethiopia yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri n’amasegonda abiri, anganya ibihe na Yvonne Masengesho w’Umunyarwandakazi watwaye umudali wa Feza, ndetse Grmay Kssanet na we wo muri Ethiopia wabaye uwa gatatu.

Mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 17  ho ntabwo u Rwanda rwitwaye neza dore ko Shema Emmanuel yabaye uwa gatandatu arushwa umunota umwe n’amasegonda 44 naho Gisubizo Issa we aba uwa munani banganya ibihe.

Mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 17, Akimana Donatha yabaye uwa mbere yegukana umudali wa Zahabu akoresheje iminota 44 n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 28, El Sayed Joudy wo mu Misiri aba uwa kabiri arushwa amasegonda abiri naho Beamish Olivia wo muri Zimbabwe aba uwa gatatu arashijwe amasegonda atanu.

Kuri uyu wa Gatandatu Shampiyona Nyafurika irakomeza hakinwa isiganwa ryo kwishimisha ndetse n’abagore bakuze basiganwa mu muhanda.


Akimana Donatha wahesheje ishema u Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...