Amakuru yatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, agaragaza ko u Rwanda rwahise rutegura impapuro zo guta muri yombi Prince Kid nyuma yo kumenya aho aherereye, hagatangira imikoranire n’igihugu cya Amerika kugira ngo azashyikirizwe ubutabera.
Prince Kid, wamenyekanye cyane nk’uwateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yahamijwe n’inkiko ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina, byakorewe abakobwa bitabiraga iri rushanwa.
Muri byo harimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, akoresheje umwanya yari afite mu kazi yakoraga.
Mu Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu. Icyakora, ubwo icyemezo cy’urukiko cyasomerwaga mu ruhame, Prince Kid ntiyagaragaye mu rukiko ndetse n’abamwunganiraga mu mategeko ntibitabira iburanisha, ibintu byaje gutuma hamenyekana ko yari yarahunze ubutabera.
Ku wa 3 Werurwe 2025, inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe abinjira n’abasohoka n’imipaka (ICE) zatangaje ko zamufatiye mu Mujyi wa Fort Worth muri Leta ya Texas.
Izi nzego zasobanuye ko yari atuye muri uwo mujyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nubwo yinjiriye muri Amerika mu buryo bwemewe.
Kuri ubu, Prince Kid akurikiranywe n’ubutabera bwa Amerika ku byaha bifitanye isano n’imibereho ye muri icyo gihugu, mu gihe u Rwanda rwamaze gutanga ibisabwa byose kugira ngo azasubizwe mu gihugu aryozwe ibyaha yahamijwe.
Mu kiganiro Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yatanze kuri uyu wa Mbere
tariki 9 Gashyantare 2026,
ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko, yavuze ko dosiye ya
Prince Kid ikomeje gukurikiranwa ku bufatanye n’inzego za Amerika.
Yasobanuye ko kuba yarahamijwe icyaha ku rwego rwa nyuma bivuze ko adafite amahirwe y’ubujurire, bityo ko igisigaye ari ugushyira mu bikorwa igihano yakatiwe, igihe azaba amaze kubazwa ibyo akurikiranyweho muri Amerika.
Ati: “Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yahamijwe icyaha ku buryo budasubirwaho, bivuze ko nta bundi bujurire buhari. Ubu tumaze kumenya aho aherereye, twakoze ibisabwa byose, dutegura impapuro zo kumuta muri yombi, dutangira imikoranire n’igihugu aherereyemo, kandi ayo makuru turayakurikirana nk’uko amategeko abiteganya.”
Akomeza agira ati “Twabamenyesheje urubanza rumukatira, tubaha ibisobanuro by’ibyaha akurikiranyweho, dutanga n’umwirondoro we wuzuye, ndetse tunasaba ko yazoherezwa mu Rwanda. Ariko iyo umuntu afite ibindi byaha akurikiranyweho aho aherereye, hari igihe bisaba ko abanza kubibazwa, hanyuma igihe cyagera natwe tukamuhabwa nk’uko twabisabye. Izo nyandiko twazohereje mu Ukwakira 2024.”
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko inyandiko zisaba ko Prince Kid yoherezwa mu Rwanda zoherejwe kuva mu Ukwakira 2024, ariko ko bishobora gufata igihe bitewe n’ibindi byaha abanza kubazwa aho afungiye.
Ibyaha yahamijwe bifitanye isano n’ibikorwa by’ihohotera bivugwa ko byabereye mu mikorere y’irushanwa rya Miss Rwanda, yateguraga binyuze mu kigo cye cyitwaga Rwanda Inspiration Backup, cyari kimaze igihe kirekire gitegura iri rushanwa.
Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haracyategerejwe icyemezo
cy’ubutabera kizagena icyerekezo cy’uyu mugabo, harimo niba azabanza
kuburanishwa burundu muri icyo gihugu mbere yo koherezwa mu Rwanda.

Prince Kid uherutse gufatirwa muri Texas, u Rwanda ruri gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igihano yakatiwe
