Ejo hashize ni bwo Congo yari imaze imyaka 52 idakina igikombe cy’Isi yanganyije na Portugal 1-1. Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yarebye uyu mukino ndetse nyuma yawo yahise aganira n’Abanye-Congo baba muri Amerika.
Yagarutse ku bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ndetse n’umwuka wa politiki uri mu bice bitandukanye by’igihugu.
Yavuze ko nubwo igihugu cye kiri mu bihe by’intambara, ikipe y’Igihugu ya RDC, Les Léopards, yagaragaje ubudahangarwa n’ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye ku rwego mpuzamahanga.
Yashimangiye ko benshi bari bafite impungenge z’umukino wahuje RDC na Portugal kubera ko Portugal ifite abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo, ariko ko Abanye-Congo berekanye ko bashoboye guhangana. Ati: “Uyu munsi, buri wese wari utewe ubwoba na Cristiano Ronaldo yabonye uko twakinnye nk’igihugu kiri mu ntambara.”
Tshisekedi kandi yongeye kuvuga ku mutekano muke uri mu gihugu cye, avuga ko hari abo yise abagambanyi bakorana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice bimwe by’uburasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko mbere yatekerezaga ko abo bantu bari hanze y’igihugu gusa, ariko ko yasanze hari n’abari i Kinshasa.Ati: “Ntimuzemere kugambanira igihugu cyanyu. Abarozi babaho. Twatekerezaga ko baba mu Rwanda gusa ariko baraducengeye.”
Mu bindi yavuze, Tshisekedi yagarutse ku mateka ya RDC nyuma y’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, ashimangira ko Laurent-Désiré Kabila yari umuyobozi mwiza, ariko ko nyuma yakuweho n’abo yise abanzi b’igihugu.
Ati: “Umwanzi yarinjiye, aratuyobya. Bakuyeho umwana w’igihugu, bashyiraho imbwa yabo, bayitoza ibyo bashaka.” Yavuze ko kandi ingabo za Congo ziri gutsinda umwanzi avuga ko mu gihe cya vuba zizisubiza Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu zimaze igihe kirenga umwaka zitagenzura.
Tshisekedi yagize ati “Mfite icyizere ko mu minsi iri imbere, Congo yose izabohorwa. Abavandimwe na bashiki bacu i Goma na Bukavu barishimye, tuzaba turi kumwe. Abanzi baracengeye, kandi uyu munsi twarize, tuhakura isomo. Ubu tugomba kubaka ikintu gikomeye.”
Aya magambo yanenzwe an abenshi aho bagaargaza ko yashatse gukoresha kuba Congo yanganyije na Portugal agatangaza n’ibidakwiye. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije ku rubuga rwa X yanenze imvugo ya Tshisekedi avuga ko yakoresheje umwanya wari uwo kwishimira umusaruro wa siporo mu nyungu za politiki.
Makolo yavuze ko Les Léopards yari yahaye Abanyafurika ibyishimo byinshi nyuma y’umukino wayo wa mbere mu Gikombe cy’Isi, ariko ko Perezida Tshisekedi yahisemo kuwuhindura urubuga rwa politiki n’amagambo y’ubushotoranyi.
Yagize ati: “Les Léopards bahaye Afurika ibyishimo byinshi mu mukino wabo wa mbere w’Igikombe cy’Isi. Perezida Tshisekedi yahisemo kwangiza uwo mwanya w’ibyishimo atuka Abanyarwanda n’Abanyekongo, ndetse ari ku butaka bwa Amerika atangaza ko azakomeza ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa RDC.”
Yakomeje avuga ko amagambo ya Tshisekedi atari ugukoresha intsinzi ya siporo mu nyungu za politiki gusa, ahubwo ko agaragaza ubushotoranyi ndetse no kutubahiriza umwuka w’amasezerano ya Washington agamije gushaka ibisubizo by’amahoro mu karere.
Ati: "Tshisekedi ntiyakoresheje gusa intsinzi ikomeye ya siporo mu nyungu za politiki ziciriritse; ahubwo amagambo ye yuzuyemo ubushotoranyi n’intambara agaragaza no gusuzugura inyandiko n’umwuka by’amasezerano ya Washington.”
Les Léopards ont offert à l’Afrique un moment de joie intense lors de leur premier match de Coupe du monde. Le président Tshisekedi a choisi de gâcher ce moment en insultant les Rwandais et les Congolais et, depuis le sol américain, déclarant sa poursuite des offensives… pic.twitter.com/jSbURSuVf3
