Uyu
mugabo wari ufite imyaka 80 yitabye Imana nyuma y’inshuro zirenga eshanu agerageza
kwiyamamariza kuyobora Kenya ariko nanone akaba umwe mu bantu bagize uruhare mu
kubaka isura nshya ya Afurika y’Iburasirazuba, harimo n’u Rwanda.
Mu
mateka y’Akarere, Raila Odinga azahora azirikanwa nk’umuntu waharaniye
iterambere n’ubumwe. Mu 2024, ubwo yiteguraga guhatanira kuyobora Komisiyo
y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yahisemo kuza kwiyamamariza i Kigali, aho
yagiranye ibiganiro byimbitse na Perezida Paul Kagame.
Mu
butumwa bw’Ibiro bya Perezida bwatangajwe icyo gihe, bavuze ko ibiganiro byabo
byibanze ku “gushimangira ubufatanye mu karere no gushyigikira imigambi
y’iterambere rya Afurika.”
Raila
Odinga we yavuze ko “Afurika ntishobora gutera imbere buri gihugu gikora cyonyine.
Tugomba guhuza imbaraga, tugakora nk’umuryango umwe.”
Mu
gihe Raila yari mu rugendo rwo kwiyamamaza muri AU, u Rwanda rwabaye kimwe mu
bihugu byamushyigikiye mu buryo bweruye.
Abayobozi
bo mu Rwanda bitabiriye ku mugaragaro itangwa rya kandidatire ye i Nairobi,
aho bashimangiye ko Odinga afite “icyerekezo cy’umugabane wunze ubumwe kandi
uharanira iterambere.”
U
Rwanda rwamubonaga nk’umuntu ushobora gukomeza umurongo w’imiyoborere ishingiye
ku guhanga udushya, gushyira imbere abaturage n’ubumwe bw’ibihugu bya Afurika.
Raila
Odinga yakunze guhura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda mu nama zitandukanye zirimo
izo muri Afurika y’Iburasirazuba, inama z’ubukungu ndetse n’iz’imiyoborere myiza.
Mu
biganiro bye, yakundaga gushyira imbere icyerekezo cy’uko Afurika ikwiye gukora
nk’umuryango wunze ubumwe ibintu bihuye neza n’imigambi y’u Rwanda mu rwego rwo
guteza imbere EAC (East African Community).
Abakurikiranye
politiki y’akarere bavuga ko Raila yari umuntu uha agaciro u Rwanda, akumva ko
Kigali ari imwe mu mijyi igaragaza “icyizere cy’ubuyobozi bushya kandi bwiza
bukwiye Afurika.”
Mu
biganiro bitandukanye, Raila yakundaga gushyigikira imishinga y’itumanaho,
ibikorwa remezo bihuriweho n’ibihugu, ndetse no guteza imbere ubucuruzi
butagira imipaka.
Yari ashyigikiye cyane icyerekezo cya Afurika idafite imbibi mu bukungu, n’uburyo bwo guteza imbere ubwikorezi hagati y’ibihugu bya EAC, ibintu bihura neza n’icyerekezo u Rwanda rwihaye binyuze muri gahunda nka Made in Rwanda n’ubukungu bushingiye ku ishoramari rihuza akarere.