U Rwanda rwakiriye impunzi 164 ziturutse muri Libya

Amakuru ku Rwanda - 26/02/2026 6:08 AM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda rwakiriye impunzi 164 ziturutse muri Libya

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye itsinda ry'abasaba ubuhungiro 164 baturutse muri Libya, bakaba bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026.

Abakiriwe barimo 19 bakomoka muri Eritrea, 143 bo muri Sudani, umwe wo muri Ethiopia n'undi wo muri Sudani y'Epfo.

Kuva mu 2019, hamaze kwakirwa abagera ku 2760; muri bo abarenga 2500 babonye ibindi bihugu bibakira.

Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na HCR byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu, yo kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha ubuhungiro n’amahoro ariko ntizibigereho.

Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, ntibashobore kuhabonera ubwisanzure n’amahoro bakeneye, ndetse abenshi muri bo bakananirwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.



U Rwanda rwakiriye impunzi 164 ziturutse mu gihugu cya Libya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...