U Rwanda rwakiriye amahugurwa yo guhangana n'ibyaha bifitanye isano n'ifaranga koranabuhanga

Amakuru ku Rwanda - 21/07/2026 7:16 AM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda rwakiriye amahugurwa yo guhangana n'ibyaha bifitanye isano n'ifaranga koranabuhanga

Mu gihe ibyaha bifitanye isano n'ifaranga koranabuhanga (Cryptocurrency) n'ikoranabuhanga rya Blockchain bikomeje kwiyongera ku Isi, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026, u Rwanda rwakiriye amahugurwa y'iminsi ine ahuza abashinzwe kubahiriza amategeko bo mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba.

Aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu kumenya, gukora iperereza no kurwanya ibyaha bikoresha iri koranabuhanga, rikomeje kwifashishwa n'imitwe y'abanyabyaha.

Yateguwe n’Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ku bufatanye n’Umushinga w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe kurwanya ibyaha byateguwe n’iterabwoba (EU-ACT).

Yahuje abashinzwe kubahiriza amategeko baturutse mu bihugu bigize EAPCCO, hagamijwe kubongerera ubumenyi ku buryo bwo gutahura, gukurikirana no gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ifaranga koranabuhanga.

Mu myaka mike ishize, ikoreshwa rya Cryptocurrency ryazanye amahirwe menshi mu rwego rw’ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ariko rinaha urubuga imitwe y’abanyabyaha ikora ibyaha byambukiranya imipaka.

Amafaranga yifashishwa muri ubu buryo ashobora koherezwa hagati y’ibihugu mu gihe gito kandi atanyuze muri banki zisanzwe, ibintu bituma rimwe na rimwe kuyakurikirana bisaba ubumenyi bwihariye n’ikoranabuhanga rihanitse.

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, mu muhango wo gutangiza aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa EAPCCO akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Interpol mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Apollo Africa Sendahangarwa, yavuze ko kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ari imwe mu ntwaro zikomeye zo guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Yavuze ko aya mahugurwa ari umusaruro w’ubufatanye bwa EAPCCO na EU-ACT, kandi ko agamije guha abashinzwe iperereza ubumenyi bujyanye n’igihe kugira ngo babashe gutahura, gukora iperereza no gukurikirana ibyaha bikoresha ikoranabuhanga rigezweho.


Ati: "Aya mahugurwa ari mu murongo w’icyerekezo cya EAPCCO cyo gukomeza kubaka ubushobozi bw’akarere binyuze mu guhugurana no gukorera hamwe, kugira ngo twongere ubushobozi bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n’imitwe y’abanyabyaha."

Yakomeje asobanura ko aya mahugurwa yiyongera ku bindi bikorwa EAPCCO isanzwe ikora birimo iperereza rihuriweho hagati y’ibihugu, ibikorwa byo gusangira amakuru ndetse n’imyitozo ihuza inzego z’umutekano.

Yavuze ko ubumenyi abitabiriye bazungukiramo buzabafasha guhangana n’abanyabyaha bakomeje gukoresha uburyo bushya kandi bugoye gutahura.

Apollo yashimiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi binyuze muri EU-ACT ku nkunga ukomeje gutanga mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano zo mu karere, anashishikariza abitabiriye amahugurwa kuyabyaza umusaruro no gukomeza kubaka umuyoboro w’imikoranire uzaborohereza guhanahana amakuru ku byaha bikorwa mu bihugu bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ku byaha no kurwanya iterabwoba mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Peter Karake, akaba anayobora Komite ya EAPCCO ishinzwe iperereza ku byaha, yavuze ko aya mahugurwa ari kimwe mu byiciro bigize gahunda ndende yo kubaka ubushobozi bw’abashinzwe iperereza mu karere.

Yagaragaje ko atari amahugurwa asanzwe, ahubwo ari gahunda yateguwe mu byiciro bitatu kugira ngo abashinzwe iperereza babe inzobere mu gukurikirana ibyaha bifitanye isano n’ifaranga koranabuhanga.


Ati: "Aya mahugurwa si igikorwa gisanzwe, ahubwo ni intambwe imwe muri gahunda yateguwe mu byiciro byose, igamije kubaka abashinzwe iperereza bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ifaranga koranabuhanga muri iki gihe."

Karake yasobanuye ko aya ari icyiciro cya kabiri muri iyo gahunda, nyuma y’amahugurwa y’ibanze yabereye i Nairobi muri Kenya mu Ukuboza 2025.

Yongeyeho ko icyiciro cya nyuma kizibanda ku iperereza ryo ku rwego rwo hejuru, cyane cyane ku micungire y’amadosiye y’iperereza akorwa hagati y’ibihugu byinshi no ku ikoreshwa ry’ubuhanga bwa forensic mu guhuza no gusesengura ibimenyetso by’ikoranabuhanga.

Yavuze ko ayo mahugurwa azafasha abashinzwe iperereza kongera ubushobozi bwo gusesengura amakuru y’ikoranabuhanga, gukoresha uburyo bugezweho mu gukusanya ibimenyetso no kubaka amadosiye akomeye ashobora kwifashishwa mu nkiko.

Abitabiriye aya mahugurwa bari guhabwa amasomo n’inzobere zo mu Butaliyani, zirimo aba Carabinieri, bafite uburambe mu gukora iperereza ku byaha bifitanye isano n’ifaranga koranabuhanga.

Bari gukorana n’inzobere za EU-ACT ndetse n’ubunyamabanga bukuru bwa EAPCCO kugira ngo batange ubumenyi bujyanye n’imiterere y’ibi byaha ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe Afurika y’Iburasirazuba ikomeje kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bucuruzi no mu bikorwa by’imari, inzego z’umutekano na zo zirimo gushora imbaraga mu kongera ubushobozi bwazo kugira ngo zibashe kugendana n’imikorere mishya y’abanyabyaha.

Abasesenguzi bavuga ko amahugurwa nk’aya azafasha ibihugu byo mu karere kunoza ubufatanye, guhanahana amakuru no gukora iperereza rihuriweho ku byaha byambukiranya imipaka, cyane cyane ibyifashisha ikoranabuhanga n’ifaranga koranabuhanga.

U Rwanda rukomeje kugaragara nk'imwe mu nkingi z'ubufatanye bw'akarere mu kurwanya ibyaha bikoresha ikoranabuhanga, binyuze mu kwakira amahugurwa mpuzamahanga, gusangira ubunararibonye no guteza imbere ubushobozi bw'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu guhangana n'ibyaha bihinduka uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...