U Rwanda rwakiriye amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abapolisi bitegura ubutumwa bw’amahoro

Amakuru ku Rwanda - 15/09/2026 6:22 AM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda rwakiriye amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abapolisi bitegura ubutumwa bw’amahoro

Abapolisi 21 bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara, EASF, bahuriye i Kigali mu mahugurwa agamije kubongerera ubushobozi n’ubumenyi bizabafasha kwitegura neza ubutumwa bwo gushyigikira no kubungabunga amahoro.

Aya mahugurwa y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, abera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Yitabiriwe n’abapolisi baturutse mu Rwanda, Burundi, Kenya, Sudan na Zimbabwe.

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ubwo yafunguraga aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko u Rwanda rushima ibikorwa bya EASF n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bigamije kongerera ubushobozi akarere mu bikorwa byo gushyigikira amahoro.


Yagize ati: “Ni inshingano dusangiye kwemeza ko abapolisi twohereza mu butumwa baba biteguye neza, bafite ubushobozi n’ubunyamwuga bukwiye, kandi biteguye kuzuza inshingano zabo mu buryo bunoze mu bikorwa byo gushyigikira amahoro.”

Yavuze ko aya mahugurwa ari umwanya wo gusangira ubumenyi no guhuza uburyo bukoreshwa mu gutegura abapolisi bazoherezwa mu butumwa.

Aya mahugurwa azibanda kandi ku gusuzuma no kwemeza ubushobozi bw’abapolisi, kubashyira ku rutonde rw’abiteguye koherezwa, ndetse no gutegura imitwe ya Polisi ishobora koherezwa mu butumwa igihe bibaye ngombwa.

DCG Ujeneza yavuze ko ibikorwa byo gushyigikira amahoro bisaba ko abapolisi baba bafite ubushobozi bwateguwe kandi bwagenzuwe mbere yo koherezwa.

Yagize ati: “Ibikorwa byo gushyigikira amahoro bigomba gukorwa neza kuko bisaba ibirenze kuba hari abakozi cyangwa abapolisi bahari. Bisaba ubushobozi bwagaragajwe neza, bwateguwe, bwakorewe isuzuma, bwagenzuwe kandi bushobora koherezwa aho bukenewe.”

Yongeyeho ko Polisi ifite uruhare rukomeye mu kurinda abasivili, kubungabunga ituze n’umutekano rusange no gushyigikira amahoro n’umutekano.

Umuyobozi w’Urwego rwa Polisi muri EASF, Colonel Mellance Ntakiyiruta, yashimiye u Rwanda uburyo rwakiriye abitabiriye aya mahugurwa ndetse n’imyiteguro rwashyizeho.


Yavuze ko ibiganiro bizibanda ku nshingano z’ibihugu by’ibinyamuryango mu gutoranya no gutegura abapolisi, kubahugura, kubashyira ku rutonde rw’abiteguye koherezwa mu butumwa no kugenzura ubushobozi bwabo.

Col. Ntakiyiruta kandi yavuze ko u Rwanda rugaragaza ubushake n’ubwitange mu bikorwa bya EASF, ashimangira ko aya mahugurwa agamije kurushaho gushyigikira ubwo bufatanye.

Aya mahugurwa agamije gutuma abapolisi bazoherezwa mu butumwa bwo gushyigikira amahoro baba biteguye bihagije, ndetse banafite ubushobozi n’ubunyamwuga bikenewe kugira ngo bashobore kuzuza inshingano zabo neza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...