Aba baje binjiriye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo bakaba biganjemo abagore n’Abana. Batahutse ku bw’icyemezo cyavuye mu Nama yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya DRC ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, gisaba ko impunzi za buri Gihugu ziri mu kindi zigomba gucyurwa.
Aba baje basanga abandi Banyarwanda 1,156 bari bamaze gutahuka kugeza mu kwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka, bavuye mu Burasirazuba bwa Congo aho bari bamaze imyaka barahungiye.
Kuva uyu mwaka watangira, hari hateganyijwe ko abasaga 2,000 ari bo bazatahuka kuko bari baramaze kwiyegeranyiriza mu mujyi wa Goma. Aba Banyarwanda 532 barahita boherezwa i Nyarushishi mu karere ka Rusizi.
Abanyarwanda 532 batahutse bavuye muri Congo