Raporo ya CGGI y'umwaka wa 2025 igaragaza ko kuva mu 2021 kugeza ubu, ibihugu birenga kimwe cya
kabiri byagaragaje gusubira inyuma mu miyoborere. By’umwihariko, Afurika ndetse
na Amerika y’Amajyepfo n’akarere ka Karayibe biri mu byugarijwe n’uku gusubira
inyuma, mu gihe u Burayi, Amerika ya Ruguru n’akarere ka Aziya y’Amajyepfo byo bigaragaza intambwe nziza. Ibi bigaragaza ko icyuho mu miyoborere ku isi
gikomeje kwiyongera, aho abari basanzwe imbere barushaho gutera imbere, mu gihe
ibihugu bifite intege nke bigenda bisigara inyuma.
N’ubwo bimeze bityo, hari
ibihugu bya Afurika byagaragaje imbaraga mu nzego z’imiyoborere, byihesha
ishema kubera uburyo bwiza bwo gufata ibyemezo, kubaka inzego zikomeye no
kugirira abaturage icyizere mu buyobozi bwabo. Muri byo, Ibirwa bya Mauritius byongeye
kuza ku isonga nk’igihugu kiyobowe neza kurusha ibindi muri Afurika, bikaba
byafashe umwanya wa 51 ku rwego rw’isi, n’amanota 0.553, ibi bikaba bibaye ku
nshuro ya gatanu bikomeza kwiharira uyu mwanya.
U Rwanda rwaje ku mwanya
wa kabiri muri Afurika, rukaba urwa 59 ku rwego rw’isi, aho rufite amanota 0.507.
By’umwihariko, raporo yarugaragaje nk’igihugu cyitwaye neza kurusha
ibindi ku isi, aho rwerekanye ko kuba igihugu kikiri mu nzira y'amajyambere atari imbogamizi
ku miyoborere inoze. Botswana
yazamutse ku mwanya wa gatatu muri Afurika (61 ku isi), yashimiwe cyane ku
mpinduka yakoze mu ikoranabuhanga rishingiye ku bucamanza.
Maroc yaje ku mwanya wa kane, yashimiwe intambwe yateye mu
kugaragaza ubushobozi mu gucunga amakuru no guteza imbere ikoranabuhanga, mu
gihe Afurika y’Epfo yaje ku
mwanya wa gatanu muri Afurika (77 ku isi), ikaba igikomeje gufatwa
nk’icyitegererezo mu budahangarwa bw’inzego n’ubwo ihanganye n’ibibazo by’ubukungu.
Mu bindi bihugu byitwaye neza muri Afurika harimo Tanzania, Misiri, Senegal, Ghana na Namibiya byaje mu myanya icumi ya mbere.
Nk’uko byagarutsweho na Dinesh Naidu, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi muri Chandler Institute of Governance, Afurika iracyafite akazi kenshi mu kunoza imiyoborere, ariko hari ibyiringiro kuko mu myaka ibiri ishize hari intambwe yatewe.
Yagize ati: “Nubwo
Afurika igifite urugendo rurerure rwo kuzamura urwego rw’imiyoborere, hari
ibihugu bikomeje kwerekana ubushobozi bwo guhanga udushya no gutera imbere. Ibi
bishobora kuba isoko y’icyizere no gutera imbaraga ibindi bihugu byo ku
mugabane.”
Iyi raporo igaragaza neza
ko imiyoborere myiza ari yo shingiro ry’iterambere rirambye, politiki
idahungabana, n’ubuzima bwiza bw’abaturage. Afurika ifite amahirwe yo kwigira
ku bihugu biyoboye, kugira ngo urwego rw’imiyoborere rurusheho gutera imbere,
rukomeze kuba isoko y’iterambere no kubaka icyizere mu baturage.
Dore ibihugu 10
by’Afurika biyoboye ibindi mu miyoborere myiza mu mwaka wa 2025:
Rank |
Country |
Global Position |
CGGI Index Score |
1 |
Mauritius |
51 |
0.553 |
2 |
Rwanda |
59 |
0.507 |
3 |
Botswana |
61 |
0.501 |
4 |
Morocco |
75 |
0.466 |
5 |
South Africa |
77 |
0.461 |
6 |
Tanzania |
78 |
0.457 |
7 |
Egypt |
81 |
0.44 |
8 |
Senegal |
83 |
0.43 |
9 |
Ghana |
86 |
0.43 |
10 |
Namibia |
90 |
0.415 |