U Rwanda rwahaye ubufasha Mozambique yibasiwe n’imyuzure ikomeye

Amakuru ku Rwanda - 04/02/2026 7:44 AM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda rwahaye ubufasha Mozambique yibasiwe n’imyuzure ikomeye

Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu mugongo Mozambique iyoherereza toni 20 z’imfashanyo zigizwe n’ibiribwa, imiti n’ibikoresho byihutirwa muri Mozambique, mu rwego rwo gutabara abaturage bahuye n’ibiza by’imyuzure ikomeye iherutse kwibasira icyo gihugu.

Iyi myuzure yatewe n’imvura nyinshi yasenye hegitari zirenga 45,000 z’imyaka, inatera kwimurwa kw’abaturage barenga 150,000, ndetse yangiza bikomeye ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda n’ibindi bikorwa remezo. 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yatangaje ku wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare ko hari indi mfashanyo izoherezwa mu minsi iri imbere, mu rwego rwo gukomeza gutanga ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’ibi biza.

Intara za Gaza, Maputo na Sofala ni zo zagizweho ingaruka cyane, aho zahuye n’imvura ikabije igera kuri milimetero 800 kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama.

Mozambique izwiho kuba mu bihugu byibasirwa cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, ikaba yarasabye ubufasha bw’umuryango mpuzamahanga mu kugaragaza ubufatanye n’ubwuzuzanye n’abaturage bayo bagizweho ingaruka n’ibi biza.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Mozambique, rukaba rwaragiye rutanga ubufasha mu nzego zitandukanye, zirimo no kohereza ingabo n’abashinzwe umutekano kuva mu 2021, mu rwego rwo gufasha guhangana n’iterabwoba n’umutekano mucye byari byibasiye icyo gihugu.

Src: TNT





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...