Business Insider Africa yavuze ko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu muhango wabereye i Kigali wo kwizihiza imyaka 250 ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibonye ubwigenge, ndetse n’imyaka 64 y’umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda na Amerika.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda, nk’umunyamuryango w’amasezerano ya Artemis Accords agamije guteza imbere ubufatanye mu bikorwa byo mu isanzure, rwiteguye gushakisha uburyo bufatika bwo gukorana na NASA mu mishinga itandukanye.
Yagize ati: “U Rwanda rukomeje gushaka inzira zifatika zo gukorana na NASA kandi rwiteguye kumenya ibikorwa byatanga inyungu ku mpande zombi, haba mu guteza imbere ubushakashatsi bwa siyansi, kongerera ubushobozi inzego zitandukanye no guteza imbere ubukungu.”
Artemis Accords ni amasezerano ahuza ibihugu byifuza gufatanya mu butumwa bwo kuzongera kohereza abantu ku Kwezi, gukora ubushakashatsi bwa siyansi, guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’ibindi bikorwa byo mu isanzure.
Iri tangazo rije mu gihe u Rwanda rukomeje gushora imari mu rwego rw’ikorwa ry’ibikorwa byo mu kirere n’itumanaho rishingiye ku byogajuru. Mu cyumweru gishize, Ikigo Mpuzamahanga cyita ku bikorwa bya Teleport (World Teleport Association) cyahaye icyemezo cya Tier 3 ikigo cya Teleport cyo mu Rwanda, kiba icya mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyujuje ibisabwa byose kuri urwo rwego.
Iyi ntambwe ifatwa nk’ikimenyetso cyerekana uburyo u Rwanda rukomeje kubaka ubushobozi mu rwego rw’ibikorwa byo mu kirere no gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku byogajuru mu iterambere ry’igihugu.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu myaka icumi ishize, umubano hagati y’u Rwanda na Amerika wateye imbere ukava ku bufatanye busanzwe ukagera ku rwego rw’umubano wa strateji ushingiye ku nyungu rusange n’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.
Uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba Guverinoma y’u Rwanda, abadipolomate, abayobozi mu rwego rw’abikorera ndetse n’abaturage b’Abanyamerika baba mu Rwanda.
Uhagarariye Ambasade ya Amerika mu Rwanda by’agateganyo, John Armiger, yavuze ko ibihugu byombi bifite ubufatanye bukomeye bushingiye ku mahoro n’iterambere.
Yagaragaje ko u Rwanda na Amerika bikomeje kuganira ku mahirwe ari mu nzego zitandukanye zirimo amabuye y’agaciro y’ingenzi, ibikorwa remezo, ubuvuzi ndetse n’ikoranabuhanga rishya rifite uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’ejo hazaza.
Armiger yanagarutse ku busobanuro bwihariye bw’itariki ya 4 Nyakanga ku bihugu byombi, avuga ko muri Amerika ari umunsi w’Ubwigenge, mu gihe mu Rwanda ari Umunsi wo Kwibohora.
Yagize ati: “Ibihugu byacu byombi bisobanukiwe ko imbaraga nyakuri zishingira ku ndangagaciro duhuriyeho no ku hazaza dusangiye, aho gushingira ku bidutandukanya.”
Ubushake bw’u Rwanda bwo gukorana na NASA bugaragaza icyerekezo igihugu gifite cyo gukomeza kwagura uruhare rwacyo mu bikorwa bya siyansi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bwo mu isanzure, urwego rugenda rugira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage ku isi.
