Iki gitaramo kizaba umwanya wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 12 rw’Itorero Intayoberana, rwatangijwe hagamijwe guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu kubyina imbyino gakondo, kuririmba no kuvuza ingoma.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Umuyobozi w’Itorero Intayoberana, Sangwa Aline, yavuze ko imyiteguro y’igitaramo igeze ku musozo, asaba abantu kuzitabira ari benshi. Yagize ati: “Abantu nibagure amatike kuko tuzabaha ibyiza. Imyiteguro yamaze kurangira.”
Sangwa Aline yavuze ko imyaka 12 ishize yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye, ingendo mu bihugu bitandukanye ndetse no kwaguka kw’Itorero Intayoberana. Ati: “Imyaka 12 yaranzwe n’ibitaramo n’ingendo mu bihugu bitandukanye. Yaranzwe no kwaguka, twigiyemo byinshi kandi turacyiga. Muri uru rugendo habamo ibyiza n’ibibi.”
Yasobanuye kandi impamvu iki gitaramo cyiswe ‘Gira u Rwanda’, avuga ko ari ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda kugira icyizere, gukora cyane no gukoresha amahirwe bafite.
Ati: “Igitaramo cyacu twakise ‘Gira u Rwanda’ kuko u Rwanda rwacu rufite amahoro kandi ruratekanye. Turaryama tugasinzira, tukaboneraho no gukomeza gutekereza. Icyo washaka, ufite umwete wakigeraho.”
Yakomeje avuga ko ubutumwa bw’iki gitaramo bugenewe abantu b’ingeri zose, cyane cyane urubyiruko, aho bashishikarizwa gukora cyane, kwihangana no gukorana imbaraga kugira ngo bagere ku byiza bifuza.
Ati: “Uyu mucyo ugambiriye cyane cyane kubana n’abakuru, by’umwihariko urubyiruko. Twigisha gukora no gutegereza, cyane cyane gukorana imbaraga n’umuhate wose, ibyiza bikisukiranya.”
Bamwe mu bagize Itorero Intayoberana bavuze ko mu myaka 12 ishize bageze kuri byinshi, babikesha umurava, ubufatanye no gukomeza kwaguka.
Umwali Marie Aime, uzwi nka Bijoux, akaba umutoza w’abakobwa, yavuze ko yinjiye mu Itorero Intayoberana kubera ko ryigisha umuco nyarwanda, cyane cyane imbyino gakondo.
Yagize ati: “Impamvu ninjiye mu Itorero Intayoberana ni uko ryigisha umuco, cyane cyane kubyina gakondo y’umwimerere. Maze imyaka 12 mu Itorero, urugendo rwaranzwe no gukora cyane. Ndabishimira Imana kuko twaagutse mu kubyina no mu bushobozi bw’amafaranga.”
Alphonse Imanirakiza, umaze imyaka 12 mu Itorero Intayoberana akaba n’umutoza w’abasore, yavuze ko yishimira ibyo bagezeho muri iyi myaka. Yagaragaje ko mu byo bishimira harimo kwaguka, kugera ahantu hatandukanye ndetse no kugira amahirwe yo kubyinira abantu bakomeye.
Itorero Intayoberana ryatangaje ko amatike y’igitaramo ‘Gira u Rwanda’ ari mu byiciro bitandukanye. Hari ameza y’abantu umunani agura ibihumbi 200 Frw, Amasonga agura ibihumbi 25 Frw, Ibirezi agura ibihumbi 20 Frw, mu gihe Uruyange ari ibihumbi 10 Frw.
Amatike aboneka hifashishijwe code 6692812#.
Itorero Intayoberana kandi rishishikariza ababyeyi kuzana abana babo kugira ngo batozwe umuco nyarwanda, bafatanye na ryo urugendo rwo kuwusigasira.
Imyitozo y’Itorero iba ku wa Mbere, Ku wa Kabiri no ku wa Kane, guhera saa Saba kugeza saa Tanu n’igice. Muri iyi myitozo, abana bigishwa imbyino gakondo, indangagaciro z’u Rwanda, kuririmba no kuvuza ingoma, byose bigamije kubafasha kumenya no guteza imbere umuco nyarwanda.

Intayoberana yiteguye kwizihiza imyaka 12 mu gitaramo ‘Gira u Rwanda’

Intayoberana igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyayo

Intayoberana yiteguye kwerekana ibyo imaze kugeraho
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA INTAYOBERANA UBWO TWARI TWABASUYE
