Ni
ubutumwa yatanze mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yagaragaje ko iki
gihe cyo Kwibuka atari umwanya wo gusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari
n’umwanya wo kongera kwiyemeza kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro
n’iterambere.
Humble
Jizzo yibanze cyane ku gucyebura abagishaka gukwirakwiza ingengabitekerezo ya
Jenoside, abibutsa ko nta mwanya bafite mu Rwanda rw’uyu munsi rwiyubatse ku
mahame y’ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize
ati: “Banyarwanda mukunda u Rwanda, nimwanjye umwanda w’amacakubiri
n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Twese duharanire ubumwe n’iterambere by’u
Rwanda rwatubyaye.”
Yakomeje
ashimangira ko abagerageza kongera gucamo ibice Abanyarwanda bakoresheje
amagambo cyangwa ibikorwa bibi, bakwiye kubwirwa ko ibyo bakora bidafite
agaciro, kuko u Rwanda rwahindutse rukaba igihango cy’ubumwe.
Ati :“Mu ijwi ryuje ubumwe bw’Abanyarwanda, nimubwire abagityaza inkota yo gucamo
ibice Abanyarwanda hirya no hino ko bataye agaciro mu Rwanda, kandi ko u Rwanda
rwabaye urutare rw’ubumwe, ko kuruvusha amaraso bitazongera ukundi.”
Uyu
muhanzi yanagarutse cyane ku ruhare rw’urubyiruko, arusaba kutirengagiza
amateka yaranze igihugu, ahubwo rukayasoma rukayigiraho amasomo arufasha
kubaka ejo hazaza heza.
Mu
butumwa bwe, yagaragaje ko hari bamwe bashaka gusimbuka amateka akomeye igihugu
cyanyuzemo, nyamara ari ho hakubiyemo amasomo akomeye atuma Abanyarwanda
bakomeza kwiyubaka.
Ati: “Ndibutsa urubyiruko ko nibajya basoma igitabo cy’amateka yaranze igihugu
cyacu, batagomba gusimbuka amapaji atukura ariho amaraso. Ni ho hari amasomo
abibutsa ko igihugu cyapfuye kikazuka, kandi ko hari abakitangiye. Bityo nabo
bakwiye gukomeza kugera ikirenge mu cyabo.”
Yakomeje
asobanura ubusobanuro bwimbitse bwo Kwibuka, agaragaza ko atari agahinda gusa,
ahubwo ari uguha agaciro ubuzima bw’abambuwe ubuzima bazira uko baremwe.
Ati: “Kwibuka si inzika, ahubwo ni uguha agaciro Abanyarwanda bacu bambuwe ubuzima
n’abafite ubuzima nk’ubwabo, babaziza uko baremwe batahisemo.”
Humble
Jizzo asoza ubutumwa bwe asaba Abanyarwanda gukomeza kwibuka no guhumuriza
abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anaboneraho kwibutsa buri wese kwirinda
amagambo n’ibikorwa bishobora kongera gukomeretsa imitima y’abarokotse.
Ubutumwa
bwe buje bwiyongera ku bw’abandi banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje
kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka, bashimangira ko
kubungabunga amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano
ya buri wese.
Nk’uko
Humble Jizzo abigaragaza, Kwibuka si umuhango gusa, ahubwo ni urugendo rwo
guharanira ko amateka mabi atazongera kubaho ukundi, hubakwa u Rwanda rufite
ubumwe, rukomeye kandi rutajegajega.

