U Rwanda ruzakoresha asaga Miliyari 154 Frw mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere mu mwaka wa 2024/2025

Ubukungu - 19/08/2024 3:08 PM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda ruzakoresha asaga Miliyari 154 Frw mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere mu mwaka wa 2024/2025

Minisiteri y'Ibidukikije yagenewe miliyari 154.4 Frw mu Ngengo y'Imari y'u Rwanda y'umwaka wa 2024/2025, yatangiye muri Nyakanga, azifashishwa ahanini mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere haba mu gushyiraho ingamba no guhangana n'ingaruka zayo.

Uyu mwaka insanganyamatsiko y'Ingengo y'Imari iragira iti: "Kwihutisha ibikorwa bigamije kuzahura ubukungu, kwirinda no kugabanya ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere ndetse no kuzahura inzego zitanga umusaruro hagamijwe kuzamura imibereho myiza."

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ry’Ubukungu (MINECOFIN) ivuga ko 43% by’ingengo y’imari ya Minisiteri y’ibidukikije yagenewe gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Biteganyijwe ko Ingengo y’Imari igenewe gushyira mu bikorwa ingamba z’imihindagurikire y’ikirere iziyongera ikava kuri Miliyari 579.8 mu mwaka wa 2024/25 ikagera kuri Miliyari 631.2 mu 2025/26, ndetse ikazagera kuri Miliyari 667.4 mu 2026/27, bitewe n’uko u Rwanda rukunze guhura n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere.

Guverinoma isaba abafatanyabikorwa bose, haba mu nzego za Leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, kwita cyane ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere muri gahunda zabo no mu Ngengo y’Imari bateganya bakabizirikana.

Ibi bitangajwe mu gihe Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega gishora imari mu mishinga igamije guhangana n’iyangirika ry’ikirere (Climate Investment Funds: CIF) iherutse kwemeza ko Miliyoni 61$ (asaga Miliyali 79 Frw) azahabwa u Rwanda na Repubulika ya Dominican yo kwifashishwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahabwa Miliyoni 31$ (asaga Miliyari 40 Frw), zizifashishwa mu guhangana n’ibibazo bishingiye ku iyangirika ry’ikirere bibangamiye abaturage bo mu Muhora wa Kaduha-Gitwe (ni ukuvuga kuva mu bice bya Nyamagabe uza za Ruhango).

Ingengo y’Imari iteganyijwe kuzakoreshwa mu mwaka wa 2024/2025 ni Miliyari 5690.1 Frw, akaba yariyongereyeho Miliyari 574.5 Frw bingana na 11.2% ugereranyije na Miliyari 5115.6 Frw yakoreshejwe mu mwaka wa 2023/2024.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira u Rwanda rumaze kwibasirwa n’ibiza inshuro 288 bitandukanye, bigahitana abantu 49, naho abagera kuri 79 babikomerekeyemo, binangiza ibikorwa bitandukanye birimo amazu, ibihingwa, imihanda, ibiraro n’ibindi.

MINEMA yagaragaje ko Ibiza byagaragaye cyane birimo inkongi z’umuriro zabaye inshuro 29, imyuzure yabaye inshuro 19, kuriduka kw’amazu 89, inkangu 35, inkuba inshuro 37, kuriduka kw’ibirombe 10, imvura nyinshi inshuro zirindwi ndetse n’inkubi y’umuyaga inshuro 62.

Uturere twibasiwe n’ibiza cyane muri izi ntangiriro za 2024 turimo Akarere ka Gakenke kahuye n’ibiza inshuro 27, hakurikiraho Gasabo na Ngororero twose twibasiwe n’ibiza inshuro 19, naho Nyarugenge yahuye n’ibiza inshuro 17.

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...