Uyu mwaka
insanganyamatsiko y'Ingengo y'Imari iragira iti: "Kwihutisha ibikorwa
bigamije kuzahura ubukungu, kwirinda no kugabanya ingaruka z'imihindagurikire
y'ikirere ndetse no kuzahura inzego zitanga umusaruro hagamijwe kuzamura
imibereho myiza."
Ni muri urwo rwego Minisiteri
y’Imari n’Igenamigambi ry’Ubukungu (MINECOFIN) ivuga ko 43% by’ingengo y’imari
ya Minisiteri y’ibidukikije yagenewe gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire
y’ikirere.
Biteganyijwe ko Ingengo y’Imari
igenewe gushyira mu bikorwa ingamba z’imihindagurikire y’ikirere iziyongera ikava kuri Miliyari 579.8 mu mwaka wa 2024/25 ikagera kuri Miliyari 631.2 mu 2025/26,
ndetse ikazagera kuri Miliyari 667.4 mu 2026/27, bitewe n’uko u Rwanda rukunze
guhura n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere.
Guverinoma isaba abafatanyabikorwa
bose, haba mu nzego za Leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, kwita cyane
ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere muri gahunda zabo no mu Ngengo y’Imari
bateganya bakabizirikana.
Ibi bitangajwe mu gihe Inama
y’Ubutegetsi y’Ikigega gishora imari mu mishinga igamije guhangana n’iyangirika
ry’ikirere (Climate Investment Funds: CIF) iherutse kwemeza ko Miliyoni 61$
(asaga Miliyali 79 Frw) azahabwa u Rwanda na Repubulika ya Dominican yo
kwifashishwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Biteganyijwe ko u Rwanda
ruzahabwa Miliyoni 31$ (asaga Miliyari 40 Frw), zizifashishwa mu guhangana
n’ibibazo bishingiye ku iyangirika ry’ikirere bibangamiye abaturage bo mu
Muhora wa Kaduha-Gitwe (ni ukuvuga kuva mu bice bya Nyamagabe uza za Ruhango).
Ingengo y’Imari
iteganyijwe kuzakoreshwa mu mwaka wa 2024/2025 ni Miliyari 5690.1 Frw, akaba
yariyongereyeho Miliyari 574.5 Frw bingana na 11.2% ugereranyije na Miliyari 5115.6
Frw yakoreshejwe mu mwaka wa 2023/2024.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa
by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira u Rwanda
rumaze kwibasirwa n’ibiza inshuro 288 bitandukanye, bigahitana abantu 49, naho
abagera kuri 79 babikomerekeyemo, binangiza ibikorwa bitandukanye birimo amazu,
ibihingwa, imihanda, ibiraro n’ibindi.
MINEMA
yagaragaje ko Ibiza byagaragaye cyane birimo inkongi z’umuriro zabaye inshuro
29, imyuzure yabaye inshuro 19, kuriduka kw’amazu 89, inkangu 35, inkuba
inshuro 37, kuriduka kw’ibirombe 10, imvura nyinshi inshuro zirindwi ndetse
n’inkubi y’umuyaga inshuro 62.
Uturere twibasiwe n’ibiza
cyane muri izi ntangiriro za 2024 turimo Akarere ka Gakenke kahuye n’ibiza
inshuro 27, hakurikiraho Gasabo na Ngororero twose twibasiwe n’ibiza inshuro 19,
naho Nyarugenge yahuye n’ibiza inshuro 17.