Mu kiganiro bagiranye na The New Times ku bijyanye n’imyiteguro
yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, aba bayobozi bagaragaje
ko u Rwanda rutareba iri rushanwa nk’igikorwa cy’iminsi mike, ahubwo ko rushaka
kuribyaza umusaruro urambye mu bukungu no guteza imbere siporo.
Muri iki kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko u
Rwanda rwinjije miliyoni 695 z’amadolari y’Amerika mu bukerarugendo mu 2025,
rukaba rufite intego yo kugera kuri miliyari 1.1 y’amadolari mu myaka itatu iri
imbere.
Yasobanuye ko gukoresha siporo mu kwamamaza igihugu no gukurura ba
mukerarugendo ari imwe mu ngamba u Rwanda rwakomeje gushyira mu bikorwa, kandi
ko Formula 1 izaba indi ntambwe ikomeye muri urwo rugendo.
Jean-Guy Afrika yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukoresha gahunda ya Visit
Rwanda mu kwamamaza igihugu, ariko ko intego atari ukugera ku bakurikira siporo
ku rwego mpuzamahanga gusa, ahubwo ari no kwegera Abanyafurika bakunda Formula
1.
Yagaragaje ko uyu mukino ufite abakunzi barenga miliyoni 100 muri Afurika,
benshi muri bo bakaba bari hejuru y’imyaka 35 bakaba babibona nk’amahirwe.
Yagize ati: “Igitekerezo ni ugukomeza gukoresha Visit Rwanda, izaba iri
inyuma y’isiganwa rya Formula 1, mu gukurura ba mukerarugendo. Kuri iyi nshuro,
ntituzibanda ku bukerarugendo mpuzamahanga gusa, ahubwo tuzita no ku
bukerarugendo bwo muri Afurika.”
Ibi bigaragaza ko u Rwanda rwifuza ko African Grand Prix izaba umwanya wo
kwegera abakunzi ba Formula 1 bo ku mugabane, bakabona amahirwe yo gusura
igihugu no kwitabira iri rushanwa imbonankubone.
Kuba iri rushanwa ryarahawe izina rya African Grand Prix aho kuba Rwanda
Grand Prix gusa, na byo bihura n’icyerekezo cyo kurigira irushanwa rifungurira
Afurika yose amarembo, aho kuba igikorwa cy’igihugu kimwe gusa.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko u Rwanda na Afurika muri
rusange byamaze kugaragaza ko bishoboye kwakira amarushanwa akomeye ku rwego
mpuzamahanga.
Yatanze urugero ku marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa ku magare ya UCI
Road World Championships yabereye i Kigali mu 2025, aba aya mbere yabereye ku
mugabane wa Afurika.
Iri rushanwa ryagaragaje ubushobozi bw’u Rwanda mu gutegura no kwakira
ibirori bikomeye bya siporo, rikanarushaho kumenyekanisha igihugu ku rwego
mpuzamahanga.
Mukazayire yavuze ko kwakira Formula 1 bizakomeza uwo murongo, ariko ko
inyungu z’umushinga zigomba no kugera ku rubyiruko n’abakiri bato bafite
ubushake bwo gukura no guhatana muri siporo y’imodoka.
Yagize ati: “Icyo bisobanuye ni amahirwe ku rubyiruko n’abakiri bato
biteguye gukura no guhatana.”
Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko uyu mushinga utareba gusa abashoferi
n’abafana, ahubwo ko uzatanga amahirwe mu nzego zitandukanye, zirimo
ubukanishi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, imyidagaduro n’izindi serivisi zikenerwa
mu marushanwa akomeye.
Mu biteganyijwe harimo igitekerezo cyo gushyiraho ishuri rizafasha guteza
imbere impano muri siporo y’imodoka, rizwi nka Motorsport Academy.
Iri shuri ryitezweho gufasha urubyiruko kubona ubumenyi n’ubushobozi
byarufasha kwinjira muri uyu mukino, haba mu gutwara imodoka, kuyisana,
kuyitegura cyangwa mu bindi bikorwa bijyanye n’amasiganwa.
U Rwanda kandi rurateganya kubaka ikibuga cya Formula 1 mu Karere ka
Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali. Iki kibuga
kizubakwa ku bipimo bisabwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’imodoka,
FIA.

