Iki kiganiro cyabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2026, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Imiterere ya Politiki yateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'amasomo yo kubaka u Rwanda rushya."
Dr Bizimana yagaragaje ko mbere y'ubukoloni, Abanyarwanda bari basangiye igihugu, ururimi, umuco n'indangagaciro zibahuza, ariko ibintu byaje guhinduka ubwo abakoloni bageraga mu Rwanda bagatangira kwimakaza politiki ishingiye ku ivangura no gucamo ibice Abanyarwanda.
Yasobanuye ko kuva mu myaka ya 1900, abakoloni n'abamisiyoneri batangiye gukwirakwiza inyigisho zishingiye ku ivangura n'urwango rwibasiye Abatutsi, bakoresheje inyandiko n'inyigisho z'ibinyoma zavugaga ko Abanyarwanda badakomoka hamwe kandi bafite inkomoko zitandukanye.
Minisitiri yavuze ko iyo politiki yageze ku rwego rwo hejuru mu 1957, igihe hashingwaga ishyaka rya PARMEHUTU, ryashyize imbere amahame yarimo irondabwoko n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yavuze ko iyo ngengabitekerezo yakwirakwijwe mu nzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw'igihugu, amashuri, inzego z'umutekano, ibitangazamakuru ndetse no mu bikorwa by'umuco, byose bigamije kubiba urwango no kwerekana Abatutsi nk'abanzi.
Yagize ati: "Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera abakoloni bahagera. Inyandiko z'abakoloni n'abamisiyoneri zigaragaza uburyo bakwirakwije ibinyoma bavuga ko Abanyarwanda badakomoka hamwe, batageze mu Rwanda icyarimwe kandi bafite imico n'inkomoko bitandukanye. Abateguye Jenoside bayubakiye kuri ibyo binyoma, banabyongeraho urwango rwaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
U Rwanda rushya rwubakiye ku bumwe n'indangagaciro
Dr Bizimana yavuze ko kubaka u Rwanda rw'iki gihe bisaba guhindura imyumvire, kwemera ukuri kw'amateka no kuyigiraho kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.
Yagaragaje ko Icyerekezo 2050 gishingiye ku kubakira ku muco nyarwanda n'indangagaciro zawo, ashimangira ko ari zo musingi w'iterambere rirambye.
Yavuze ko u Rwanda rwihaye amahame atatu y'ingenzi arimo kuba umwe, gukora neza inshingano no kureba kure, avuga ko ayo mahame ari yo akomeje kuyobora igihugu mu rugendo rwo kwiyubaka.
Ati: "Kubasha gukora neza inshingano twahawe ni imwe mu ndangagaciro z'ingenzi igihugu cyubakiyeho. Aya mahame uko ari atatu ni yo akomeje kuyobora u Rwanda mu rugendo rwo kubaka imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage."
Dr Bizimana yibukije amagambo ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, agira ati: "Ntidushobora gusubiza ibihe inyuma cyangwa ngo tuvaneho ibibi byatubayeho, ariko dufite ubushobozi bwo kugena ejo hazaza h'u Rwanda no gutuma ibyabaye bitazongera kuba."
Polisi yavuze ko amateka ari isomo rikomeye ku mutekano w'igihugu
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yashimiye Dr Bizimana ku kiganiro yatanze, avuga ko ari ingenzi cyane ku bapolisi bafite inshingano zo kurinda umutekano w'igihugu n'abaturage.

Yagaragaje ko umupolisi akwiriye gusobanukirwa amateka y'igihugu kugira ngo arusheho kumenya aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze n'icyerekezo rufite. Yongeyeho ko urugamba igihugu gifite muri iki gihe rutakiri urw'amasasu, ahubwo ari urwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda no gukomeza guhesha igihugu agaciro, kugira ngo amateka mabi yabaye mu 1994 atazigera yisubiramo.


Minisitiri Bizimana yavuze ko kubaka u Rwanda rw'iki gihe bisaba guhindura imyumvire, kwemera ukuri kw'amateka no kuyigiraho
