U Rwanda rushobora guterwa mpaga kubera Daddy Birori niba Libya atari yo yigiza nkana

Imikino - 19/06/2014 12:39 PM
Share:
U Rwanda rushobora guterwa mpaga kubera Daddy Birori niba Libya atari yo yigiza nkana

Nyuma yo gutsinda Libya ibitego 3-0, Amavubi ashobora guterwa mpaga nyuma y’aho abo balabu bagejeje ikirego cya bo muri CAF bavuga ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi utari umunyarwanda, agakinira ku byangombwa by’ibihimbano byanditseho ko yitwa Daddy Birori.

Mu gitondo cy’uyu wa 19 Kamena 2014, ni bwo mu bitangazamakuru bitandukanye haramutse inkuru ivuga ko Libya yareze u Rwanda kubera gukinisha umukinnyi Daddy Birori kandi atari umunyarwanda.

Daddy Birori

Daddy Birori yishimira igitego cya mbere yatsindiye Amavubi bakina Libya

Inyarwanda.com yagerageje kuvugana na Kayiranga Vedaste Umuyobozi wungirije akaba n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda  FERWAFA, tukimara kumwibwira ahita asubiza mu ijambo rimwe ati: “Ndatwaye”, ahita akupa telefoni ye igendanwa, bishobora kuba bivuga ko yari mu muhanda atwaye imodoka.

Kayiranga

Kayiranga Vedaste Umuyobozi wungirije wa FERWAFA akaba n'umuvugizi wa yo

Cyakora yari yatangarije RuhagoYacu ko FERWAFA yasabwe gutanga ibyangombwa by’uwo mukinnyi mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ndetse ikaba yararangije kubikora.

Kayiranga Vedaste yagiraga ati: “Ikirego baracyitubwiye ndetse ibyangombwa byose twarabitanze turizera ko bihagije. Birori amaze igihe kinini akinira u Rwanda kandi afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, kuko ntakindi gihugu yigeze akinira”.

Daddy Birori

Yavukiye muri Congo Kinshasa mu 1986 bamwita Agiti Taddy Etekiama, ageze mu Rwanda mu 2008 bamwita Daddy Birori, nyuma y'umwaka umwe gusa ahita akinira Amavubi

Nyamara n’ubwo Kayiranga yatangaje ko bihagije kuba nta yindi kipe y’igihugu yakiniye kugirango Birori akinire u Rwanda, binyuranyije n’uburyo FIFA ibiteganya mu mabwiriza n’amategeko ishyiraho mu kugenga imigendekere y’amarushanwa.

Nyuma y’uko ibihugu nka Togo na Qatar byifashishaga abakinnyi benshi b’abanyamahanga mu makipe y’ibihugu ya bo, FIFA yashyizeho itegeko mu mwaka w’2004, rivuga ibishingirwaho kugirango umukinnyi yemererwe gukinira ikipe y’igihugu adafitiye ubwenegihugu bw’umwimerere.

Iri tegeko ryaje kuvugururwa muri Gicurasi 2008, ryemeza ko:

Umukinnyi ufite ubundi bwenegihugu utarigeze akinira indi kipe y’igihugu mu cyiciro icyo ari cyo cyose, ashobora gukinira igihugu gishya yaherewemo ubwenegihugu mu gihe:

  • Yavukiye muri icyo gihugu ashaka gukinira,
  • Umwe mu babyeyi be bamubyara mu nda bavukiye muri icyo gihugu gishya ashaka gukinira,
  • Ababyeyi b’ababyeyi be(Ba nyirakuru na Sekuru) baravukiye muri icyo gihugu gishya,
  • Yaramaze byibura imyaka itanu yikurikiranya nyuma yo kuzuza imyaka 18, aba muri icyo gihugu ashaka kuzakinira.

Daddy Birori

Daddy Birori agirwa inama na Mbungo Cassa wari umutoza wungirije mu mukino Amavubi yatsinzemo Libya 3-0

Ibi ntibyemerera Daddy Birori, kuko uretse no kuba yarakiniye Amavubi amaze umwaka umwe gusa mu Rwanda, hari amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Daddy Birori yari atarabona ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, bityo akaba yari agikinira kuri Pasiporo y’akazi(Passport de service).

Ibi kandi Kayiranga Vedaste yanabihamirije RuhagoYacu ubwo yagiraga ati: “Ntago arabona ubwenegihugu bw’u Rwanda, gusa kuba ahamaze imyaka itanu bishobora kumuha amahirwe yo kuba yabubona”.

Daddy Birori

Inkweto Daddy Birori akinisha iba yanditseho amagambo menshi, aho anavuga ngo: "Vie ta vie" bivuga ugenekereje, ngo: "Reba ibikureba..."

Amavubi aramutse atewe mpaga kubera gukinisha Daddy Birori, iraza kuba ingaruka ya kabiri yo kuba abakinnyi b’abanyamahanga bakinira u Rwanda batajya bahabwa ubwenegihugu, aho binavugwa ko yaba ari yo mpamvu Mbuyu Twite wabatijwe Gasana Eric yaba yaranze kongera kugaruka muri iyi kipe y’igihugu.

Ibi kandi bisobanurwa no kuba Ntaganda Elias na Saidi Makasi Abed, bafashije Amavubi kubona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika bakanayakinira muri iryo rushanwa rihiga andi kuri uyu mugabane, na n’ubu bagicibwa amafaranga yo kugura uburenganzira bwo kuza ku butaka bw’u Rwanda (Visa) iyo bava muri Congo Kinshasa kandi ubusanzwe umwana ujya iwabo nta we umutangiira.

Daddy Birori ni we watsinze ibitego byose (3) u Rwanda rwatsinze Libya kuwa 31 Gicurasi 2014, mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2015.

Nyuma y’uwo mukino akaba ari bwo umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Libya yahise amenyesha abasifuzi bayoboye uwo mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali, ko u Rwanda rwkinishije umukinnyi uteri umunyarwanda.

Amavubi

Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana: Komisiyo ibishinzwe muri CAF yemeje ko Daddy Birori ari umunyarwanda, intsinzi y’Amavubi izagumaho, ndetse n’imyiteguro yo gukina na Congo Brazzaville ikomeze.

Mu gihe ikirego cya Libya cyahabwa gaciro kandi bagasanga koko Daddy Birori Atari umunyarwanda, Amavubi azaterwa mpaga, Libya ibe ibonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, aho yazahura na Congo Brazzaville.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...