‎U Rwanda ruri gutera ikirenge mu cy'u Bushinwa? Icyo igabanuka ry’imbyaro risobanuye ku hazaza h’igihugu ‎

Amakuru ku Rwanda - 02/07/2026 9:00 AM
Share:

Umwanditsi:

‎U Rwanda ruri gutera ikirenge mu cy'u Bushinwa? Icyo igabanuka ry’imbyaro risobanuye ku hazaza h’igihugu   ‎

‎Nubwo u Rwanda rugifite urubyiruko rwinshi, imibare mishya ya RDHS 2025 n’isesengura ry’impuguke byerekana impamvu igabanuka ry’imbyaro rikwiye gukurikiranwa mu igenamigambi ry’igihe kirekire. ‎ ‎

Mu gihe Ubushakashatsi ku Buzima n'Imibereho y'Abaturage mu Rwanda (RDHS 2025) bugaragaza ko impuzandengo y'abana umugore umwe abyara yagabanutse ikagera kuri 3.7, impaka zikomeje kwiyongera ku hazaza h'imiterere y'abaturage b'u Rwanda.

Iri gabanuka ryatumye hibazwa niba igihugu kitari mu nzira ishobora kuzageza ku bibazo nk'ibyigeze kuba mu Bushinwa, igihugu cyashyizeho politiki ikomeye yo kugabanya umubare w'abana bavukaga, ariko kikaza kuyivaho nyuma y'aho igaragariyeho ingaruka zikomeye ku bukungu, ku isoko ry'umurimo, ku kwiyongera kw'abageze mu zabukuru no kugabanuka kw'abana bavukaga.

Imibare ya RDHS igaragaza ko igabanuka ry'umubare w'abana umugore umwe abyara mu Rwanda atari ibintu byatangiye vuba. Mu 1992, umugore umwe yabarirwaga ku bana 6.2; mu 2000 bigera kuri 5.8; naho mu 2005 byongera kuzamuka gato bigera kuri 6.1.

Nyuma y'aho, igabanuka ryatangiye kugaragara mu buryo buhoraho: mu 2010 ryageze kuri 4.6, mu 2014–2015 riba 4.2, mu 2019–2020 riba 4.1, kugeza ubwo RDHS 2025 igaragaje 3.7. Ibi bigaragaza impinduka zikomeye mu buryo imiryango yo mu Rwanda igenda irushaho kugabanya imbyaro.

Raporo y'Ubushakashatsi ku Buzima n'Imibereho y'Abaturage ya 2019–2020, hamwe n'isesengura ryakozwe n'Ikigega cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Abaturage (UNFPA) hagati ya 2018 na 2023, ndetse n'isesengura rya Banki y'Isi, bigaragaza ko igabanuka ry'umubare w'abana umugore umwe abyara, ugereranyije n'imyaka yashize, rifitanye isano n'impinduka mu mibereho n'iterambere.

Hagaragazwa ko bimwe mu bitera kugabanuka kw'abana babyarwa harimo ubwiyongere bw'uburezi bw'abagore, kwaguka kw'imijyi, kongera ubumenyi n'uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ndetse n'izamuka ry'ibiciro byo kurera abana, bituma imiryango myinshi ihitamo kugira abana bake ariko ibasha kubitaho neza.

Ibyagaragajwe n'ubushakashatsi ntibitandukanye cyane n'ibitekerezo bya bamwe mu baturage. Bamwe bagaragaza ko izamuka ry'ibiciro by'ubuzima n'inshingano ziyongereye ku babyeyi biri mu bituma imiryango myinshi ihitamo kubyara abana bake.

Uwitwa Tuyishimire Yvonne, umubyeyi w'abana babiri, avuga ko muri iki gihe ubuzima bugoye kurusha uko bwari bumeze mbere. Yagize ati: "Ibintu byarahenze. Wabyara abana benshi ukazabahe iki? Kuri ubu ni ukubyara abo ushoboye kurera."

Undi witwa Uwimana Caline, umubyeyi w'umwana umwe, na we yavuze ko imibereho yahindutse, ku buryo bitakigezweho kubyara abana benshi. Avuga ko yahisemo kuboneza urubyaro kuko afite akazi kenshi.

Ati: "Akazi kabaye kenshi. Ntabwo umugore akirirwa mu rugo ahetse abana cyangwa ahora abyara. Ubyara bake, ukaboneza urubyaro kugira ngo ubone uko ujya gushaka imibereho, kuko hari byinshi byo gukora."

Hari n'abandi babyeyi batanga ibitekerezo bitandukanye ku mpamvu imiryango myinshi ihitamo kubyara abana bake. Bamwe bavuga ko ubuzima bwahenze ku buryo kurera no kwigisha abana benshi bisaba ubushobozi budafitwe na buri muryango.

Abandi bagaragaza ko abagore benshi muri iki gihe bashyira imbere amashuri, akazi n'iterambere ry'umuryango mbere yo kubyara abana benshi.

Ibi bihura n'ibyasobanuwe na RDHS ndetse n'isesengura rya UNFPA, rivuga ko impinduka mu mibereho, ubukungu, uburezi, kuboneza urubyaro n'izindi gahunda igihugu gikomeje gukangurira abaturage, zirimo kubyara abo bashoboye kurera, biri mu bitera kugabanuka k'umubare w'abana umugore umwe abyara.

Nubwo u Rwanda rukomeje gushishikariza abaturage gahunda yo kubyara bake bashoboye kurera kandi ikaba itanga umusaruro, u Bushinwa butanga urugero rw'igihugu cyahuye n'ingaruka zikomeye zijyanye n'ivuka ry'abana.

Mu 1979, u Bushinwa bwashyizeho politiki yiswe "itegeko ryo kubyara umwana umwe", rigamije kugabanya umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage. Iyo politiki yatumaga imiryango myinshi igira umwana umwe gusa, mu rwego rwo kugabanya igitutu ku bukungu n'ibikorwaremezo.

Mu myaka ya mbere, iyo politiki yatanze umusaruro ugaragara: umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage waragabanutse, ubukungu burazamuka, kandi serivisi za Leta zibona uburyo bwo guhangana n'igitutu cy'abaturage benshi. Ariko uko imyaka yagiye ishira, haje kugaragara ingaruka z'igihe kirekire.

U Bushinwa bwatangiye guhura n'ikibazo cyo gusaza kw'abaturage, aho umubare w'abageze mu zabukuru wiyongereye cyane ugereranyije n'urubyiruko rwinjira mu isoko ry'umurimo. Ibi byatumye habaho igabanuka ry'abakozi ndetse n'ihungabana ry'uburinganire bw'imyaka mu baturage.

Kubera izo mpamvu, Leta y'u Bushinwa yaje guhindura iyo politiki. Mu 2015 yemereye imiryango kugira abana babiri, hanyuma mu 2021 yemera ko bashobora kugira abana batatu, ariko ingaruka z'igihe kirekire zari zimaze kugaragara.

Mu Rwanda ho, nubwo hari igabanuka ry'impuzandengo y'abana umugore umwe abyara, nta politiki ihatira abaturage kubyara bake ihari. Ahubwo Leta ikoresha gahunda yo gutegura urubyaro ku bushake, igamije gufasha imiryango kugira abana bashoboye kurera neza. Ibi bikorwa binyuze mu bukangurambaga, ubujyanama mu by'ubuzima no gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bushake bw'umuturage.

Nubwo bimeze bityo, abashakashatsi mu bijyanye n'imibare y'abaturage barimo John Bongaarts, Wolfgang Lutz, David Coleman na Ronald Lee, bagaragaza ko igabanuka rikomeje igihe kirekire ry'umubare w'abana bavuka rishobora kugira ingaruka ku hazaza h'ibihugu.

Zimwe muri zo zirimo kugabanuka k'urubyiruko rwinjira mu isoko ry'umurimo, kwiyongera kw'abageze mu zabukuru, ndetse n'impinduka ku bukungu n'imiterere y'isoko ry'umurimo.

Ariko hari n'undi murongo w'isesengura uvuga ko igabanuka ry'umubare w'abana bavuka atari ikibazo gihita kigaragara. Ibihugu byinshi byateye imbere byagaragaje ko iyo abagore barushijeho kwiga no kwitabira ibikorwa by'ubukungu, imibereho irushaho kuba myiza, ariko umubare w'abana babyarwa ukagabanuka.

Ibi bivuze ko ikibazo atari ukubyara abana bake ubwabyo, ahubwo ari uburyo igihugu gitegura guhangana n'izo mpinduka mu myaka iri imbere.

Iyo ugereranyije u Rwanda n'u Bushinwa, hari itandukaniro rikomeye. U Bushinwa bwari bufite abaturage benshi cyane kandi bwashyizeho politiki ikomeye yo kugabanya umubare w'abana bavukaga, mu gihe u Rwanda rufite abaturage bake kandi rugifite urubyiruko rwinshi ugereranyije n'abageze mu zabukuru.

Gusa, nubwo igihugu gishobora kuba gifite urubyiruko rwinshi muri iki gihe, mu mibare y'abaturage habaho ihame ryitwa "cohort ageing", risobanura itsinda ry'abantu bavukiye mu gihe kimwe cyangwa mu myaka yegeranye.

Abo bantu bagenda bakurira hamwe, bakava mu cyiciro cy'abana bajya mu rubyiruko, nyuma bakaba abantu bakuru, hanyuma bakinjira mu cyiciro cy'abageze mu zabukuru. Ni yo mpamvu, nubwo u Rwanda rufite urubyiruko rwinshi ubu, na rwo ruzagenda rusaza uko imyaka ishira.

Ibi bibaho cyane iyo igipimo cy'umubare w'abana umugore umwe abyara kiri hasi. Iyo icyo gipimo kigabanutse, bivuze ko abana bavuka baba bake ugereranyije n'imyaka yashize. Nyuma y'igihe, habaho abantu bake binjira mu cyiciro cy'urubyiruko, mu gihe abavutse mbere bakomeza gusaza bakinjira mu byiciro by'abakuze n'abageze mu zabukuru.

Igabanuka ry'umubare w'abana babyarwa mu Rwanda ni ikimenyetso cy'impinduka mu mibereho n'iterambere, ariko ntirigaragaza ikibazo cyihutirwa nk'icyabaye mu Bushinwa. Icyakora, nk'uko abahanga mu mibare y'abaturage babivuga, ni ingenzi gukomeza gukurikirana iyi nzira, kuko impinduka z'imiterere y'abaturage zitinda kugaragara, ariko zikagira ingaruka zikomeye mu gihe kirekire.

Mu isesengura ry'ihinduka ry'imiterere y'abaturage ku isi, urugero rw'u Bushinwa rugaragaza ko ibihugu bishobora guhura n'ingaruka z'igihe kirekire iyo impinduka z'igabanuka ry'umubare w'abana umugore umwe abyara zitagenzuwe neza mu igenamigambi.

Nubwo u Rwanda rutandukanye n'u Bushinwa mu mateka ya politiki y'imyororokere, inzobere mu mibare y'abaturage zigaragaza ko ari ngombwa gukomeza gukurikirana igabanuka ry'umubare w'abana umugore umwe abyara, kugira ngo igihugu gitegure neza ubukungu, isoko ry'umurimo n'izindi gahunda z'iterambere zijyanye n'imiterere y'abaturage mu myaka 20 kugeza kuri 40 iri imbere.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...