Iyi nshuro, u Rwanda rugiye kubimburira umugabane wa Afurika mu kwakira Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS (SIGNIS World Congress 2026), igikorwa cyitezweho guhuriza hamwe inzobere mu itumanaho ziturutse impande zose z’isi.
Ibi biragaragaza nanone ubushobozi n’ubuhanga u Rwanda rukomeje kugaragaza mu kwakira abashyitsi n’inama zikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho rumaze kumenyekana nk’igihugu cy’intangarugero mu kwakira neza no gutegura neza ibikorwa bikomeye.
Mu gihe hasigaye iminsi 29 gusa ngo i Kigali habere Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS (SIGNIS World Congress 2026), Komite y’igihugu ishinzwe kuyitegura yagaragaje ko imyiteguro igeze ku rwego rushimishije, inemeza ko ibikorwa byose bikomeje gutunganywa neza kugira ngo iyi nama izagende neza.
Iyi kongere iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026, ikaba ari ubwa mbere mu mateka iyi nama mpuzamahanga ihuza inzobere mu itumanaho Gatolika izaba ibereye ku mugabane wa Afurika.
Ihuza abanyamakuru Gatolika, abashinzwe itumanaho muri Diyosezi no mu miryango y’abihayimana, abakora mu binyamakuru bya Kiliziya, abatunganya filime, abarimu n’abashakashatsi, ndetse n’abayobozi ba Kiliziya barimo n’abahagarariye Vatikani.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Kinyamateka ivuga ko, ku wa 3 Nyakanga 2026, Komite y’igihugu yateraniye ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ku Ruyezi, isuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama zabanje, ndetse inemeza ko imyiteguro igeze ku ntera ishimishije.
Inama yayobowe na Padiri Lambert Bwema, Umuyobozi wa Gahunda za Radio Maria Rwanda akaba n’umuhuzabikorwa wungirije wa Komite itegura iyi kongere, wari uhagarariye Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inama, Padiri Bwema yavuze ko kwakira iyi kongere ari amahirwe akomeye ku Rwanda no kuri Kiliziya Gatolika muri rusange, asaba ko imbaraga zishyirwa mu kwitegura neza kugira ngo abashyitsi bazahabwe ikaze rihesha igihugu ishema.
Yagize ati: “Iki gikorwa nikiramuka giteguwe neza kizaba ishema rikomeye ku Rwanda no kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.”
Iyi nama yanitabiriwe n’abahagarariye Rwanda Convention Bureau, ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibikorwa mpuzamahanga, kizafatanya na Kiliziya Gatolika mu gutegura no kwakira abashyitsi bazitabira iyi kongere.
Mu byizweho harimo uko imyiteguro igeze mu byiciro bitandukanye birimo: kwakira abashyitsi, amacumbi, ingendo, gahunda z’inama, ibikorwa by’itangazamakuru, ubufatanye n’inzego zitandukanye ndetse n’ingengo y’imari izifashishwa.
Komite yagaragaje ko imyanzuro yafashwe mu nama zabanje iri gushyirwa mu bikorwa neza, ibyinshi bikaba byaramaze kugerwaho mu gihe ibisigaye biri kunozwa.
Kugera ku wa 3 Nyakanga 2026, abantu 261 bari bamaze kwiyandikisha baturutse mu bice bitandukanye by’isi. Afurika izaba ihagarariwe n’ibihugu 20, Amerika ibihugu 4, Uburayi ibihugu 8, Aziya ibihugu 8, naho Oseyaniya izahagararirwa n’igihugu 1.
Komite yanemeje ko itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ku bazaturuka mu mahanga yari kuwa wa 3 Nyakanga 2026, ndetse inatangaza ko ingengo y’imari izifashishwa muri iyi kongere ingana na miliyoni 415 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kwakira iyi kongere ni amateka akomeye kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika, kuko kuva SIGNIS yashyirwaho mu 2001, inama zayo zabereye i Roma (2001), Lyon (2005), Chiang Mai (2009), Roma (2014), Québec (2017) na Seoul (2022). Iyi ni inshuro ya mbere igiye kubera muri Afurika.
Byitezwe ko iyi kongere izarushaho kuzamura isura y’u Rwanda nk’igihugu gishobora kwakira inama mpuzamahanga, ndetse igafasha no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama.
Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, iyi nama izaba amahirwe yo kungurana ubumenyi n’inzobere mpuzamahanga mu itumanaho, kongerera ubushobozi abanyamakuru, no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu iyogezabutumwa hagamijwe kwimakaza ukuri, amahoro n’iterambere.
