Ibi byitezweho kuba indi ntambwe ikomeye mu bufatanye bw’ubucuruzi buri gukomeza gutera imbere hagati y’ibihugu byombi. Kugeza ubu, avoka z’u Rwanda zimaze kugira isoko rinini mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Uru rubuto ruri kuba rumwe mu bihingwa byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi, hamwe na kawa n’icyayi.
Avoka zigiye kwiyongera ku bicuruzwa by’u Rwanda bigera mu Bushinwa
Kuva u Rwanda rwerekana bwa mbere ibicuruzwa byarwo mu imurikagurisha mpuzamahanga rya CIIE mu 2018, rwamuritse ibicuruzwa bitandukanye birimo kawa, icyayi, urusenda, ubuki karemano, urubuto rwa makadamia n’ibikoresho by’ubukorikori.
Ubu, hateganyijwe ko avoka zizasiga indi ntambwe muri uru rugendo rwo kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibicuruzwa byoherezwa mu Bushinwa, aho agaciro kabyo kavuye kuri miliyoni 35 z’amadolari mu 2019 kakagera kuri miliyoni 160.6 z’amadolari mu 2024.
Ambasade y’u Rwanda yatangaje ko: “Amasezerano y’ubufatanye azemerera u Rwanda kohereza avoka mu Bushinwa ari hafi gusinywa, kandi bizatuma abaguzi b’Abashinwa bagira amahirwe yo kugerwaho n’ibicuruzwa byinshi by’u Rwanda.”
Iyi nkuru yemejwe mu gihe u Rwanda rwitegura kwitabira imurikagurisha rya CIIE ku nshuro ya 8, rizabera i Shanghai kuva ku wa 5 kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2025.
Ambasade y’u Rwanda yagize iti: “U Rwanda rugiye kwitabira ku nshuro ya munani iyi gahunda, rufite ibirango birenga 15 bihagarariye igihugu. Ibi byerekana icyerekezo cyarwo mu gukomeza gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu n’umuco n’u Bushinwa, ndetse no mu kugaragaza isura nziza y’u Rwanda imbere y’isi yose.”
U Rwanda rwabonye umusaruro ufatika mu kwitabira iri murikagurisha, kuko ibicuruzwa nka kawa n’urusenda byakiriwe neza n’abaguzi b’Abashinwa kubera uburyohe n’ubwiza bwabyo, bikaba biri kwiyongera cyane mu buryo bwo kugurishwa ku mbuga za e-commerce.
Ambasade yongeraho ko CIIE ikomeje kuba urubuga rukomeye rwo kumenyekanisha ibicuruzwa by’u Rwanda, gukurura ishoramari, no guteza imbere ubukerarugendo n’ubusabane bw’umuco.
“Iyi nshuro irabaye mu gihe ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu bucuruzi, ishoramari n’inganda bukomeje kwiyongera, bujyanye n’ubufatanye bwa Belt and Road Initiative (BRI) na Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC),” Ambasade yasobanuye.
Abahinzi bato n’amakoperative y’abagore bakomeje kungukira mu isoko ry’u Bushinwa
Imurikagurisha rya CIIE ryabaye umuyoboro mwiza w’abahinzi bato n’amakoperative y’abagore yo mu Rwanda kugira ngo bagere ku isoko ryagutse ry’u Bushinwa. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yavuze ko iri murikagurisha ryagize akamaro gakomeye:
“CIIE yabaye urubuga rukomeye rwafashije abahinzi n’abagore bafite amakoperative kugera ku isoko ry’Abashinwa. Kawa, icyayi n’ubuki by’u Rwanda byamaze gushinga imizi ku isoko ryo mu Bushinwa, bifasha mu kongera umusaruro no guhanga imirimo.”
Yongeraho ati: “Buri gicuruzwa cyoherezwa kigaragaza urunana rw’inyungu rufasha imiryango yo mu cyaro. Iyo umuguzi w’Umushinwa anywa kawa cyangwa ubuki by’u Rwanda, aba ashyigikiye imiryango n’abacuruzi bato bo mu gihugu cyacu. Ibi nibyo byitwa ubukungu busesuye twifuza kugeraho.”
Ubushinwa bukomeje kuba umufatanyabikorwa wa mbere mu ishoramari
Uretse ubucuruzi, Ubushinwa ni bwo bukomeje kuza ku isonga mu gushora imari mu Rwanda, aho ishoramari ryabwo ryageze kuri miliyoni 460 z’amadolari mu 2024, mu nzego zirimo inganda, imiturire, ubuhinzi butunganyirizwa mu nganda, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza ibikomoka ku buhinzi (NAEB) kibitangaza, avoka z’u Rwanda zinjije miliyoni 6.3 z’amadolari mu 2023, zivuye kuri $440,000 mu 2013. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwohereje tani 3,200 z’avoka, ku giciro cy’impuzandengo cya $2 kuri kilogramu.
Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kongera avoka zoherezwa hanze zigera kuri toni 31,000 muri 2029, aho amasoko manini nka Ubushinwa n’u Buhinde ari mu byo abahinzi b’Abanyarwanda bashyize imbere.
Src: The New Times
