U Rwanda rugiye gutanga filime mu bihembo bya ‘Academy Awards’

Imyidagaduro - 16/08/2026 5:35 AM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda rugiye gutanga filime mu bihembo bya ‘Academy Awards’

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi yatangaje ko abakora filime bo mu Rwanda bemerewe gutanga imirimo yabo kugira ngo isuzumwe mu cyiciro cya International Feature Film mu bihembo bya 99th bya Academy Awards, bizwi nka Oscars.

Ni ubusabe bwashyizwe ahagaragara na Rwanda Oscars Selection Committee, busaba abakora filime bujuje ibisabwa gutanga filime zabo kugira ngo zihatanire guhagararira u Rwanda muri iki cyiciro cy’ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Kugira ngo filime yemerewe gusuzumwa muri iki cyiciro, igomba kuba ifite nibura iminota 40, yarakorewe hanze y’Amerika, kandi ikaba irimo ibiganiro birenga 50% bitari mu Cyongereza.

Uretse ibyo, filime igomba kuba yarerekanwe bwa mbere hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ikaba itarigeze igira imurikwa rusange mbere yo kujya mu mazu yerekanirwamo filime.

Abakora filime bashaka kuzitanga basabwe gutanga screening link cyangwa bakategurira komite isuzuma filime uburyo bwo kuyireba mu buryo bwihariye.

Mu nyandiko zisabwa harimo incamake ya filime n’amakuru y’ingenzi ajyanye n’ikorwa ryayo, urutonde rwuzuye rw’abakinnyi n’abagize uruhare mu ikorwa ryayo, harimo n’amazina agaragara ku ntangiriro no ku musozo wa filime nk’uko agaragara kuri ecran.

Basabwe kandi gutanga ibyaranze umuyobozi wa filime (director’s biography), byose bikaba bigomba kuba byanditse mu Cyongereza.

Komite yasabye kandi abakora filime kubanza gusoma amabwiriza yemewe, ibisubizo ku bibazo bikunze kubazwa ku cyiciro cya International Feature Film ndetse n’urutonde rw’ibisabwa mbere yo kohereza filime.

Igihe ntarengwa cyo gutanga filime ni ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, saa 5:59 z’umugoroba (11:59 CAT).

Abafite ibibazo cyangwa bashaka kohereza filime zabo bashobora kuvugana na Rwanda Oscars Selection Committee kuri rwandaoscars@moya.gov.rw.

U Rwanda rugiye gutanga filime mu bihembo bya ‘Academy Awards’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...