Uyu munsi washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye binyuze ku Cyemezo A/RES/77/241, cyemejwe ku wa 16 Ukuboza 2022. Icyo cyemezo cyageneye uyu munsi tariki ya 7 Nzeri buri mwaka. Wizihijwe ku nshuro ya mbere muri 2023.
Muri iki gihe, ibyaha byinshi ntibigarukira ku mbibi z’igihugu kimwe. Ibyaha byateguwe n’amatsinda mpuzamahanga, icuruzwa ry’abantu, ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyaha by’amafaranga n’ibindi bikorwa byambukiranya imipaka bishobora gukorerwa mu gihugu kimwe, uwabikoze akerekeza mu kindi.
Ibi bituma inzego z’umutekano z’igihugu kimwe zidashobora guhangana n’ibibazo byose zonyine. Ni yo mpamvu ubufatanye mpuzamahanga, gusangira amakuru no gufashanya mu iperereza ari ingenzi mu gukurikirana abakekwaho ibyaha no kurinda abaturage.
INTERPOL ivuga ko ibyaha byambukiranya imipaka, haba mu buryo bw’umubiri cyangwa ku ikoranabuhanga, bisaba ko Polisi zo mu bihugu bitandukanye zikorana.
INTERPOL ifite uruhe ruhare?
INTERPOL ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu guteza imbere ubwo bufatanye. Ihuza inzego za Polisi zo mu bihugu 196, zikaba zishobora gusangira amakuru no gufashanya mu bikorwa byo kurwanya ibyaha mpuzamahanga.
Ubufatanye nk'ubu bushobora gufasha inzego z’umutekano gukurikirana imiyoboro y’ibyaha, gusangira amakuru y’ingenzi no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibyaha bishobora gukorerwa mu bihugu byinshi.
Ikoranabuhanga ryahinduye imiterere y’ibyaha
Ubwiyongere bw’ikoranabuhanga bwatumye habaho uburyo bushya bw’ibyaha bishobora gukorerwa umuntu uri mu kindi gihugu atari aho uwabikoze ari.
INTERPOL igaragaza ko abagizi ba nabi bakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa birimo ubujura bukorerwa kuri internet, kwiba imyirondoro ndetse n’ibindi bikorwa byambukiranya imipaka. Ibi bituma gusangira amakuru no gukorana hagati y’inzego z’umutekano byo mu bihugu bitandukanye birushaho kuba ngombwa.
Umuryango w’Abibumbye ushimangira ko ubufatanye mpuzamahanga mu by’umutekano bugomba no kujyana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, amategeko n’imiyoborere myiza.
Mu butumwa bwawo ku Munsi Mpuzamahanga w’Ubufatanye bw’Inzego za Polisi wa 2026, UN yashyize imbere insanganyamatsiko igira iti “Kurinda abugarijwe n’intege nke no kubaka icyizere n’ubunyacyubahiro mu mikorere ya Polisi.”
UN ivuga ko kubaka icyizere cy’abaturage ari ingenzi kugira ngo Polisi ibashe gukora neza, cyane cyane mu gihe amakimbirane, kwimuka kw’abaturage n’ibindi bibazo by’umutekano bishobora kongera ibyaha byambukiranya imipaka.
Itariki ifite amateka yihariye
Itariki ya 7 Nzeri ntiyatoranyijwe ku bw’impanuka. Ni na yo tariki International Criminal Police Commission (ICPC), ari yo yaje kuvamo INTERPOL, yashinzwe mu 1923.
Ni yo mpamvu Umuryango w’Abibumbye wayihisemo nk’itariki yo kwizihizaho ubufatanye mpuzamahanga bw’inzego za Polisi, hashimangirwa amateka y’ubufatanye bw’inzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye.
U Rwanda ku rwego rushimishije mu bufatanye bwa Polisi
U Rwanda rufite uruhare rugaragara mu bufatanye bwa Polisi ku rwego mpuzamahanga no mu karere. Ni umunyamuryango wa INTERPOL, ihuza Polisi zo mu bihugu 196, kandi rufite Biro Nkuru y’Igihugu ya INTERPOL (NCB) i Kigali, ikaba ihuza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’ubugenzacyaha ku isi mu gusangira amakuru no gukorana mu iperereza ku byaha byambukiranya imipaka.
Ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu binyuze muri EAPCCO, umuryango w’Abakuru ba Polisi bo muri aka karere.
Muri Werurwe 2026, Kigali yakiriye inama y’uyu muryango yibanze ku gukaza ubufatanye mu kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, birimo icuruzwa ry’abantu, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibyaha by’imitwe y’abagizi ba nabi.
U Rwanda kandi ntirugarukira ku gusangira amakuru gusa, ahubwo rwakira ibikorwa byo guhugura no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano zo mu karere. Urugero, muri Gicurasi 2026, u Rwanda rwakiriye imyitozo ihuriweho ya EAPCCO yitabiriwe n’abapolisi 368 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ubufatanye bw’Inzego za Polisi uributsa ibihugu ko umutekano w’iki gihe usaba ko inzego z’umutekano zidakorera mu bwigunge.
Gusangira amakuru, kongera ubushobozi, gukorana mu iperereza no kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu ni bimwe mu byafasha ibihugu guhangana n’ibyaha bigenda birushaho kuba mpuzamahanga.
Ubutumwa bw’uyu munsi kandi bushimangira ko umutekano urambye ushingira ku bufatanye hagati y’ibihugu no ku cyizere abaturage bafitiye inzego zishinzwe kubarinda.





U Rwanda rugeze ku rwego rushimishije mu bufatanye bwa Polisi ku rwego mpuzamahanga
