U Rwanda rufite Stade ebyiri zemerewe kuzakoreshwa mu mikino ya CAF Champions League na Confederation Cup

Imikino - 11/08/2025 2:20 PM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda rufite Stade ebyiri zemerewe kuzakoreshwa mu mikino ya CAF Champions League na Confederation Cup

Stade Amahoro na Kigali Pele Stadium ziri muri sitade zemerewe kuzakoreshwa mu mikino y’ijonjora ry’ibanze mu mikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize habaye tombora y’uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, kuri ubu hagiye hanze Stade zemerewe kuzakira iyi mikino. U Rwanda rufitemo sitade ebyiri arizo Stade Amahoro na Kigali Pele Stadium. Ni mu gihe Stade mpuzamahanga ya Huye yigeze kujya ikoreshwa yo itarimo.

APR FC izasohokera u Rwanda muri CAF Champions League izahura na Pyramids yo muri Libya, niyisezerera izahure n’izava hagati ya  Rema Stars yo muri Nigeria na US Zilimadjou yo mu Birwa bya Comoros.

Imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League na CAF Confederation Cupiteganyijwe hagati ya tariki 19-21 Nzeri 2025 naho iyo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 26 na 28 Nzeri 2025.

Ni mu gihe Rayon Sports yo izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup izahura na Singida Black Stars yo muri Tanzania naho yayisezerera ikazahura n’izava hagati ya Flambeau de Centre y’i Burundi n’ikipe yo muri Libya itaramenyekana kuko Shampiyona itararangira.

Stade Amahoro muri sitade zemerewe kuzakira imikino y'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League na CAF Confederation Cup

Kigali Pele Stadium iri muri sitade zemerewe kuzakira imikino y'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League na CAF Confederation Cup




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...