Ibi byemejwe n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Royal FM.
Yavuze ko kimwe mu bitekerezo biri kuganirwaho ari ugukoresha uburyo busa n'ubusanzwe buri mu Kigo cy'Inzibacyuho cya Gashora, gisanzwe cyakira abantu bakeneye uburinzi n'ubufasha bw'igihe gito mbere y'uko babonera umuti urambye.
Yagize ati: "Kimwe mu byo turi kuganiraho ni uburyo bw'ubutabazi bwihuse nk'ubwo dufite i Gashora. Ni ahantu hatekanye ku miryango idafite ahandi hantu ho kujya. Ibiganiro biracyakomeje."
Makolo yasobanuye ko aya masezerano atarashyirwaho umukono, ahubwo ko impande zombi zigikomeje kuganira ku buryo bwashyirwa mu bikorwa.
Mu gihe ibi biganiro byarangira neza, u Rwanda n'u Butaliyani byaba bishyizeho ubufatanye bugamije gufasha abasaba ubuhungiro kubona ahantu hatekanye mu gihe hagishakishwa ibisubizo birambye ku mibereho yabo.
