U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’umwaka n’igice

Amakuru ku Rwanda - 23/09/2026 9:50 AM
Share:
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’umwaka n’igice

U Rwanda n’u Bubiligi byemeranyije gusubukura umubano wa dipolomasi, nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi ku bibazo byari byarateje kutumvikana hagati y’ibihugu byombi.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 22 Nzeri 2026, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe, na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ibikorwa by’u Burayi n’Ubutwererane Mpuzamahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot.

Impande zombi zatangaje ko mu gihe cya vuba ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’iy’u Bubiligi mu Rwanda zizongera gukora.

Ku ikubitiro, izo ambasade zizayoborwa n’abahagarariye ibihugu byabo by’agateganyo, bazwi nka Chargé d’Affaires, bafatanyije n’abadipolomate bake ndetse n’abakozi bashinzwe imirimo ya tekiniki.

Nyuma y’aho, hazakorwa gahunda yo kwemeza Ambasaderi bashya kugira ngo ibikorwa bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi bisubukurwe mu buryo bwuzuye. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi azanahagararira u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

U Rwanda rwari rwarahagaritse umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi ku wa 17 Werurwe 2025, ndetse rutegeka abadipolomate b’u Bubiligi kuva ku butaka bw’u Rwanda mu gihe kitarenze amasaha 48.

U Rwanda icyo gihe rwavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma imyitwarire rwavugaga ko u Bubiligi bwagaragazaga mu bibazo bireba u Rwanda.

Kuva icyo gihe, impande zombi zakomeje ibiganiro bigamije gushakira umuti ibyo zitumvikanagaho. Muri ibyo biganiro harimo inama ya mbere yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi yabereye i Doha muri Qatar muri Kamena 2025, aho u Rwanda n’u Bubiligi byashimiye Leta ya Qatar uruhare yagize mu koroshya ibyo biganiro.

Mu itangazo ryabo, ibihugu byombi byagaragaje ubushake bwo gukomeza ibiganiro mu buryo buboneye kandi bushingiye ku kuri, nubwo hakiri ibibazo bimwe mpuzamahanga bitari ku murongo umweho.

Byemeranyije kandi ko umubano mushya ugomba gushingira ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu, kutivanga mu bibazo by’igihugu kindi no guteza imbere ubufatanye bwubaka.

Kongera gufungura ambasade zombi bizaba ari intambwe igana ku gusubukura ibikorwa bisanzwe bya dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice umubano w’ibihugu byombi uhagaze.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe, na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ibikorwa by’u Burayi n’Ubutwererane Mpuzamahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...