U Rwanda ni ubwami bw’Imana, ni igihugu cyuzuye amahoro n’urukundo - Umunyamerika Apostle Dr. M. Rueal McCoy

Amakuru ku Rwanda - 23/08/2025 10:50 AM
Share:
U Rwanda ni ubwami bw’Imana, ni igihugu cyuzuye amahoro n’urukundo - Umunyamerika Apostle Dr. M. Rueal McCoy

Apostle Dr. M. Rueal McCoy wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umaze kuza mu Rwanda inshuro ebyiri; 2024 ndetse na 2025, yatangaje ko u Rwanda ari igihugu cy'imisozi 1,000 cyuzuye amahoro n'urukundo.

Apostle Dr. M. Rueal McCoy aheruka mu Rwanda ubwo yari yitabiriye igiterane cya “ThanksGiving Conference” kuri Revival Palace Community Church Bugesera, cyabaye kuwa 13-17 Kanama 2025. Yari aherekejwe n'umugore we, mu gihe umwaka ushize yaje wenyine. Yavuze ko kuzana n'umuryango we ni uko yifuza gukomeza umubano na Revival Palace Community Church n’u Rwanda muri rusange.

Uyu mukozi w'Imana yabwiye inyaRwanda ko iyo ageze mu Rwanda yumva ari mu rugo. Aragira ati: “Iyo ngeze mu Rwanda mba numva ndi mu muryango. Nsa nk’aho mpakomoka, mfitanye isano n’Abanyarwanda. Ni yo mpamvu nagarutse ndi kumwe n’umuryango wanjye. Nifuza gukomeza umubano na Revival Palace Community Church n’u Rwanda muri rusange."

Apostle Dr. M. Rueal McCoy utuye muri Floride muri Amerika, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiri bugufi y'umutima w'Imana. Ati: "Buri gihe cyose iyo tuje mu Rwanda, twumva turi bugufi y'Imana tubona kubaho kw'Imana muri kino gihugu. [...] Ni igihugu kiri bugufi y'umutima w'Imana".

Kugera mu Rwanda akibonera uko abanyarwanda babayeho mu mahoro, urukundo, umutekano n'iterambere ku buyobozi bwa Perezida Kagame, bimuhamiriza ko ibyo babwirwa muri Amerika ku bijyanye n’u Rwanda atari ukuri: 

Ati: “U Rwanda turuziho byinshi ariko bitari byo. Ibyo batwigisha muri Amerika biba ari ibyarangiye mu hahise, ariko iyo ugeze mu Rwanda ukabona uko ruyobowe n’uko abaturage babayeho, ubonamo itandukaniro ry’ibyiza n’iterambere ryigaragaza.”

Apostle Dr. M. Rueal McCoy na Bishop Dr. Daryl Forehand ni bo bari abagabura b'Ijambo ry'Imana mu giterane Thanks Giving Conference 2025 cya RPCC Bugesera. Ni igiterane bitabiriye buri umwe agaragiwe n'umugore we. Bavuze ko bazanye n’abagore babo kugira ngo na bo bige ku Rwanda nk’igihugu cyihariye gifite Imana.

Apostle Dr. M. Rueal McCoy yagize ati: “Twazanye n’abagore bacu kuko na bo bakeneye kubona ukuri ku Rwanda, kwiga uko ari igihugu cyiza. Twishimiye kubana namwe no kugirira ibihe byiza hano mu Bugesera no mu giterane cyo gushima Imana.”

Umushumba Mukuru wa Revival Palace Community Church Bugesera akaba n'Umuyobozi wa A Light to the Nations Ministries muri Afrika, Pastor Dr. Ian Tumusiime, yashimye Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza. Ati: "Turashima Imana ku bw’ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Paul Kagame, kuko Imana yamuhaye ubwenge bwo kurebera igihugu gito ariko cyuzuye ubuhanga n’icyerekezo".

Yakomeje avuga ko kuba itorero rya Revival Palace Community Church Bugesera rimaze imyaka 11 kuva ritangijwe ari ishimwe rikomeye. Ati: "Kuba tumaze imyaka 11, twe turabizi ba Goliyati twarwanye na bo". Yongeyeho ati: "Hari abakoze impanuka, abandi bararwara, ariko Imana ikomeza kuturinda. Ubu turi mu giterane cyo gushima, kugira ngo dushyiremo abantu icyizere.”

Iki giterane cyo gushima Imana "Thanks Giving Conference 2025" cyaranzwe n’indirimbo, ubuhamya, amasengesho n’ijambo ry’Imana ku nsanganyamatsiko ivuga ngo: “Uwiteka yadukoreye ibikomeye” (Zaburi 126:3). Abitabiriye batambiye Imana mu ndirimbo zitandukanye zayobowe na Injili Bora yamamaye mu ndirimbo "Shimwa" na El Shaddai Choir yamamaye mu ndirimbo "Cikamo".

RPCC Bugesera bashimye Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame

Apostle McCoy ati "Iyo ngeze mu Rwanda mba numva ndi mu muryango. Nsa nk’aho mpakomoka"

Pastor Dr. Ian Tumusiime wagize iyerekwa rya Thank Giving Conference muri RPCC Bugesera

Bishop Dr. Daryl Forehand wo muri Amerika nawe ni ubwa kabiri aje mu Rwanda

Thanks Giving Conference 2025 yaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...