Ku wa Gatanu nibwo ibi bihugu byombi byashyize umukono kuri aya masezerano.
Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC,Thérèse Kayikwamba Wagner.
Isinywa ry’aya masezerano ryari rihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco A. Rubio
Uyu munyamabanga yavuze ko Uburasirazuba bwa Congo bumaze igihe kirenga imyaka 30 mu bibazo by’umutekano muke bituma amahoro n’iterambere rirambye bitagerwaho.
Ati “Ni ingenzi kuba ndi kumwe na bagenzi banjye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, mu kugaragaza intangiriro y’ubushake bwo kugirana ibiganiro kugira ngo hashakwe igisubizo.”
Rubio yavuze ko atewe ishema no kuba akorana na Perezida Trump urajwe ishinga no kwimakaza amahoro ku Isi, kandi akayagira ishingiro rya byose.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko mu izina rya Perezida Kagame, ashimira Trump wagize uruhare mu gutuma habaho ibiganiro bizima biganisha ku gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ari nabyo byaganishije ku isinywa ry’amasezerano.
Ati “Uyu munsi turi kuganira ibibazo bya nyabyo, umuzi w’ibibazo bikwiriye gukemuka kugira ngo tugere ku mahoro arambye”.
U Rwanda na Congo byasinyanye amasezerano ngenderwaho mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC