U Rwanda na Afurika y’Epfo byemeranyije koroshya itangwa rya Viza

Amakuru ku Rwanda - 20/06/2026 4:42 AM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda na Afurika y’Epfo byemeranyije koroshya itangwa rya Viza

U Rwanda na Afurika y’Epfo byateye indi ntambwe ikomeye mu kongera kuzahura umubano wabyo, nyuma y’uko byemeranyije ko mu gihe cy’umwaka umwe abaturage b’u Rwanda bafite pasiporo zisanzwe bazongera guhabwa Viza zibemerera kujya muri Afurika y’Epfo.

Ibi byemeranyijweho mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, yagiriye muri Pretoria, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald O. Lamola.

Aya masezerano aje nyuma y’imyaka myinshi umubano hagati y’ibihugu byombi wararanzwe n’ubwumvikane buke bwaturukaga ku bibazo by’umutekano n’andi makimbirane ya dipolomasi.

Ibyo byatumye kubona Viza ya Afurika y’Epfo ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe birushaho kugorana, bigira ingaruka ku bucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’abajyaga kwiga muri icyo gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, impande zombi zagaragaje ko zishimira intambwe imaze guterwa mu gusubiza umubano ku murongo no kongera ubufatanye bugamije inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Nk'uko tubikesha Business Insider Africa, kimwe mu byafatiweho umwanzuro ni ukongera kugarura ibikorwa bya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye (Joint Commission of Cooperation - JCC), aho inama yayo itaha izabera mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2027.

Icyakora, icyashimishije benshi kurusha ibindi ni icyemezo cyo kongera gutanga Viza ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe. Biteganyijwe ko iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa mu mezi 12 ari imbere, kikoroshya ingendo z’abacuruzi, abanyeshuri, ba mukerarugendo ndetse n’abashaka gusura imiryango yabo.

Minisitiri Lamola yavuze ko Afurika y’Epfo iri kuvugurura amategeko agenga abinjira n’abasohoka ndetse na gahunda z’itangwa rya Viza, ibintu bizafasha gukuraho imbogamizi zari ziri hagati y’ibihugu byombi.

Yashimye kandi uburyo u Rwanda rworohereje abanyamahanga kurwinjiramo, binyuze muri gahunda zirimo Viza itangirwa ku mupaka ndetse no kwakira abaturage b’ibihugu byinshi badasabye Viza mbere yo kuhagera.

Uretse ibijyanye n’ingendo, u Rwanda na Afurika y’Epfo byanemeranyije kurushaho gufatanya mu bucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, uburezi n’ibibazo by’umutekano wo mu karere.

Abaminisitiri bombi banaganiriye ku bibazo by’umutekano biri mu bice bitandukanye bya Afurika, birimo uburasirazuba bwa Congo, Mozambique, Sudan, South Sudan, Somalia ndetse n’akarere ka Sahel, bashimangira ko Afurika ikwiye gukemura ibibazo byayo binyuze mu bufatanye bw’Abanyafurika ubwabo.

Iri terambere rifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cyerekana ko Kigali na Pretoria biri gushyira imbere inyungu z’abaturage n’iterambere ry’ubukungu aho gukomeza kurebana ay’ingwe nk’uko byari bimaze imyaka bimeza.

Niriramuka rishyizwe mu bikorwa nk’uko byateganyijwe, rizafasha kongera ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, ndetse ryorohereze ibihumbi by’Abanyarwanda basanzwe bakenera kujya muri Afurika y’Epfo ku mpamvu zitandukanye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...