Nubwo ubu amaraso yangirika agera kuri 1% by’ayatanzwe, abayobozi muri RBC bavuga ko bishoboka kurandura uko kwangirika kwayo
burundu binyuze mu kunoza imikoreshereze y’ikoranabuhanga, igenamigambi,
n’ubwikorezi bunoze.
1. Moto z’amashanyarazi
mu gutwara amaraso mu mijyi
Mu rwego rwo guhangana
n’umuvundo wo mu mijyi ushobora gutinza kugeza amaraso ku bayakeneye byihutirwa,
Leta y’u Rwanda iteganya gutangiza ikoreshwa rya moto z’amashanyarazi zitwara amaraso guhera mu mwaka w'ingengo y’imari ya
2026–2027.
Dr
Thomas Muyombo, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga Amaraso muri RBC, yagize ati: “Kugera
ku maraso vuba bitabara ubuzima, cyane cyane mu gihe cy’ibyago. Moto
z’amashanyarazi zizadufasha kunyura mu muvundo no kugeza amaraso aho akenewe ku
gihe.”
Nubwo indege zitagira
abapilote (drones) zisanzwe zikoreshwa mu kugeza amaraso mu bice by’icyaro,
umuvundo w’imodoka mu mijyi wari ugihangayikishije. Izi moto zizafasha kandi
kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kurushaho kurinda amaraso atwarwa.
Moïse
Tuyishimire, ushinzwe gushishikariza no kubungabunga abatanga
amaraso muri RBC, yavuze ko igihe amaraso atanzwe agera ku bitaro ku gihe
bizagabanya umuco wo gusaba amaraso menshi adakenewe, ibyo usanga bitera kwangirika kwayo.
2. Intwari Club 25:
Gahunda yo gukangurira urubyiruko gutanga amaraso
Mu 2023, RBC yatangije Intwari Club 25, gahunda igamije
gushishikariza urubyiruko gutanga amaraso kenshi. Abayijyamo basezeranya ko
bazatanga amaraso nibura inshuro 25
mu buzima bwabo.
Tuyishimire
yagize ati: “Urubyiruko rufite imyaka
myinshi yo gutanga amaraso imbere. Umuntu ufite imyaka 20 ashobora gutanga
amaraso imyaka myinshi.”
Kugeza mu 2024, iri
tsinda ryari rifite abanyamuryango 469 bari bamaze gutanga ibice 515 by’amaraso, muri 84,313 byakusanijwe mu gihugu hose uwo mwaka.
Amaraso atangwa mu buryo
bubiri: amaraso yose (whole
blood), cyangwa ibice by’amaraso
nk’aya plasma/ Platelets atangwa hakoreshejwe imashini zitwa apheresis.
3. Ikoranabuhanga mu
micungire y’amaraso
U Rwanda ruri gushyira mu
bikorwa ikoranabuhanga rizafasha mu micungire y’amaraso, ryitezweho gutangira gukora
mu myaka ibiri iri imbere. Rizafasha abatanga amaraso kwiyandikisha, gutegura
gahunda zo kuyatanga no kujya bibutswa igihe cyo kubikora.
Dr
Muyombo yagize ati: “Ikoranabuhanga rizagabanya igihe
abatanga amaraso batakazaga, kandi bizadufasha kugera ku bayatanze mbere
byihuse mu gihe cy’ibyago.”
Hazashyirwaho ikigo cyihariye cyakira abahamagara
(call centre) kizafasha gukurikirana abatanga amaraso, gutanga ibisubizo
byihuse ku ndwara n’amaraso adakunze kuboneka, no kugabanya ibiciro by’itangwa
ry’amaraso.
4. Guteganya hakiri kare
amaraso akenewwe
RBC iri kwimukira ku
buryo bwo gutegura amasoko y’amaraso
hashingiwe ku biteganyijwe nk'abakeneye kubagwa, cyangwa ibihe
by’impeshyi n’iminsi mikuru aho impanuka zikunze kwiyongera.
Tuyishimire
ati: “Iyo ibitaro bizi ko bizakenera
amaraso mu gihe runaka, natwe dukusanya amaraso hakiri kare kugira ngo turwanye
ibura ryayo.”
Ubu buryo bushya
buzafasha kugabanya amaraso yangirika ndetse no kwemeza ko ahari ku gihe cyose
akenewe.
Kwirinda ni ingenzi
Mu birori byo kwizihiza
Umunsi Mpuzamahanga w’Abatanga Amaraso byabereye i Musanze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice
Mugabowagahunde, yavuze ko kwirinda
ari ryo shingiro ryose.
Ati: “Turimo
guteza imbere imirire iboneye, kwirinda impanuka no kugira imibereho myiza
hagamijwe kugabanya umubare w’abantu bakeneye guterwa amaraso.”
Dr
Solange Mukeshimana Kagemanyi wo ku Kigo Frontier Diagnostic Center yavuze ko indwara zitandura nka
diyabete n’umuvuduko w’amaraso zituma bamwe batemererwa gutanga amaraso. Ati: “Dukora ibishoboka byose ngo abantu babe
bazima no mu gihe barwaye, bigabanye impamvu zo guterwa amaraso.”
Igihe amaraso abikwa
- Plasma: Abikwa amezi 12 iyo abitswe neza
- Platelets: Iminsi itanu
- Red blood cells: Iminsi 35–42
- Whole blood: Iminsi 35
Mu 2024, RBC yakusanyije 84,383 by’amaraso, bivuye ku batanga amaraso 58,688. Abagabo
batanze 70% by’amaraso yose, abagore 30%, naho urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18–25 rwihariye 65.3% by’amaraso
yose yakusanyijwe.
Izi gahunda enye, hamwe
no gukangurira abaturage ubwitange no kwirinda indwara n’impanuka, niyo nkingi
RBC yizeweho ko iyangirika ry’amaraso
mu Rwanda rizacika burundu bitarenze 2027.