Kuri uyu wa Gatanu ni bwo FIFA yatangaje ko iri
rushanwa rizaba muri Werurwe mu mwaka
utaha. Yanavuze ibihugu bizaryakira aho mu bagabo rizabera muri Australia,
Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Mauritius, Puerto Rico, u Rwanda, Uzbekistan, icyakora anavuga ko hari ibindi bihugu bikiri mu biganiro byo kwiyongeraho.
Mu bagore ho irushanwa rizabera muri
Iri rushanwa rizaba nyuma y’uko muri Werurwe 2024
ari bwo hakozwe igerageza ryaryo. Kuri iyi nshuro ho hazaba harimo amakipe
menshi n’abaterankunga benshi ndetse ni n’ubwa mbere hazaba hagiyemo igice
cy’abagore.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko FIFA
Series ari uburyo bwo gufungura amahirwe mashya.
Ubwo Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice aheruka guhura na Perezida wa FIFA bari baganiriye ku byo kwakira iyi mikino.

U Rwanda mu bihugu byahawe kwakira imikino ya FIFA Serie 2026
