U Rwanda mu bihugu biri ku isonga muri Afrika mu kugira politiki zigezweho z’ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga - 04/06/2025 10:02 AM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda mu bihugu biri ku isonga muri Afrika mu kugira politiki zigezweho z’ikoranabuhanga

Afurika iri kwihuta mu rugendo rwo guhindura ubukungu bwayo binyuze mu ikoranabuhanga, ndetse hari ibihugu byamaze kuba intangarugero mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza agezweho agenga urwego rwa ICT (Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Itangazamakuru).

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Itumanaho (ITU) ryashyize ahagaragara urutonde rugaragaza uko ibihugu 193 ku Isi byapanze politiki za ICT, rishingiye ku bipimo bine by’ingenzi: imiyoborere ishingiye ku bufatanye, igenamigambi ry’amategeko, ibikoresho bifasha mu ikoranabuhanga, ndetse n’uruhare rwa ICT muri politiki rusange y’igihugu.

Ibihugu byashyizwe mu byiciro bine by’amanota:

  • G1 (Ibitaratera intambwe): 0-40
  • G2 (Abari mu nzira): 40-70
  • G3 (Abateye imbere): 70-85
  • G4 (Abayoboye): 85-100

Muri raporo y’umwaka wa 2024, ITU yagaragaje ko ibihugu 10 bya Afurika byamaze gutera imbere mu gushyiraho amategeko atajegajega mu bijyanye na ICT, ibintu bifasha kongera ishoramari, guteza imbere ubuvumbuzi ndetse no kugeza serivisi z’ikoranabuhanga kuri bose.

Kenya niyo iyoboye urutonde n’amanota 93, ikurikirwa na Nigeria ifite amanota 92. Ibi bihugu byombi byageze ku cyiciro cya G4, kimwe na Afrika y’Epfo, Malawi, Misiri, u Rwanda, Maroc na Uganda, byose bifite amanota ari hejuru ya 85.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatandatu, rufite amanota 85.67, rugaragaza ko rwateye intambwe ikomeye mu mategeko arengera ubuzima bw’ikoranabuhanga, cyane cyane mu bijyanye n’uburinzi bw’amakuru y’abantu, internet igera kuri bose ndetse n’ihangana mu isoko ry’itumanaho.

Burkina Faso na Senegal nabyo biri mu bihugu byateye intambwe ikomeye, nubwo bitaragera ku cyiciro cya G4. Byombi byashyizwe mu cyiciro cya G3, cy’ibihugu bifite amategeko yateye imbere kandi afasha mu guhindura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Iyi raporo ni icyerekezo gishya ku mugabane wa Afurika, aho ibihugu biza imbere bigaragara nk’isoko rishya ry’ishoramari mu by’ikoranabuhanga, kandi bikaba byifashishwa nk’icyitegererezo ku bindi bihugu bikiri mu rugendo rwo kunoza politiki za ICT.

Impinduka zituruka ku mategeko meza, zigaragaza ko Afurika itakiri umugabane utegereje guhabwa ikoranabuhanga, ahubwo ari umugabane uri kuryitunganyiriza kandi ugiye kuribyaza umusaruro mu buryo buhamye.

Dore urutonde rw’ibihugu 10 bya Afurika bifite politiki n’amabwiriza agezweho kurusha ibindi mu bijyanye n’ikoranabuhanga:

No.

Country

Points 2024

Level 2024

1

Kenya

93

G4

2

Nigeria

92

G4

3

South Africa

88

G4

4

Malawi

87.5

G4

5

Egypt

87

G4

6

Rwanda

85.67

G4

7

Morocco

85.5

G4

8

Uganda

85

G4

9

Burkina Faso

84

G3

10

Senegal

82.67

G3

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...