Muri Gicurasi 2026, impuzandengo y’igiciro cya lisansi ku Isi yazamutse iva ku madolari 1.48 kuri litiro imwe igera kuri 1.51$, ibintu byakomeje gushyira igitutu ku bihugu byinshi by’umwihariko ibyo muri Afurika bikunze gutumiza ibikomoka kuri peteroli hanze.
Kwamamaza imibare yashyizwe ahagaragara na GlobalPetrolPrices, byagaragaye ko ibihugu nka Malawi na Zimbabwe ari byo byonyine byagabanyije ibiciro bya lisansi muri uku kwezi, mu gihe ibihugu birimo u Rwanda, Central African Republic na Senegal byo byakomeje kuzamura ibiciro.
Iyi mibare kandi yagaragaje impinduka mu bihugu 10 bya mbere bifite lisansi ihenze cyane muri Afurika, aho Cape Verde, Tanzania, Seychelles na South Africa byinjiye kuri uru rutonde, bisimbura Morocco, Mali, Burkina Faso na Cameroon.
Abasesenguzi bavuga ko izamuka ry’ibiciro bya lisansi rifite ingaruka zikomeye cyane kuko lisansi ari ingenzi mu bwikorezi, mu buhinzi, mu nganda, mu gutanga amashanyarazi ndetse no mu bucuruzi.
Iyo ibiciro bya lisansi bizamutse, bihita bizamura amafaranga y’urugendo, ibiciro by’ibiribwa, ubukode bw’inzu ndetse n’ibiciro by’ibicuruzwa byinshi ku isoko.
Iki kibazo gikomeje gukomera mu bihugu byinshi bya Afurika bishingira cyane ku gutumiza ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe, kandi bifite amafaranga y’imbere mu gihugu adakomeye ndetse n’ibikorwaremezo by’ingufu bikiri hasi.
Ibi bituma Afurika iba umugabane woroheje guhungabanywa n’ihindagurika ry’ibiciro bya peteroli ku Isi, intambara za politiki mpuzamahanga ndetse n’ibibazo byo gutwara ibicuruzwa mu nyanja.
Iyo ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga bizamutse, abaturage n’ibigo byinshi muri Afurika bahita bahura n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi, ihungabana ry’ubukungu n’izamuka ry’igiciro cyo gukora ibikorwa by’ubucuruzi.
Urugero rukunze gutangwa ni urwa Nigeria, aho nubwo igihugu gifite uruganda runini rutunganya peteroli rwa Dangote Refinery, ibiciro bya lisansi bikomeje kuzamuka cyane.
Raporo ziherutse gusohoka zigaragaza ko ibiciro bya lisansi iva muri Dangote Refinery byazamutse ku buryo bwihuse, ibintu byerekana ihindagurika rikomeye ku isoko rya lisansi nyuma y’ivugururwa ry’iri soko.
Abahanga mu bukungu bavuga ko ibi bituma ibigo byinshi bikorera mu rwego rw’ubwikorezi no mu nganda bikora mu buryo budafite umutekano w’ibiciro, kuko amafaranga yo gutwara ibintu cyangwa gukora ibicuruzwa ashobora guhinduka mu ijoro rimwe gusa.
Mu bice byinshi by’icyaro muri Afurika, aho ubwikorezi ari bwo bugena uko abaturage bagera ku masoko, izamuka rya lisansi rituma abaturage benshi batabasha kubona amahirwe y’ubukungu.
Ingaruka z’ibiciro bya lisansi ntizigarukira ku bwikorezi gusa. Abasesenguzi bavuga ko iyo lisansi ihenze, amafaranga imiryango yakagombye gukoresha mu burezi, ubuvuzi cyangwa gushora mu mishinga mito ahita ajya mu ngendo n’ibindi bikenerwa bya buri munsi.
Nubwo ibihugu byinshi bikomeza kuvuga ko kuvugurura ibiciro bya lisansi ari ingenzi mu kubungabunga ubukungu bwabyo, abahanga bavuga ko gukomeza kuzamuka kw’ibiciro bishobora kudindiza iterambere ry’inganda, kugabanya ubushobozi bwo gukora no kongera ubusumbane mu mibereho y’abaturage ba Afurika.
Nk'uko bitangazwa na Business Insider Africa, muri uku kwezi kwa Gicurasi 2026, igihugu cya Sierra Leone cyo cyagumanye ibiciro bya lisansi bidahindutse, mu gihe ibihugu byinshi byakomeje guhura n’izamuka ryabyo.

