Uru rutonde rushingiye ku bipimo 24 bisuzuma uburyo ibihugu biyoborwa, uruhare bigira ku rwego mpuzamahanga ndetse n'ubushobozi bifite bwo kwitegura ejo hazaza binyuze mu burezi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Mu gihe imyaka myinshi iterambere ry'ibihugu ryakunze gupimirwa cyane ku musaruro mbumbe (GDP) cyangwa urwego rw'ubukungu, iyi raporo yo yerekana indi sura y'iterambere ishingiye ku miyoborere myiza, ubushobozi bwo guhanga udushya ndetse n'uruhare igihugu kigira mu ruhando mpuzamahanga.
Dore urutonde rw'ibihugu by’Afurika byitwaye neza kurusha ibindi mu mwaka wa 2026, rushingiye ku bipimo 24 birimo imiyoborere, ubushobozi bwo guhanga udushya, uburezi, ikoranabuhanga n'ijambo igihugu gifite ku ruhando mpuzamahanga. Ni urutonde rwakozwe n'ibinyamakuru Jeune Afrique na The Africa Report.
1. Afurika y'Epfo
Afurika y'Epfo ni yo yaje ku mwanya wa mbere kubera uruhare rwayo rukomeye mu bya dipolomasi, uburezi, ubushakashatsi n'udushya. Ikindi kandi, kuba iki gihugu kiri mu matsinda akomeye ku isi nka G20 na BRICS byakomeje kuyongerera imbaraga.
2. Ibirwa bya Maurice
Iki gihugu cyakomeje kwigaragaza nk'icyubakiye ku miyoborere ihamye n'ubukungu bworohereza abashoramari. Cyakomeje no kwagura ibikorwa mu rwego rw'imari n'ikoranabuhanga.
3. Namibia
Namibia ni cyo gihugu cyazamutse cyane muri uyu mwaka. Iterambere ryacyo ryashingiye ku miyoborere myiza, imicungire y'umutungo wa Leta n'ishoramari mu mishinga mishya y'ingufu zirimo hydrogen itangiza ibidukikije.
4. Maroc
Maroc yakomeje kubaka izina ryayo binyuze mu ishoramari rinini mu bikorwa remezo, inganda, ingufu zisubira ndetse n'ubukerarugendo, aribyo byayihesheje amahirwe yo kwegukana umwanya wa 4 kuri uru rutonde.
5. Nigeria
Nubwo igifite ibibazo by'imiyoborere n'imyenda myinshi, Nigeria ikomeje kuba kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye muri Afurika, cyane cyane mu ikoranabuhanga, imyidagaduro no guhanga imishinga mishya.
6. Misiri
Misiri yagumye mu bihugu bikomeye n’ubwo yahuye n'ibibazo by'ubukungu birimo imyenda myinshi n'ihindagurika ry'ifaranga. Ikomeje kugira uruhare rukomeye muri dipolomasi n'ubucuruzi bwo mu karere.
7. U Rwanda
U Rwanda rwaje ku mwanya wa karindwi, rukomeza kwerekana ko rushobora guhangana n'ibihugu bifite ubukungu bunini kubera imiyoborere myiza n'imikorere inoze y'inzego za Leta.
Raporo igaragaza ko u Rwanda rwubakiye izina rikomeye ku korohereza ishoramari, gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta mu buryo bwihuse kandi bunoze.
Kigali ikomeje kuba umwe mu mijyi yakira inama mpuzamahanga nyinshi muri Afurika, ibintu byatumye igihugu cyiyongera ku ikarita y'ubukerarugendo bw'inama n'ubucuruzi.
U Rwanda kandi rwashimiwe uburyo rukomeje gushora imari mu burezi, ikoranabuhanga no guteza imbere urubyiruko, ibintu bifatwa nk'inkingi z'iterambere ry'ahazaza.
N’ubwo ari igihugu gifite ubukungu butari hejuru cyane, ubushobozi bwacyo bwo gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye no kubaka inzego zikora neza bwatumye gikomeza kugirirwa icyizere ku mugabane wa Afurika.
8. Ghana
Ghana yakomeje kwitwara neza bitewe n'ituze rya politiki n'ubukungu bushingiye ku musaruro wa zahabu, kakawo na peteroli, n’ubwo igifite ibibazo by'imyenda.
9. Côte d'Ivoire
Iki gihugu gikomeje kuzamuka kubera ishoramari mu bikorwa remezo, ituze rya politiki n'ubukungu buri kwaguka mu nzego zitandukanye.
10. Kenya
Kenya ni imwe mu nkingi z'ikoranabuhanga muri Afurika, cyane cyane mu rwego rwa fintech n'ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, nubwo ikigaragaza ibibazo mu miyoborere n'imyenda.
Kuba u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere byitwaye neza muri Afurika ni ikimenyetso cy'uko gahunda z'iterambere igihugu cyahisemo zirimo gutanga umusaruro.
Mu gihe ibihugu byinshi bifite ubukungu bunini byugarijwe n'ibibazo by'imiyoborere cyangwa ihungabana ry'ubukungu, u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk'igihugu gishingira ku miyoborere myiza, ikoranabuhanga n'icyerekezo cy'igihe kirekire.
Iyi raporo yongeye gushimangira ko u Rwanda, nubwo rufite ubukungu buto ugereranyije n'ibihugu byinshi biri kuri uru rutonde, rwabashije kubaka izina rikomeye rishingiye ku mikorere myiza, imitangire ya serivisi inoze no guhanga udushya.
Ni imwe mu mpamvu zituma rukomeza gufatwa nk'urugero rw'igihugu cyihuta mu iterambere kandi gifite ejo hazaza heza ku mugabane wa Afurika.
