U Rwanda mu bihugu 10 bigiye kungukira mu bushakashatsi bushya ku kibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko

Amakuru ku Rwanda - 12/09/2025 1:21 PM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda mu bihugu 10 bigiye kungukira mu bushakashatsi bushya ku kibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko

U Rwanda ruri mu bihugu 10 byatoranyijwe kugira ngo bibe ku isonga mu kungukira mu bushakashatsi bushya bugamije guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, by’umwihariko ku matsinda y’urubyiruko akunze guhezwa ku isoko ry’umurimo ndetse afite imbogamizi zikomeye mu kubona akazi keza.

Ubu bushakashatsi bw’imyaka itatu buzwi ku izina rya African Youth Pathways to Resilience and Systems Change (AYPReS), bwatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatatu, tariki 10 Nzeri 2025, i Kigali.

Buri gushyirwa mu bikorwa na Partnership for African Social and Governance Research (PASGR) ku bufatanye na Mastercard Foundation, bukazakorera mu bihugu 10 ari byo: Kenya, Uganda, Etiyopiya, u Rwanda, Nijeriya, Ghana, Togo, Benin, Senegal na Côte d’Ivoire.

Intego y’uyu mushinga ni ukumenya uburyo urubyiruko, cyane cyane impunzi, abimuwe, abakobwa bo mu byaro, abantu bafite ubumuga bashobora kugira uruhare mu guhindura uburyo bubangamiye amahirwe yabo yo kubona imibereho irambye.

Mu ijambo rye ku itangizwa ry’uyu mushinga, Jean Claude Rwahama, Umuyobozi w’ishami ry’ubufasha bw’imibereho myiza muri LODA, yavuze ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko mu Rwanda gikomeye kandi gikwiye guhangwaho amaso vuba.

Yagize ati: “Buri mwaka, abasore n’inkumi barenga ibihumbi 250 binjira ku isoko ry’umurimo, nyamara akazi gahari mu rwego rwemewe ni gake. Ibi bituma benshi boherezwa mu rwego rutari urwemewe, aho bahura n’imbogamizi zikomeye.”

Rwahama yavuze ko ubushomeri mu rubyiruko bugeze hafi kuri 17%, bukaba buri hejuru y’impuzandengo y’igihugu ya 11.1%, aho cyane cyane abakobwa n’urubyiruko rwo mu byaro ari bo bibasirwa cyane.

Yakomeje agira ati: “Programmes nyinshi zikora imirimo y’igihe gito, ariko zikabura inzira zifatika zerekeza mu mirimo irambye iyobowe n’abikorera. Uyu mushinga uzadufasha kumenya uko twakwihutisha izo nzira no gushaka ibisubizo birambye ku rubyiruko rwacu.”

Ku ruhande rwe, Rose Njage, umukozi muri PASGR, yasobanuye ko AYPReS yubakiye ku bushakashatsi bwabanje bwagaragaje inzozi n’ibyifuzo by’urubyiruko rwa Afurika.

Yagize ati: “Ubushakashatsi bwacu bwerekanye ko urubyiruko rwinshi rutifuza gusa kubona akazi, ahubwo rufite inyota yo kuba ba rwiyemezamirimo. Ariko ikibazo cyagaragaye ni uko haburaga ibimenyetso bigaragaza inzego bakunze kwitabira ndetse n’imbogamizi bahura na zo mu gutangiza no gukomeza imishinga yabo.”

Njage yagaragaje ko uyu mushinga ugamije cyane cyane guha ijambo amajwi akenshi atitabwaho mu igenamigambi rya politiki, ati: “Akenshi urubyiruko rufite ubumuga, impunzi cyangwa abakobwa bo mu byaro barirengagizwa cyangwa bakavangwa mu byiciro byagutse hadakurikijwe ibyifuzo byabo byihariye. Uyu mushinga uzatuma tubumva kandi ibyo bavuga bigenderweho mu gukora ingamba.”

Mu Rwanda, yavuze ko hari ibintu byihariye bikwiye kwitabwaho, birimo kongera gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko ruvuye mu bigo ngororamuco no gukangurira impunzi uburenganzira bwo kubona akazi.

Yongeyeho ati: “Ntidushobora gutekereza mu cyimbo cy’urubyiruko, tugomba kurwumva. Ubu bushakashatsi ni uburyo bwo kubaha urubuga rwo kuvuga icyo bifuza, n’uburyo bakeneye gushyigikirwa mu mishinga bashaka gukora.”

Mu Rwanda, uyu mushinga uzatangiza Utafiti Sera House on Youth Resilience and Systems Change, ihuriro rizahuza Guverinoma, sosiyete sivile, abashakashatsi ndetse n’abahagarariye urubyiruko kugira ngo bafatanye gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’ubushomeri.


Src: The New Times


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...