Ubwo yaganirizaga abanyeshuri bitabiriye Summer Camp 2026, yabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, Minisitiri Bizimana yashimangiye ko imwe mu nkingi z’iterambere ry’u Rwanda ari uguharanira ko igihugu kigira ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo, aho guhora gishingira ku nkunga zituruka hanze.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yagize ati: “U Rwanda dushaka ni u Rwanda rwihagije. Hari umugani abakurambere bacaga uvuga ngo ‘Ak’imuhana kaza imvura ihise.’”
Yasobanuye ko uyu mugani usobanura ko iyo umuntu cyangwa igihugu bitegereje ko bizabeshwaho n’ibiva ahandi, bishobora kugera aho ibyo biringiraga bibura cyangwa bigahagarikwa.
Ati: “Iyo utegereje kuzabeshwaho n’inkunga zivuye ahandi, bashobora kubura ibyo baguha cyangwa bakabihagarika. Ni yo mpamvu u Rwanda rwahisemo guharanira kwigira, kwishakamo ibisubizo, kandi birashoboka.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko n’ibihugu bitanga inkunga na byo bigira aho bikura ubushobozi bwo gutanga iyo nkunga, bityo u Rwanda rukwiye guharanira kugera ku bushobozi bwo kwishakamo ibisubizo.
Ati: “Abo dutegerezaho izo nkunga na bo baba bavanye ibyo baduha mu bushobozi bwabo, natwe tugomba kugera kuri uwo musaruro.”
Mastercard Foundation yashinzwe mu mwaka wa 2006 ku bw'ubushake bwa Sosiyete ya Mastercard. Ni umuryango wigenga ndetse Imikorere, Politiki, Ibyemezo na gahunda zayo bigenwa n'inama y'ubutegetsi ya Mastercard.
Uyu muryango w’abagiraneza wanditswe muri Canada, aho ufite ibiro mu mijyi ya Toronto, Kigali, Accra muri Ghana, Nairobi muri Kenya, Kampala muri Uganda, Lagos muri Nigeria, Dakar muri Senegal ndetse na Addis Abeba muri Ethiopia.
Mu 2022, ubwo yizihizaga imyaka 10 yari imaze, 'Mastercard Foundation Scholars' yari imaze gutera inkunga urubyiruko 40,000 ndetse yavuze ko igamije kuzamura umubare ikageza ku 100,000 mu mwaka wa 2030 by'umwihariko muri Africa.
Gahunda yo gufasha abanyeshuri ya Mastercard Foundation yatangijwe muri 2012, itangirana ibikorwa byo guteza imbere igisekuru kizaza cy'abayobozi b'ahazaza, ahashowe asaga Miliyoni 500 z'amadorali y'Amerika.
Iyi gahunda igamije kwigisha urubyiruko ruteganywaho impinduka mu bukungu ndetse n'imibereho myiza cyane cyane muri Afrika, aho ku ikubitiro yahereye ku gutera inkunga urubyiruko rugera ku 15,000.

Yasabye urubyiruko kwirinda amaganya
Mu butumwa bwe, Minisitiri Bizimana yanibanze ku myumvire y’urubyiruko, arusaba kwirinda kuganya, kwiheba no kwibwira ko rudashoboye kugera ku byo rwifuza.
Yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira icyizere mu bushobozi bwarwo kandi rukemera ko byinshi bishoboka iyo abantu bafatanyije. Ati: “Mugomba guharanira kuba urubyiruko rutaganya, rutiburira icyizere, kera babyitaga kwifata mapfubyi.”
Yakomeje agira ati: “Ntimukwiye kuba abantu bavuga ngo ‘biriya njye sinabishobora, sinabigeraho, bariya baraturenze, aho bageze ntitwahagera.’ Iyo ufite iyo myumvire yo kuganya no kwitesha agaciro kaba kabaye, cya cyerekezo cyo KWIGIRA kiba kitagishoboka.”
Yabasabye ahubwo kwigirira icyizere no kwemera ko ibyo bifuza kugeraho bishoboka. Ati: “Nimwigirire icyizere, mwumve ko ibintu byose bishoboka, kandi ko bishoboka abantu bafatanyije.”
“Utazi ubwenge ashima ubwe”: Yabasabye kwigira ku bandi
Minisitiri Bizimana kandi yabwiye aba banyeshuri ko kugira ngo umuntu atere imbere atagomba kwibwira ko azi byose cyangwa ko nta kintu yakwigira ku bandi.
Yifashishije umugani w’Abanyarwanda ugira uti “Utazi ubwenge ashima ubwe”, asobanura ko hari umuntu ushobora kwanga kwigira ku bandi kubera kumva ko we ubwe yihagije.
Ati: “Ni umugani baca bashaka kuvuga umuntu udashaka kwiga ngo avane ibyiza ku bandi akumva yihagije.”
Yabasabye kujya bashakisha ubumenyi aho bishoboka ko babukura hose, yaba ku bo bigana, ku babarusha ubunararibonye ndetse no mu bihugu by’amahanga.
Ati: “Aho muziga hose muzaharanire kureba icyo mwakwigira ku bandi cyiza, abazajya mu mahanga muzakopereyo ibyiza bibafashe, mwigire no kuri bagenzi banyu, ntimuzumve ko mwihagije, abantu bose bagirwa n’abandi.”
Yabasabye gusangiza abandi ibyo bize
Minisitiri Bizimana yanibukije urubyiruko ko ubumenyi rubona muri aya mahugurwa batagomba kubwihererana.
Yarusabye kuzataha rugasangiza bagenzi barwo batashoboye kwitabira Summer Camp 2026 amasomo n’indangagaciro rwungukiye muri gahunda. Ati: “Nimutaha, bagenzi banyu batashoboye kuza hano muzagende mubakangurire kugira indangagaciro nk’izo mwigiye hano.”
Yakomeje agita ati: “Ibyo mwize muzabibasangize, bimakaze ubumwe, gukunda Igihugu, ishyaka, ubupfura, twese duharanire kuba indangagaciro, ba nkore neza bandebereho.”
Yashishikarije urubyiruko gukoresha neza Ikinyarwanda
Muri Summer Camp 2026, Minisitiri Bizimana yanashishikarije abanyeshuri kugira umwete wo kuvuga no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda, nk’uko biga kandi bagakoresha izindi ndimi.
Yagaragaje ko kumenya Ikinyarwanda neza bishobora gufungura amahirwe menshi, cyane cyane ku rubyiruko rwitegura kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yanibukije abanyeshuri ko igihugu kidashobora gutera imbere kirengagije amateka, umuco n’indangagaciro byacyo. Yabasabye kwiga amateka y’u Rwanda no kuyamenya neza, kuko ari ingenzi mu kubaka igihugu gifite icyerekezo, gishingiye ku ndangagaciro zacyo.

Mu gusoza icyumweru cyahariwe Summer Camp 2026, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yasabye abanyeshuri kwigira ku bantu babaruta ariko ntibirengagize ibyo bashobora kwigira kuri bagenzi babo.
Yagaragaje ko kwigira kuri bagenzi babo ari uburyo bushobora kubafasha gukura mu bumenyi no mu myitwarire, ndetse no guhangana neza n’igitutu cy’urungano.
Prof. Kayihura kandi yasabye urubyiruko rwifuza kuzaba abayobozi kugira imyitwarire iboneye, kubaka icyizere, gukorera abaturage no guharanira kuba indashyikirwa mu byo bakora.
Summer Camp 2026 yahuzaga abanyeshuri bari muri Mastercard Foundation Scholars Program muri Kaminuza y’u Rwanda, aho bibutswaga ko amahirwe yo kwiga atagomba kurebwa nk’inyungu bwite gusa, ahubwo ko agomba kubafasha kuba abantu bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.



