U Bwongereza: Umuraperi Tokosi yakatiwe igifungo cya burundu

Imyidagaduro - 28/01/2026 12:27 PM
Share:

Umwanditsi:

U Bwongereza: Umuraperi Tokosi yakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko rwa Old Bailey mu Bwongereza rwakatiye igifungo cya burundu umuraperi Nathan Tokosi, uzwi mu muziki nka DigDat, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica umuntu amurashe inshuro esheshatu mu gikorwa cyabereye mu burengerazuba bwa London.

Tokosi w’imyaka 26, utuye mu gace ka Deptford mu Majyepfo ashyira uburasirazuba bwa London, azamara nibura imyaka 24 muri gereza mbere yo gutekereza ku kurekurwa by’agateganyo.

Uyu muraperi yarashe Daniel Offei-Ntow w’imyaka 27, mu ijoro ryo ku wa 20 Ugushyingo 2023, amurashe mu mutwe, mu kanwa no mu bindi bice by’umubiri, abikorera mu modoka yari arimo anyujije imbunda mu idirishya ryari rifunguye, mu gace ka Notting Hill. Uwo warashwe byamusabye kubagwa inshuro ebyiri mu buryo bwihutirwa kugira ngo ubuzima butabarwe.

Umuyobozi w’iperereza muri Polisi, Chris Shepherd, yavuze ko ibikorwa bya Tokosi byari “byateguwe mbere, birimo ubunyamaswa kandi bigamije kwica”.

Polisi yasanze uwarashwe arimo ava amaraso menshi. Abapolisi bitabajwe mu masaha ya mu gitondo bageze ku muhanda wa Clydesdale Road, basanga imodoka y’uwari warashwe yuzuye amaraso.

Umushinjacyaha Helen Shaw yavuze ko icyo gitero ari “ubugizi bwa nabi bw’ubupfapfa bwari hafi gutwara ubuzima bw’umuntu”.

Yagize ati: “Ibyabaye muri iryo joro bigaragaza ko Nathan Tokosi yari afite umugambi wo kwica, amurasa mu mutwe hafi cyane. Amashusho ya CCTV yerekanye Tokosi azenguruka ako gace inshuro nyinshi mu minsi n’amasaha byabanjirije iraswa, akoresha imodoka ya Audi yari yaribwe.”

Iyo modoka ya Audi yakoreshejwe muri icyo gitero yaje gusubizwa aho yari yibwe, hamwe n’imbunda yakoreshejwe.

Mu rwego rwo kumugabanyiriza ibihano, urukiko rwabwiwe ko Tokosi yari “umuhungu ucecetse” ariko wakuruwe n’ubwamamare bwe mu muziki ndetse n’imibereho yihuse kandi itajegajega byawuherekeje.

BBC yanditse ko uyu muraperi yari afite amateka maremare y’ihohoterwa kuva akiri muto. Ku myaka 11 y’amavuko, yakubise umukobwa mu maso, anagira n’ikindi cyaha cyo gukubita no gutera amavi umwana w’umuhungu mu mutwe.

Ku myaka 13, yateye umuntu icyuma mu rubavu, ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi mu kigo cy’abana bafunzwe, ndetse n’imyaka itatu y’igenzurwa ryihariye, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica.

Mu rubanza rwa mbere rwabaye muri Gashyantare umwaka ushize, Tokosi yahamijwe ibyaha birimo kugerageza kwica, gutunga imbunda yikoresha (self-loading pistol) n’amasasu agamije gushyira ubuzima mu kaga, ndetse no gutunga intwaro n’amasasu bibujijwe.

Nyuma y’urubanza rwa kabiri rwabereye muri Old Bailey mu Ugushyingo 2025, yongeye guhamwa n’ibyaha byo gutunga imbunda n’amasasu, bityo ahabwa igihano cya burundu.

Mu mategeko yo mu Bwongereza, igifungo cya burundu ntibisobanuye ko azafungwa ubuziraherezo adashobora kurekurwa. Ahubwo, bivuze ko azamara ubuzima bwe bwose agenzuwe n’urukiko n’igihugu.

Ku rwego rw’amategeko, Tokosi azamara nibura imyaka 24 afunze mbere yo gusaba kurekurwa by’agateganyo. Nyuma y’iyo myaka, ashobora gusaba kurekurwa, ariko ntibivuze ko ahita arekurwa, kuko urwego rushinzwe kurekura abagororwa ruzasuzuma niba nta kaga ashobora guteza muri sosiyete.

Umuraperi Nathan Tokosi, uzwi nka DigDat, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica umuntu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...