Tokosi
w’imyaka 26, utuye mu gace ka Deptford mu Majyepfo ashyira uburasirazuba bwa
London, azamara nibura imyaka 24 muri gereza mbere yo gutekereza ku kurekurwa
by’agateganyo.
Uyu
muraperi yarashe Daniel Offei-Ntow w’imyaka 27, mu ijoro ryo ku wa 20
Ugushyingo 2023, amurashe mu mutwe, mu kanwa no mu bindi bice by’umubiri, abikorera
mu modoka yari arimo anyujije imbunda mu idirishya ryari rifunguye, mu gace ka
Notting Hill. Uwo warashwe byamusabye kubagwa inshuro ebyiri mu buryo
bwihutirwa kugira ngo ubuzima butabarwe.
Umuyobozi
w’iperereza muri Polisi, Chris Shepherd, yavuze ko ibikorwa bya
Tokosi byari “byateguwe mbere, birimo ubunyamaswa kandi bigamije kwica”.
Polisi
yasanze uwarashwe arimo ava amaraso menshi. Abapolisi bitabajwe mu masaha ya mu
gitondo bageze ku muhanda wa Clydesdale Road, basanga imodoka y’uwari warashwe yuzuye
amaraso.
Umushinjacyaha
Helen Shaw yavuze ko icyo gitero ari
“ubugizi bwa nabi bw’ubupfapfa bwari hafi gutwara ubuzima bw’umuntu”.
Yagize
ati: “Ibyabaye muri iryo joro bigaragaza ko Nathan Tokosi yari afite umugambi wo
kwica, amurasa mu mutwe hafi cyane. Amashusho ya CCTV yerekanye Tokosi
azenguruka ako gace inshuro nyinshi mu minsi n’amasaha byabanjirije iraswa,
akoresha imodoka ya Audi yari yaribwe.”
Iyo
modoka ya Audi yakoreshejwe muri icyo gitero yaje gusubizwa aho yari yibwe,
hamwe n’imbunda yakoreshejwe.
Mu
rwego rwo kumugabanyiriza ibihano, urukiko rwabwiwe ko Tokosi yari “umuhungu
ucecetse” ariko wakuruwe n’ubwamamare bwe mu muziki ndetse n’imibereho yihuse
kandi itajegajega byawuherekeje.
BBC yanditse ko uyu muraperi yari afite amateka maremare y’ihohoterwa kuva akiri muto. Ku
myaka 11 y’amavuko, yakubise umukobwa mu maso, anagira n’ikindi cyaha cyo
gukubita no gutera amavi umwana w’umuhungu mu mutwe.
Ku
myaka 13, yateye umuntu icyuma mu rubavu, ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi
mu kigo cy’abana bafunzwe, ndetse n’imyaka itatu y’igenzurwa ryihariye, nyuma
yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica.
Mu
rubanza rwa mbere rwabaye muri Gashyantare umwaka ushize, Tokosi yahamijwe
ibyaha birimo kugerageza kwica, gutunga imbunda yikoresha (self-loading pistol)
n’amasasu agamije gushyira ubuzima mu kaga, ndetse no gutunga intwaro n’amasasu
bibujijwe.
Nyuma
y’urubanza rwa kabiri rwabereye muri Old Bailey mu Ugushyingo 2025, yongeye
guhamwa n’ibyaha byo gutunga imbunda n’amasasu, bityo ahabwa igihano cya
burundu.
Mu
mategeko yo mu Bwongereza, igifungo cya burundu ntibisobanuye ko azafungwa
ubuziraherezo adashobora kurekurwa. Ahubwo, bivuze ko azamara ubuzima bwe bwose
agenzuwe n’urukiko n’igihugu.
Ku
rwego rw’amategeko, Tokosi azamara nibura imyaka 24 afunze mbere yo gusaba
kurekurwa by’agateganyo. Nyuma y’iyo myaka, ashobora gusaba kurekurwa, ariko
ntibivuze ko ahita arekurwa, kuko urwego rushinzwe kurekura abagororwa
ruzasuzuma niba nta kaga ashobora guteza muri sosiyete.

Umuraperi
Nathan Tokosi, uzwi nka DigDat, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa
n’icyaha cyo kugerageza kwica umuntu
