Burnham yavuze ko iri
tegeko ryashyizweho mu 1985, mu gihe ubuyobozi bwari bushishikajwe no guhangana
n’imvururu n’imyitwarire mibi y’abafana yabonekaga mu mikino y’umupira
w’amaguru.
Kuva icyo gihe, abafana
bo mu Bwongereza na Wales ntibemerewe kunywera inzoga mu myanya bicayemo
cyangwa ahandi hantu hegereye ikibuga. Iri tegeko riracyakurikizwa mu byiciro
bitanu bya mbere by’umupira w’amaguru mu Bwongereza, mu gihe indi mikino imwe
n’imwe yo itagerwaho n’iri tegeko.
Burnham, usanzwe ari
umukunzi w’ikipe ya Everton, yari yarigeze kunenga iri tegeko ubwo yari yagiye
kureba umukino wa Rugby League wabereye kuri Hill Dickinson Stadium, ikibuga
cya Everton.
Mu 2021, isuzuma ry’imiyoborere y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryayobowe n’abafana na ryo ryasabye ko iri tegeko risubirwamo.

Burnham ashaka ko iri
tegeko risuzumwa
Burnham yongeye
kugaragaza ko atemera iri tegeko ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ku icyo
aritekerezaho, mu gihe yari i New York mu ruzinduko rw’akazi mu Muryango
w’Abibumbye.
Yagize ati: “Ntekereza ko
iri tegeko ryashyizweho mu gihe umupira w’amaguru wari utandukanye cyane n’uko
umeze ubu.”
Yakomeje avuga ko abona
hakwiye kubaho uburyo bwo gukuraho icyo yise ivangura rikorwa ku bafana
b’umupira w’amaguru, ndetse ko bishobora gutangizwa mu buryo bw’igerageza.
Ati: “Hari uburyo
butandukanye byakorwa. Bishobora gutangizwa nk’igerageza. Ariko sinzigera
mpindura igitekerezo maze igihe kinini mfite.”
Burnham yavuze ko atumva
impamvu abafana b’imikino itandukanye bakwiye gufatwa mu buryo butandukanye,
ati: “Sinumva ukuntu byaba bikwiye ko abafana b’umukino umwe bafatwa mu buryo
butandukanye n’abafana b’undi mukino.”
Nubwo Minisitiri w’Intebe
yagaragaje uyu mwanzuro, BBC yatangaje ko ibyo yavuze ari igitekerezo cye
bwite, kandi ko kugeza ubu bitafatwa nk’ikimenyetso cy’uko Guverinoma y’u
Bwongereza yatangiye gahunda yo guhindura iri tegeko.
Gusa haracyatekerezwa ku buryo hashobora gukorwa igerageza ryemerera abafana kunywera inzoga mu myanya bicayemo mu gihe bareba imikino y’umupira w’amaguru.

Amategeko aherutse
koroherezwa mu mupira w’abagore
Mu ntangiriro z’uyu mwaka
w’imikino, amategeko ajyanye no kunywa inzoga mu mikino y’umupira w’amaguru
w’abagore na yo yaroroherejwe.
Nyuma y’imyaka ibiri
hakorwa igerageza, amakipe yo muri Women's Super League yemerewe guha abafana
inzoga bashobora kunywera mu myanya bicayemo bareba umukino.
Ibi bitandukanye n’uko
bimeze muri Scotland, aho abafana batemerewe kugurishwa inzoga imbere muri
stade z’umupira w’amaguru.
Iri tegeko muri Scotland
ryashyizweho mu 1981, nubwo nyuma y’igerageza ryakozwe, hari imikino ibera kuri
Hampden Park yemerewe ko inzoga zigurishwa.
