Mu
Bwongereza, igitaramo cya Wireless Festival, cyari gitegerejwe cyane aho Kanye
West yari kuzaba ari we mucuranzi mukuru, cyahagaritswe burundu nyuma y’uko Leta
yangiye uyu muhanzi kwinjira muri iki gihugu.
Minisitiri
w’Intebe Keir Starmer yavuze ko gutumira Kanye West muri icyo gitaramo ari
“ikintu giteye impungenge cyane”, ashingiye ku magambo yagiye atangaza arimo
ayibasira Abayahudi ndetse n’andi agaragaza ivangura.
Abateguye
iki gitaramo batangaje ko baganiriye n’inzego zitandukanye mbere yo kumutumira,
ariko nyuma bikaza kugaragara ko ibitekerezo bye byateje impaka zikomeye,
bituma hafatwa icyemezo cyo kugihagarika, hanemezwa ko abari baguze
amatike bazayasubizwa.
Si
mu Bwongereza gusa byabereye, kuko no mu Bufaransa ho ibintu byafashe indi
ntera. Igitaramo Kanye West yari kuzakorera mu Mujyi wa Marseille ku wa 11
Kamena 2026, cyasubitswe nyuma y’uko Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Laurent
Nunez atangiye gushaka uburyo cyahagarikwa.
Ni
icyemezo cyari cyanatangiye gushyigikirwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Marseille,
Benoit Payan, wavuze ko atifuza ko umujyi ayoboye wakwifashishwa nk’ahantu ho
kwamamariza ibitekerezo by’urwango.
Mu
butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Kanye West yatangaje ko yafashe icyemezo cyo
gusubika icyo gitaramo, avuga ko adashaka gushyira abafana be mu bibazo
bikomeje guterwa n’amagambo ye.
Uyu
muhanzi w’imyaka 48 amaze igihe anengwa cyane kubera amagambo arimo ayibasira
Abayahudi ndetse n’andi agaragaza ko ashyigikiye Adolf Hitler.
Nubwo
yagiye agaragaza ko yicuza, ndetse akavuga ko bimwe mu byo yavuze byatewe
n’uburwayi bwa “bipolar”, ibikorwa bye bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku
rugendo rwe rwa muzika, aho ibitaramo bye bikomeje gukumirwa mu bihugu
bitandukanye.
Kanye
West yavuze ko yemera amakosa yakoze, ariko ashimangira ko amagambo gusa
adahagije, agaragaza ko yifuza guhabwa amahirwe yo kuganira n’imiryango
y’Abayahudi, cyane cyane abo mu Bwongereza.
Kanye
West (Ye) yakomanyirijwe mu Bwongereza no mu Bufaransa, ibitaramo bye
birahagarikwa kubera amagambo ye akomeje guteza impaka
