U Bwongereza: Ibibuga by’indege bitatu bikomeye byibasiwe n’igitero cy’ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga - 28/08/2026 6:47 AM
Share:

Umwanditsi:

U Bwongereza: Ibibuga by’indege bitatu bikomeye byibasiwe n’igitero cy’ikoranabuhanga

Ibibuga by’indege bigera kuri bitatu kandi bikomeye byo mu Bwongereza, birimo Manchester, London Stansted na East Midlands, byibasiwe n’igitero cy’ikoranabuhanga cyatumye amakuru bwite y’abakiliya bagera kuri miliyoni 8.7 agerwaho n’abagizi ba nabi.

Iki gitero cyamenyekanye ku mugaragaro ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026. Manchester Airports Group (MAG), icunga ibi bibuga yatangaje ko amakuru yibasiwe arimo aderesi za email, nimero za telefoni, nimero ziranga ibinyabiziga na kode z’aho abantu batuye.

MAG yatangaje ko iki gitero kitagize ingaruka ku mutekano w’abagenzi cyangwa ku mutekano w’indege. Inkuru dukesha The Guardian ivuga ko, ibikorwa byo ku bibuga by’indege byakomeje nk’uko bisanzwe, ndetse serivisi zitandukanye na zo zakomeje gutangwa.

Iyi sosiyete yavuze kandi ko amakuru y’amakarita ya banki cyangwa andi makuru ajyanye no kwishyura atari abitswe muri sisitemu yibasiwe, bityo akaba atari mu makuru yagezweho n’abagizi ba nabi.

MAG yavuze ko igitero cyibasiye amakuru ajyanye na serivisi zitandukanye abakiliya bakoresha ku bibuga by’indege.

Muri ayo makuru harimo ay’abakiliya bakoresheje serivisi zo guhagarikisha amatike yabo, gukoresha ibyumba byihariye by’abagenzi, ndetse n’abiyandikishije kuri Wi-Fi itangirwa kuri ibi bibuga by’indege.

Abibasiye iyi sisitemu bashoboye kugera ku makuru arimo aderesi za email, nimero za telefoni, nimero ziranga imodoka zabo na kode z’aho abakiliya batuye.


Abakiliya basabwe kwitondera ubutumwa bw’uburiganya

Nyuma y’iki gitero, London Stansted yasabye abakiliya kuba maso ku butumwa cyangwa telefoni batateganyaga bishobora kwitwaza ko biturutse ku kibuga cy’indege.

Abakiliya basabwe kwitondera cyane ubutumwa bushobora kubasaba gutanga amakuru y’ibanga cyangwa ay’imari.

Iki kibuga cy’indege cyibukije abakiliya ko batagomba kwizera ubutumwa butunguranye bubasaba kwishyura cyangwa gutanga amakuru ya banki.

MAG yavuze ko ikimara kumenya iki kibazo yahise ifata ingamba zo kugabanya no guhagarika ingaruka z’icyo gitero.

Iyi sosiyete yavuze ko iri gukorana n’abahanga muby’umutekano w’ikoranabuhanga ndetse n’inzego bireba kugira ngo ikomeze kurinda amakuru y’abakiliya na sisitemu zayo.

Yasabye abakiliya imbabazi ku mpungenge cyangwa izindi ngaruka zishobora guterwa n’iki gitero.

Iki gitero cyabaye mu gihe cy’impeshyi, ari na cyo gihe usanga ingendo z’indege muri iki gihugu ziyongera ku bwinshi.

Umwaka ushize, abagenzi bagera kuri miliyoni 54 banyuze ku bibuga by’indege bya Manchester, London Stansted na East Midlands.

Lauren Wills-Dixon, impuguke mu bijyanye no kurinda amakuru muri sosiyete y’amategeko Gordons, yavuze ko ubwinshi bw’amakuru ibi bibuga bifite butuma bishobora gukomeza kuba indiri y’ibitero by’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko serivisi zirimoaho imodoka zihagarara, ibyumba byihariye, ndetse na Wi-Fi zisaba abakiliya gutanga amakuru yabo, bigatuma ibigo by’indege bibika amakuru menshi y’abantu.

Iki gitero kibaye mu gihe Ubwongereza bukomeje gushyira imbaraga mu kongera umutekano w’ikoranabuhanga mu bigo bikomeye n’ibikorwa remezo by’igihugu.

Mu minsi ishize, aba-hackers bafitanye isano na Iran bashinjwe igitero cy’ikoranabuhanga cyatumye uruganda rw’amashanyarazi rwo mu Bwongereza ruhagarika ibikorwa byarwo by’agateganyo.

Guverinoma y’Ubwongereza yavuze ko icyo gitero cyibasiye uruganda ruto rutanga amashanyarazi kandi ko nta kaga byateje gahunda rusange y’ingufu z’igihugu.

Muri uyu mwaka kandi, ibigo bitandukanye byo mu Bwongereza byakomeje gutanga raporo z’ibitero by’ikoranabuhanga, bigaragaza ko umutekano w’amakuru ukomeje kuba ikibazo gikomeye ku bigo bikoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabyo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...