U Bwongereza: Dr. Bill Kirkup yashinje Leta kwirengagiza ikibazo gikomeje guhitana ababyeyi n'impinja

Ubuzima - 05/07/2026 11:07 AM
Share:
U Bwongereza: Dr. Bill Kirkup yashinje Leta kwirengagiza ikibazo gikomeje guhitana ababyeyi n'impinja

Umwe mu baganga b’inzobere bazwi cyane mu Bwongereza ku mutekano w’ababyeyi babyara, Dr. Bill Kirkup, yeguye mu itsinda ryari rishinzwe gusuzuma ibibazo biri muri serivisi zo kubyaza za NHS, avuga ko raporo ya nyuma yakuyemo igice cy’ingenzi cyagaragazaga ko gushyira igitutu ku bagore ngo babyare bisanzwe bishobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’impinja mu kaga.

Mu Bwongereza havutse impaka zikomeye nyuma y’aho Dr. Bill Kirkup, impuguke imaze imyaka ikora iperereza ku bibazo byabaye muri serivisi zo kubyaza, anenze uburyo raporo ya Leta yakozwe, avuga ko itavuze ukuri ku kibazo gikomeje guteza impungenge mu bitaro bimwe na bimwe.

Kirkup yari umwe mu bajyanama b’itsinda ryari riyobowe na Baroness Valerie Amos, ryashyizweho na Guverinoma y’u Bwongereza kugira ngo risuzume ibibazo bimaze igihe bivugwa muri serivisi zo kubyaza za NHS.

Iryo tsinda ryamaze amezi icyenda rikora ubushakashatsi, risura ibitaro 12 ndetse rinaganira n’ababyeyi, abaganga, ababyaza n’izindi mpuguke. Nyamara, hasigaye iminsi umunani gusa ngo raporo ishyirwe ahagaragara, Dr. Kirkup yahisemo kwegura.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko atashoboraga gushyigikira raporo yavuyemo igice cy’ingenzi cyavugaga ku ngaruka z’icyo yise “ingengabitekerezo yo gushyira imbere kubyara bisanzwe” (normal birth ideology).

Yavuze ko mu nyandiko ya mbere, abakoze ubushakashatsi bari bagaragaje ko hari aho abagore bashyirwaho igitutu cyo kubyara bisanzwe, n’igihe kubagwa ari bwo buryo bwari kurinda ubuzima bwabo cyangwa ubw’impinja.

Ati: “Iki ni ikibazo cy’umutekano w’abarwayi. Gukura icyo gice muri raporo ni ukwima abantu ukuri.” Kirkup yanashinje Baroness Valerie Amos kuba yarahinduye imyanzuro nyuma yo kumva abantu bamwe, avuga ko “yumvise amajwi atari yo.”

Ku ruhande rwa Valerie Amos, yavuze ko nubwo mu myaka yashize iyo myumvire yabayeho, ubushakashatsi bakoze muri iki gihe butabonye ibimenyetso bihagije byerekana ko ikiri ikibazo gikomeye muri NHS.

Icyakora, raporo ye yemeye ko serivisi zo kubyaza zigifite ibibazo bikomeye birimo kubura abakozi, kutumva ibibazo abagore batanga, gutinda gufata ibyemezo byihuse ndetse n’umuco wo kudatangaza amakosa yabaye kugira ngo akosorwe.

Dr. Kirkup we ntiyemeranya n’iyo myanzuro. Avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’abagize itsinda ubwabwo bwerekanaga ko iyo myumvire ikigaragara mu bitaro bimwe, bityo kuyiceceka bishobora gutuma ikibazo gikomeza gushyira ubuzima bw’ababyeyi n’impinja mu kaga.

Si ubwa mbere uyu muganga avuze kuri iki kibazo. Yayoboye iperereza ku byabereye mu bitaro bya Morecambe Bay na East Kent, aho byagaragaye ko bamwe mu babyeyi n’impinja bapfuye cyangwa bagira ibibazo bikomeye kubera gutinda gufata icyemezo cyo kubagwa, mu rwego rwo gukomeza gushishikariza kubyara bisanzwe.

Nyuma y’iyi raporo, NHS England yatangaje ingamba nshya zigamije kuzamura umutekano w’ababyeyi n’impinja. Muri zo harimo kongera abakozi, kunoza uburyo bwo kwakira ibibazo by’ababyeyi, kwihutisha ubutabazi no gushyiraho Komiseri wa mbere ushinzwe umutekano w’ababyeyi n’impinja mu gihugu.

Impaka ziri hagati ya Dr. Bill Kirkup na Baroness Valerie Amos zigaragaza ko hakiri ibitekerezo bitandukanye ku buryo serivisi zo kubyaza zikwiye gutegurwa.

Icyakora, impande zombi zemeranya ku ngingo imwe y’ingenzi: umutekano w’umubyeyi n’umwana ni wo ugomba guhabwa umwanya wa mbere, kandi ibyemezo byose bigafatwa hashingiwe ku nama z’ubuvuzi aho gushingira ku ngengabitekerezo runaka.

Dr. Bill Kirkup, umwe mu baganga b’inzobere bazwi cyane mu Bwongereza

Lady Amos umuyobozi w'isuzuma ryigenga ku bibazo bya serivisi zo kubyaza mu Bwongereza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...