Iri hinduka rireba
abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye, harimo Nigeria, Ghana, Kenya,
Uganda, Rwanda, Misiri, Morocco, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia, Zimbabwe na
Cameroon, ndetse n’abandi banyeshuri b’abanyamahanga.
Amafaranga asabwa
yazamutse
Mu mategeko mashya,
umunyeshuri uziga i Londres azajya asabwa kwerekana ko afite 1,570 by’amapawundi
buri kwezi, mu gihe uziga hanze ya Londres azajya asabwa 1,203 by’amapawundi
buri kwezi.
Aya mafaranga yazamutse
avuye kuri 1,529 by’amapawundi ku banyeshuri biga i Londres na 1,171 by’amapawundi
ku biga hanze y’uwo mujyi.
Iyo amafaranga abarwa mu
gihe ntarengwa cy’amezi icyenda. umunyeshuri uziga i Londres azajya asabwa
kwerekana amafaranga agera kuri 14,130 by’amapawundi, ahwanye hafi na $19,100.
Ku munyeshuri uziga hanze
ya Londres, amafaranga asabwa mu mezi icyenda azaba 10,827 by’amapawundi, ni
ukuvuga hafi $14,630.
Izi mpinduka zatangajwe
muri Guverinoma y’u Bwongereza ku wa 3 Nzeri 2026, ubwo amategeko mashya
yashyikirizwaga Inteko Ishinga Amategeko.
Abanyeshuri
b’Abanyafurika bazagerwaho n’izi mpinduka
Iri hinduka rifite icyo
risobanuye ku banyeshuri benshi b’Abanyafurika kuko u Bwongereza bukomeje kuba
kimwe mu bihugu bikunzwe cyane n’abanyeshuri bo kuri uyu mugabane bashaka kujya
kwiga mu mahanga.
Imibare ya Home Office
igaragaza ko mu mwaka warangiye muri Kamena 2026, u Bwongereza bwatanze visa ku
banyeshuri bangana 26,060 (Sponsored Study visas) ku banyanijeriya basabaga
visa nk’abanyeshuri bakuru.
Aba banyeshuri bangana na
7% by’abahawe izi visa, bituma Nigeria iba igihugu cya gatatu ku isi gifite
umubare munini w’abanyeshuri bajya kwiga mu Bwongereza, nyuma y’u Bushinwa n’u
Buhinde.
Muri rusange, mu mwaka
warangiye muri Kamena 2026, u Bwongereza bwatanze visa ku banyeshuri bangana 365,868
(Sponsored Study visas) ku banyeshuri basabaga nk’abanyeshuri bakuru. Uyu
mubare wagabanutseho 12% ugereranyije n’umwaka wabanje.
U Bwongereza bukomeje
gukaza amategeko agenga abanyeshuri b’abanyamahanga
Nk’uko tubikesha Business
Insider Africa, iri zamuka ry’amafaranga rije mu gihe u Bwongereza bukomeje
gukaza amabwiriza agenga abanyeshuri b’abanyamahanga.
Kuva muri Mutarama 2024,
abanyeshuri benshi biga amasomo ya postgraduate yigishwa mu mashuri makuru
ntibemerewe kujyana abo mu miryango yabo mu Bwongereza. Hari kandi imbogamizi
ku banyeshuri bashaka guhindura visa y’ubunyeshuri bakajya kuri visa ibemerera
gukora, batararangiza amasomo yabo.
Guverinoma y’u Bwongereza
yanagaragaje impungenge ku bantu cyangwa ibigo bishakira abanyeshuri amashuri,
bamwe bashinjwa guha amakuru atari yo abashaka kwiga muri icyo gihugu, cyane
cyane ku bijyanye n’amahirwe yo kwiga no kubona akazi.
Icyakora, isuzuma
ryakozwe mu 2024 n’akanama gashinzwe gutanga inama kuri politiki y’abimukira, Migration
Advisory Committee, ryagaragaje ko nta bimenyetso by’uko gahunda ya Graduate
visa ikoreshwa nabi ku buryo bwagutse. Gusa, ako kanama kagaragaje impungenge
ku mikorere ya bamwe mu bashakira abanyeshuri amashuri n’ababafasha mu buryo
butandukanye.
Hari n’andi mafaranga
abanyeshuri bazishyura
Usibye amafaranga yo
kwerekana ko umunyeshuri ashobora kubaho mu gihe ari mu Bwongereza, abanyeshuri
bazakomeza kwishyura amafaranga y’ishuri, kandi ayo mafaranga atandukanye
n’amafaranga asabwa yo kubaho.
Amafaranga umunyeshuri
asabwa kwerekana agomba kuba amaze iminsi 28 ikurikiranwa kuri konti ye.
Usaba visa yo kwiga kandi
azajya yishyura 558 y’amapawundi ya visa, ndetse na 776 y’amapawumdi ku mwaka
y’ubwisungane mu kwivuza, buzwi nka Immigration Health Surcharge.
Guverinoma y’u Bwongereza
ivuga ko amafaranga mashya yo kwiyungaho azaba ahujwe n’inguzanyo zifasha
abanyeshuri b’Abongereza mu mwaka w’amashuri wa 2026/27, kandi ko ayo mafaranga
azajya asuzumwa buri mwaka.
