U Bwongereza bwazamuye amafaranga asabwa abanyeshuri b’abanyamahanga

Uburezi - 09/09/2026 6:33 AM
Share:

Umwanditsi:

U Bwongereza bwazamuye amafaranga asabwa abanyeshuri b’abanyamahanga

Guhera ku wa 30 Ugushyingo 2026, abanyeshuri b’abanyamahanga bifuza kwiga mu Bwongereza bazajya basabwa amafaranga menshi yo kubafasha mu buzima bwa buri munsi, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mashya y’ubwimukira yashyizweho na Guverinoma y’u Bwongereza.

Iri hinduka rireba abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye, harimo Nigeria, Ghana, Kenya, Uganda, Rwanda, Misiri, Morocco, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia, Zimbabwe na Cameroon, ndetse n’abandi banyeshuri b’abanyamahanga.

Amafaranga asabwa yazamutse

Mu mategeko mashya, umunyeshuri uziga i Londres azajya asabwa kwerekana ko afite 1,570 by’amapawundi buri kwezi, mu gihe uziga hanze ya Londres azajya asabwa 1,203 by’amapawundi buri kwezi.

Aya mafaranga yazamutse avuye kuri 1,529 by’amapawundi ku banyeshuri biga i Londres na 1,171 by’amapawundi ku biga hanze y’uwo mujyi.

Iyo amafaranga abarwa mu gihe ntarengwa cy’amezi icyenda. umunyeshuri uziga i Londres azajya asabwa kwerekana amafaranga agera kuri 14,130 by’amapawundi, ahwanye hafi na $19,100.

Ku munyeshuri uziga hanze ya Londres, amafaranga asabwa mu mezi icyenda azaba 10,827 by’amapawundi, ni ukuvuga hafi $14,630.

Izi mpinduka zatangajwe muri Guverinoma y’u Bwongereza ku wa 3 Nzeri 2026, ubwo amategeko mashya yashyikirizwaga Inteko Ishinga Amategeko.

Abanyeshuri b’Abanyafurika bazagerwaho n’izi mpinduka

Iri hinduka rifite icyo risobanuye ku banyeshuri benshi b’Abanyafurika kuko u Bwongereza bukomeje kuba kimwe mu bihugu bikunzwe cyane n’abanyeshuri bo kuri uyu mugabane bashaka kujya kwiga mu mahanga.

Imibare ya Home Office igaragaza ko mu mwaka warangiye muri Kamena 2026, u Bwongereza bwatanze visa ku banyeshuri bangana 26,060 (Sponsored Study visas) ku banyanijeriya basabaga visa nk’abanyeshuri bakuru.

Aba banyeshuri bangana na 7% by’abahawe izi visa, bituma Nigeria iba igihugu cya gatatu ku isi gifite umubare munini w’abanyeshuri bajya kwiga mu Bwongereza, nyuma y’u Bushinwa n’u Buhinde.

Muri rusange, mu mwaka warangiye muri Kamena 2026, u Bwongereza bwatanze visa ku banyeshuri bangana 365,868 (Sponsored Study visas) ku banyeshuri basabaga nk’abanyeshuri bakuru. Uyu mubare wagabanutseho 12% ugereranyije n’umwaka wabanje.

U Bwongereza bukomeje gukaza amategeko agenga abanyeshuri b’abanyamahanga

Nk’uko tubikesha Business Insider Africa, iri zamuka ry’amafaranga rije mu gihe u Bwongereza bukomeje gukaza amabwiriza agenga abanyeshuri b’abanyamahanga.

Kuva muri Mutarama 2024, abanyeshuri benshi biga amasomo ya postgraduate yigishwa mu mashuri makuru ntibemerewe kujyana abo mu miryango yabo mu Bwongereza. Hari kandi imbogamizi ku banyeshuri bashaka guhindura visa y’ubunyeshuri bakajya kuri visa ibemerera gukora, batararangiza amasomo yabo.

Guverinoma y’u Bwongereza yanagaragaje impungenge ku bantu cyangwa ibigo bishakira abanyeshuri amashuri, bamwe bashinjwa guha amakuru atari yo abashaka kwiga muri icyo gihugu, cyane cyane ku bijyanye n’amahirwe yo kwiga no kubona akazi.

Icyakora, isuzuma ryakozwe mu 2024 n’akanama gashinzwe gutanga inama kuri politiki y’abimukira, Migration Advisory Committee, ryagaragaje ko nta bimenyetso by’uko gahunda ya Graduate visa ikoreshwa nabi ku buryo bwagutse. Gusa, ako kanama kagaragaje impungenge ku mikorere ya bamwe mu bashakira abanyeshuri amashuri n’ababafasha mu buryo butandukanye.

Hari n’andi mafaranga abanyeshuri bazishyura

Usibye amafaranga yo kwerekana ko umunyeshuri ashobora kubaho mu gihe ari mu Bwongereza, abanyeshuri bazakomeza kwishyura amafaranga y’ishuri, kandi ayo mafaranga atandukanye n’amafaranga asabwa yo kubaho.

Amafaranga umunyeshuri asabwa kwerekana agomba kuba amaze iminsi 28 ikurikiranwa kuri konti ye. Nanone, amafaranga ari kuri konti agomba kuba ari ayo ku itariki itarengeje iminsi 31 mbere y’uko umunyeshuri atanga ubusabe bwa visa.

Usaba visa yo kwiga kandi azajya yishyura 558 y’amapawundi ya visa, ndetse na 776 y’amapawumdi ku mwaka y’ubwisungane mu kwivuza, buzwi nka Immigration Health Surcharge.

Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko amafaranga mashya yo kwiyungaho azaba ahujwe n’inguzanyo zifasha abanyeshuri b’Abongereza mu mwaka w’amashuri wa 2026/27, kandi ko ayo mafaranga azajya asuzumwa buri mwaka.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...